Kigali

Abarimo Riderman, Bwiza na B-Threy bagiye gususurutsa abanya-Kigali

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/05/2023 19:43
0


Abahanzi biganjemo abaraperi nka Riderman, Kivumbi King na B-Threy bagiye gutaramira abanya-Kigali mu gitaramo cyahawe inyito ya ‘European Street Fair' gisanzwe gitegurwa n'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU).



Iki gitaramo kizaba ku wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023 guhera saa kumi n'imwe z'umugoroba (5:00Pm) mu Imbuga City Walk mu Mujyi rwagati.

Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, uvuga ko muri rusange, iki gitaramo ari amahirwe ku babarizwa mu Inganda Ndangamuco yo 'kugaragaza cyangwa se kumurika impano zabo'. Bati "Ntimuzacikwe n'iki gitaramo."

Ibi bitaramo bisanzwe bihuza ibihumbi by’abantu bahurira imbere y’ahazwi nko kwa Makuza, bikayoborwa n'umushyushyarugamba ubimazemo igihe kinini Nkusi Arthur. Ni mu gihe Dj Infinity ariwe uzifashishwa mu kuvanga imiziki.

Iki gitaramo ngaruka mwaka gihuriza hamwe urubyiruko rukidagadura, kandi gifasha abafite impano mu ngeri zinyuranye kuzigaragaza, kwinjira biba ari ubuntu.

Kinarangwa n’ibikorwa bitandukanye birimo ibifasha abana kuruhuka. Cyagiye gitanga akazi ku bahanzi bo mu Rwanda. Mu bihe bitandukanye cyaririmbyemo abahanzi barimo Butera Knowless, Sintex, Charly&Nina, Siti True Karigombe n’abandi.

Riderman ategerejwe muri iki gitaramo mu gihe aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Nta busutwa'. Ni indirimbo yivugamo ibigwi, inzira yanyuze n'icyerekezo cye. Anakomoza ku kuntu yasimbutse inshuro ebyiri uburozi.

Uyu muhanzi amaze imyaka irenga 15 mu muziki, anafite indirimbo yise 'I miss you' yahimbye akumbuye umugore we ubwo yari i Burayi mu bitaramo. Arazwi cyane mu ndirimbo nka 'Inyunguti ya 'Icupa ry'imiti', 'Padre', 'Haje gushya' n'izindi.

Bwiza, uyu muhanzikazi ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac arazwi cyane binyuze mu ndirimbo zirimo 'Ready', 'Exchange', 'Mi Amor' n'izindi.

Muri iki gihe ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere azamurika mu gitaramo azakora mu Ukwakira 2023. Uyu mukobwa umaze imyaka ibiri mu muziki, aherutse guteguza indirimbo ye nshya yise 'Do Me'.

Kivumbi King ni umwe mu baraperi batanga icyizere bigaragaje kuva mu myaka itatu ishize. Uyu musore aherutse gutungurana aririmba mu gitaramo Intore Sundays cyabaye ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023.

Yahuriye ku rubyiniro n'abahanzi Pcee ndetse na Justin99 bo muri Afurika y'Epfo, basanzwe bazwiho kuvanga imiziki [Djs] yubakiye ku mudiho wa Amapiano.

Ni ubwa mbere iri tsinda ryari ricurangiye i Kigali, nyuma yo kwigaragaza mu ndirimbo zinyuranye. Kivumbi aherutse gusohora indirimbo zirimo 'Keza', 'Yalampaye' yakoranye na Kirikou Akilli.

Umuraperi B-Threy aherutse kurushinga n'umukunzi we. Amaze iminsi aca ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'amashusho amugaragaza ashyiraho 'tatoo' nyinshi ku mubiri we.

Uyu mugabo anaherutse kumurika album ye ya mbere. Izina rye ryumvikanye cyane mu muziki w'u Rwanda, binyuze mu ndirimbo zirimo nka 'Inzira', 'Nicyo gituma', 'Bibi' n'izindi.

Niyo Bosco ni umwe mu banyamuziki badashidikanwaho, ahanini binyuze mu kwandika indirimbo ndetse n'imiririmbire. Hari benshi mu bahanzi bo mu Rwanda amaze kwandikira indirimbo-aracyakomeje.

Agiye kumara amezi 10 nta ndirimbo ashyira hanze. Ariko aherutse kubwira abafana be ko bidatinze azatangira kubumvisha indirimbo zigize album ye ya mbere. Yaherukaga gusohora indirimbo 'Buriyana'.

Uyu musore aherutse gusoza amasezerano yari afite muri Sunday Entertainment, nyuma y'uko anashyize akadomo ku masezerano ya MIE.

Symphony Band itegerejwe muri iki gitaramo, baherutse gutaramira abakunzi babo binyuze mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Bob Marley bahuriyemo na Mighty Popo, Umuyobozi w'ishuri ry'umuziki rya Nyundo.

Iri tsinda rirazwi cyane binyuze mu bitaramo n'ibirori baririmbamo. Banafite indirimbo zirimo nka My Day' bakoranye na Bwiza [Iri hafi kuzuza Miliyoni 1], 'Ide' bakoranye na Alyn Sano, 'Sober', 'Igitabo' n'izindi.

Abahanzi batandatu batumiwe gususurutsa abanaya-Kigali mu gitaramo cya European Street Fair

Symphony Band baherutse gukora igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Bob Marley 

Kivumbi King ari kwitegura kujya gutaramira Birmingham Palace 

Riderman aherutse gusohora indirimbo yise 'Nta busutwa'

Niyo Bosco ari kwitegura gutangira gushyira hanze indirimbo zigize album ye ya mbere yise 'Ijwi ry'umutima' 

Bwiza aherutse kugaragaza ko yitegura gusohora indirimbo 'Do Me', kandi yifashisha abantu banyuranye bakayibyina

 

B-Threy Muheto aherutse kumvikana kuri album ya Tom Close binyuze mu ndirimbo 'Feelings' 


Iki gitaramo kizabera mu Imbuga City Walk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND