Kigali

Ibice bishya bya Seri “The Bishop’s Family” byatangiye kwerekanwa kuri shene ya ZACU TV

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:31/05/2023 10:01
0


Kuwa Gatanu CANAL+ RWANDA yamuritse ku mugaragaro ibice bishya bya The Bishop’s Family. Ni ibirori byabereye Canal Olympia byitabirwa n’abashyitsi batandakunye harimo abakoze n’abatunganyije mu buryo bw’amashusho n’amajwi iyi filime ndetse n’abayikinnye.



Aha ikaze abari bitabiriye ibyo birori, Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri CANAL+ RWANDA, yatangaje ko yishimiye igaruka rya seri ya The Bishop's Family, kuko ari seri yakunwze n'abafatabuguzi benshi kubera ubuhanga bwayo.

Mu ijambo ry’umuyobozi wa ZACU Entertainment, Wilson Misago, yavuze ko bakomeje kwishimira ubufatanye bafitanye na CANAL+ mu gutegura ibihangano bishimishije mu gukomeza gususurutsa abafatabuguzi ba CANAL+ binyuze kuri shene ya ZACU TV.

Niyoyita Roger umuyobozi wayoboye iyi filime yerekanye abakinnyi bakinnye iyi filime n’abakozi batandukanye bagize uruhare mu kuyitunganya, ashimira ubuhanga ndetse no kwitanga byabaranze mu gihe yatunganywaga.

Umuyobozi wari uhagarariye Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), akaba ashinzwe Umuco, Jean Leonard Dukuzumuremyi, mu ijambo rye yavuze ko ashimishijwe n’intambwe imaze guterwa muri sinema nyarwanda, ubuhanga n’impano.

Yagarutse ku bakinnyi ba sinema nyarwanda, abashimira cyane ubuhanga bakomeje kugaragaza anabashishikariza kudacika intege kuko ibyo bakora bifite umumaro kandi bidashyize kera umusaruro uzatangira kugaragara. Ikindi yabijeje ubufasha buzabafasha gukomeza gutera imbere.

Biteganyijwe ko ibice bishya by’iyi filime ya The Bishop's Family bitangira gutambuka kuri shene ZACU TV CH 38 tariki ya 31 Gicurasi 2023.

CANAL+ iributsa buri wese ko adakwiye gucikwa n'iyi seri nshya kuko hari Promotion aho ubu dekoderi iri kugura 5,000 Frw naho abasanganzwe ari abakiriya nabo bakaba bahabwa inyongera y’iminsi 15 bareba amashene yose ya CANAL+ mu gihe bongereye ifatabuguzi bari basangwanywe cyangwa iryisumbuyeho.

CANAL + RWANDA yamuritse ibice bishya bya “The Bishop's Family”



Umuyobozi Mukuru wa Zacu Entertainment, Wilson Misago, yatangaje ko bakomeje kwishimira ubufatanye bafitanye na Canal+




Abakinnyi ba “The Bishop's Family” bitabiriye ibi birori byabereye kuri Canal Olympia






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND