Nyuma y’imyaka itatu ishami ry’umushinga ‘Tumenye Sinema’ rikorera i Huye, ryafunguwe ku mugaragaro, kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023, mu rwego rwo kongerera ubushobozi urubyiruko rwo mu gihugu hose no guhanga imirimo ku rubyiruko rwo mu Rwanda rukora rukanakina filime nk’umwuga.
Iri shami ryafunguwe nyuma y’uko bamwe mu banyeshuri
baryo bamaze igihe biga gutegura no gutunganya filime bakubutse iserukiramuco ‘African
Film Festival Leuven’ rikomeye mu Bubiligi, aho bari kumwe na bagenzi babo b’i
Musanze na Rubavu, bahagarariye u Rwanda.
Uyu mushinga wo gufasha urubyiruko kwiga gutegura no
gutunga filime, watewe inkunga n’umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi (EU)
kandi ushyirwa mu bikorwa na Mashariki African Film Festival (MAAFF), ukaba
urimo gutera intambwe igaragara mu guca icyuho no kuzana ibisubizo bifatika mu
ruganda rwa Filime mu Rwanda.
Iradukunda Pudence ukurikirana amasomo ye mu ishami rya
Huye, yabwiye InyaRwanda ko mbere y'uko atekereza kugana umushinga 'Tumenye
Sinema' yakundaga ibijyanye na filime, ariko atazi neza inzira bicamo
'kugirango filime ikorwe' ndetse 'ntazi n'amabwiriza agenga Cinema'.
Uyu musore yavuze ko ubu ari kwitegura gusoza amasomo,
kandi yamaze kumenya ibisabwa kugirango filime ibe yahatana ku rwego Mpuzamahanga.
Uwizeyimana Samuel aherutse kwegukana ibikombe bibiri
mu iserukiramuco Mashariki African Festival. Ni ibihembo yahawe nyuma y'uko
akoze filime yitwa 'Amayira abiri', yakoze nyuma yo guhabwa amahugurwa n'uyu
mushinga nk’uko abivuga.
Mukanyandwi uherutse mu iserukiramuco mu Bubiligi, yavuze ko yagize amahirwe yo guhura n'abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Leuven.
Ati "Rwari urugendo rwiza kuko twabashije kuganira, bareba filime zacu natwe tureba izabo, baratubaza, natwe turababaza, tubasha kunguka byinshi kuri bo, nabo bungukira byinshi kuri twebwe.
Christian Rudahinyuka uyobora Rwanda Film Office mu Ikigo cy'igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), yashimye EU kubera inkunga ishyira muri uyu mushinga, ndetse anashimira Mashariki irimo ishyira mu bikorwa uyu mushinga rwo kwigisha urubyiruko sinema.
Yakanguriye abanyeshuri kujya bandikisha imishinga
yabo muri RDB. Kandi abizeza ko RDB izajya iborohereza mu kubona ibyangombwa
byo gufatira amashusho ahantu runaka n’ibindi.
Hamwe n’intego z’ingenzi zo kongerera imbaraga urubyiruko
rukora Filime rufite ubuhanga bwo guhanga no kunguka ubumenyi, gushyiraho urubuga
rw’ibikorwa rusange byibanda ku guhanga udushya mu gihugu, guteza imbere
kwihangira imirimo, no gushishikariza urubyiruko kwigaragaza binyuze mu kuvuga
Inkuru- Tumenye Sinema ihindura imiterere ya sinema yo mu Rwanda.
Iyi gahunda yatoje neza Urubyiruko
rwitabiriye amasomo rugera kuri Magana ane (400) mu turere 4 tw’igihugu Huye,
Rubavu, Muhanga na Musanze, mu buhanga bwo gukora za filime mu buryo bwa
kinyamwuga, ibaha ibikoresho n'ubumenyi bikenewe kugira ngo barusheho kuba
indashyikirwa mu mwuga wabo.
Mu gukuza impano no kubaha ubumenyi, Tumenye Sinema
ikemura icyuho mu ruganda rwa firime, iha abakora filime bakiri bato ubuhanga
bakeneye bwo kuvuga inkuru zabo zidasanzwe no kugira uruhare mu iterambere
ry’umuco n’ubuhanzi Nyawanda.
Binyuze kandi muri iyi gahunda, hari
Urubyiruko rwitabiriye amahugurwa muri Fiime, maze bakora filime zirenga 30
zidasanzwe zishingiye ku muco Nyawanda, amateka, n’ikoranabuhanga rigezweho.
Izi filime zikorwa n’abitabiriye amasomo kuri Sinema, zigereranywa n’isuzumabumenyi rikomeye mu byo
guhanga n’Impano, ibi bikaba byerekana ibitekerezo bitandukanye n’inkuru
z’abitabiriye aya masomo.
Byongeye kandi, umusaruro w'iyi gahunda warenze
imbibi z’igihugu kuko abitabiriye amahugurwa bagize uruhare runini mu ma
serukiramuco mpuzamahanga ya Sinema, aho basangiye inkuru zabo n’ubunararibonye
mu ruhando rwisi.
Uruhare rwabo muri ibi birori bizwi kandi bikomeye
ntabwo rwongerera amajwi gusa abakora filime Nyawanda ahubwo binazana
kumenyekana ku ruganda rwa filime Nyarwanda ku rwego Mpuzamahanga na cyane ko
filime Nyarwanda nazo zigenda ziyongera uko bwije n’uko bukeye.
Na none Tumenye Sinema irimo guca icyuho kiri hagati
y’abakora filime n’inzobere mu ruganda rwa Filime.
Mu gutanga gahunda yuzuye yo guhugura, amahirwe yo
gutanga inama, no kubona umutungo, iyi gahunda iha imbaraga abakora filime bato
guhindura imikorere bakagira ishyaka ryo kuvuga inkuru zibyara ibikorwa
birambye.
Igisubizo n’uko uruganda rwa filime Nyarwanda rukomera rugateza imbere ubukungu bw’igihugu, zitanga amahirwe y’akazi, kandi zirera igisekuru kizaza cy’abakora firime Nyarwanda.
Mu gihe 'Tumenye Sinema' ikomeje urugendo rwayo, ikomeje
kwiyemeza kwagura ibikorwa byayo, iteza imbere ubuhanzi, no kubaka urusobe
rw’ibihangano bitandukanye, rushyigikiwe n’abakora filime bo mu Rwanda.
Mu gukemura icyuho no kuzana ibisubizo bihamye,
Tumenye Sinema irimo gutanga inzira y’igihe kizaza aho amajwi y’abakinnyi ba
filime bo mu Rwanda yumvikana ku Isi yose.
Marie-Sophie Volkenner, Umujyanama wa Rwanda Film
Office [Uri ibumoso] na Christian Rudahinyuka uyobora Rwanda Film Office mu Ikigo
cy'igihugu gishinzwe iterambere (RDB), bitabiriye gutaha ku mugaragaro ishami
rya ‘Tumenye Sinema’ i Huye
Cassien Dukundimana wari uhagarariye Akarere ka Huye mu gufungura ishami rya Huye, yakanguriye abanyeshuri kubyaza aya mahirwe umusaruro kuko hari ibihamya ko filime iremera abantu akazi ikanabakura mu bukene
Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Nsenga
Tressor yashimye Umuryango w’Ibihugu bw’u Burayi (EU) ku bwo gutera inkunga uyu
mushinga watangiye gufasha bamwe mu banyeshuri kwitabira amaserukiramuco
akomeye ku Isi, kandi uyu mushinga bateye inkunga wafashije mu gutuma hakorwa filime 30
Mukanyandwi Sylverie uyobora ‘Cooperative’ y’abanyeshuri, yagarutse ku rugendo rw’imyaka itatu bamaze biga- Yavuze ko hamwe n'uyu mushinga yabashije kubona amahirwe yo kwerekana filime ye mu iserukiramuco ryo mu Bubiligi
Abanyeshuri bo mu ishami rya Huye bagaragaza ko bamaze
kungukira byinshi muri uyu mushinga
TANGA IGITECYEREZO