RFL
Kigali

Iremakwishaka, umunyeshuri wandikisha ukuguru gufite ubumuga afite inzozi zo kuzaba umunyamakuru kuri Radiyo

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:31/05/2023 12:44
0


Umunyeshuri urimo gusoza icyiciro cya mbere cy'amashuri yisumbuye nubwo yandikisha ukuguru gufite ubumuga kubera ko atagira amaboko, yavuze ko yifuza kuzaba umunyamakuru kuri Radiyo igihe azaba arangije kwiga.



Uwo mwana w'umukobwa witwa Iremakwishaka Marie Jeanine, akomoka mu Ntara Ngozi, yiga mu kigo cya Ecofo, akaba afite ubumuga bw'ingingo. Kubera kutagira amaboko yandika akoresheje ukuguru kumwe nako gufite ubumuga.

Kuwa Mbere ubwo yarangizaga isuzumabumenyi, aganira na Jimbere Magazine yagize "Byari bigoye ariko nagerageje."

Uwo munyeshuri urimo gusoza icyicaro cya mbere cy'amashuri yisumbuye (Tronc commun) akaba aba mu kigo cy'abantu bafite ubumuga amazemo imyaka 10. Iki kigo yakigejejwemo n'umugore wamutoraguye mu muhanda arimo gusabiriza.

Uwo mwana avuga ko abasha gukurikirana amasomo ye nk'uko abandi bayakurikirana ariko akavuga ko abangamirwa no kujya mu bwiherero kuko bwubatse ku buryo butorohereza abantu bafite ubumuga. 

Iremakwishaka avuga afite intego yo kuba umunyamakuru kuri Radiyo. Yagize ati: "Njyewe nindangiza amashuri ndifuza kuzaba umunyamakuru kuri Radiyo."

Iremakwishaka yahisemo kuziga mu ishami ry'itumanaho kandi avuga ko natsinda isuzumabumenyi  yifuza kuziga mu mujyi wa Bujumbura. 

Inkomoko: Jimbere magazine






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND