Kigali

Gatsibo: Umukozi wa Umwalimu Sacco birakekwa ko yibye Miliyoni 37 Frw agahita atoroka

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/05/2023 16:11
0


Tariki 29 Gicurasi 2023 ni bwo amakuru yamenyekanye avuga ko Umwalimu Sacco - Ishami rya Gatsibo ikorera mu Murenge wa Kabarore yibwe, bivugwa nyuma y’iperereza ryari rimaze gukorwa.



Umuyobozi wa Umwalimu Sacco, Uwambaje Laurence yemeje iby’aya makuru avuga ko Umwalimu Sacco Ishami rya Gatsibo mu Murenge wa Kabarore mu Ntara y’Iburasirazuba yibwe. 

Yagize ati: "Amakuru avugwa ni ukuri Umwalimu Sacco wibwe, ariko nta muntu wo hanze watwibye, ahubwo umwe mu bakozi bacu ni we watwibye."

Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry nawe yatangaje ko hibwe Miliyoni 37, akibwa taliki 26 Gicurasi 2023, bikaba bicyekwa ko yibwe n'umucungamutungo Mukabaramba Françoise wari wasigariyeho umuyobozi wa Sacco.

Ubwo amakuru yamenyekanaga iperereza ryahise ritangira, hafatwa Manager Umuhoza Jacqueline ufungiye kuri sitasiyo ya Kabarore. 

Biravugwa ko ubwo byabaga, Umuhoza Jacqueline yari ari muri konje, naho Mukabaramba Françoise uri gushakishwa biravugwa ko yaba yaragiye mu gihugu cya Uganda anyuze ku mupaka wa Kagitumba.

Umuturage waganiriye na InyaRwanda.com witwa John Kanyaruguru yavuze ko ubwo yajyaga gusaba serivise ari bwo yabimenye kuko bagenzi be bari bagiye gusaba inguzanyo bari bamaze guhakanirwa. 

Ati: ”Nari ngiye gusaba serivice ku Mwalimu Sacco wa Gatsibo, ngezeyo nsanga bagenzi banjye bari baje gusaba inguzanyo bazimwe kubera ko hari ikibazo cy’uko Sacco yibwe ariko batarabibwirwa. Nyuma ni bwo babitubwiye rero bavuga ko bakwihangana bigakemurwa”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND