Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Ngishwanama rw'Inararibonye, Tito Rutaremara, yanditse ubutumwa burebure, agaragazamo uburyo abasaritswe n’Ingengabitekerezo ya Jenoside bakoresha amayeri yo kuyicengeza mu bandi babumvisha ko bazagera ku butegetsi, kandi ikibaye cyose bakakitirira Perezida Paul Kagame.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, yavuzemo uburyo
abamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside bikoma Perezida
Kagame, nyamara bamuhora ko ‘yatsinze intambara’, ‘agahagarika Jenoside
yakorewe Abatutsi’ kandi ‘Yubatse u Rwanda arugarurira agaciro karwo’.
Rutaremara yifashishije ingero nyinshi, yagaragaje uburyo abavuga ko batavuga rumwe n’u Rwanda, bari iyo mu mahanga basakaza ibinyoma ubutitsa.
Ati “Uri iyo mu mahanga wiyitirira ko atavuga rumwe n’u
Rwanda, iyo yishwe na SIDA bavuga ko ari Kagame wamwishe (dore ko bayihunganye
ari benshi) …”
Akomeza ati “(Imwe mu ntwaro mwakoreshaga muri Jenoside
kwari ugufata abagore ku ngufu.) Uwishwe n’umutima bavuga Kagame. Uwishwe
n’indwara izo arizo zose bavuga ko ari Kagame wamwishe.”
Yavuze ko yaba uwishwe na Malaria, uwarumwe n’inzoka
cyangwa izindi nyamaswa, abicana bapfa ibintu, abasinzira bugacya bapfuye,
abagongwa n’imodoka na za moto, ab’imvura zitwara, abagwirwaho n’amazu; bose
bavuga ko ari Kagame wabikoze. Tito ati “Ariko se Kagame abera hose icyarimwe?”
Rutaremara yatanze ingero; avuga ko Habyarimana yaguye
mu ndege avuye muri Tanzania nabwo bivugwa ko yishwe na Kagame, nyamara
iperereza ryakozwe n’Abafaransa, ryekanye ko indege yahanuwe ‘n’abanyakazu (Ba
Bagosora).’
Yanavuze ko Seti Sendashonga wiciwe muri Kenya nawe ‘mbona
mumugereka kuri Kagame’. Rutaremara yabwiye abavuga ko batavuga rumwe n’u
Rwanda, kwibaza niba Seti Sendashonga ataba yarishwe n’abacuruzanyaga nawe,
cyangwa se amabandi yo muri Kenya, akaba ariyo yamuhitanye.
Yanagarutse ku munyemari Rwigara Sinaporo wagonganye
n’ikamyo ku kagoroba k’ijoro; nyuma y’urupfu rwe ‘basanga yanyoye n’akayoga’. Yitabye Imana kuwa 04 Gashyantare 2015.
Rutaremara ati “Kagame se niwe ubaye iyo kamyo? Nta
bantu basanzwe bagongana ku isi hose bikabaviramo urupfu? Nabo se Kagame niwe
ubica?”
Muri ubu butumwa yatambukije kuri Twitter, yanagarutse
ku munyamakuru Ntwali uherutse kwicwa n’impanuka ya moto. Ati “N'uwamugonze
yagejejwe imbere y’inkiko, natangajwe no kubona nawe mumugereka kuri Kagame. “
Rutaremara yavuze ko akarusho muri ibi binyoma byose bisakazwa
n’abamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside ari urupfu rwa Kizito Mihigo,
umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zo muri Kiliziya Gatolika, iz’urukundo
n’izindi.
Yavuze ko Kizito Mihigo bamubeshyaga ko bazamugira
Minisitiri w’Umuco, icyizere bamuhaye akibuze yiyambura ubuzima.
Ati “Akarusho rero ni Kizito waririmbaga neza; wafashe
umugozi akiyahura yiziza kubeshywa namwe ko mugiye gufata leta mukamugira Minisitiri
w’Umuco, icyizere mwamuhaye akibuze yimanika mu mugozi none nawe muramwitirira
Kagame.”
Akomeza ati “Abantu bose baziyahura ku isi bose
muzajya mubitirira Kagame? Aho muri aho mu mahanga mwirirwa mupfobya, mugahakana
Genocide yakorewe Abatutsi; mwe mubikora uko mushatse ntibabahane nyamara
amategeko ahari yo kubaha.”
Rutaremara yavuze ko mu Rwanda amategeko yubahirizwa,
ari nayo mpamvu abarimo Ingabire [Muri Nzeri 2018, yafunguwe ku mbabazi za
Perezida Kagame], Damage [Ku wa 30 Nzeri 2021, yakatiwe gufungwa imyaka 15 n’Urukiko
Rukuru uregereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha
byambukiranya imbibi] n’abandi benshi babihanirwe.
Yavuze ko ‘Abahunze bishakira imibereho mu bindi
bihugu byose babigereka kuri Kagame ngo niwe bahunze’. Ati “Ubu erega ejo Twagiramungu
na Mbonyumutwa Shingiro bafite imyaka nk’iyanjye nidupfa twishwe n’ubusaza
nabyo muzabishyira kuri Kagame?"
Tito Rutaremara yavuze ko abamunzwe
n’ingengabitekerezo ya Jenoside bahora bikoma Perezida
Kagame kubera ko ‘Yatsinze intambara, ahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi,
yubaka u Rwanda arugarurira agaciro’
TANGA IGITECYEREZO