RFL
Kigali

Menya izindi ‘Ad Network’ zagufasha gukorera amafaranga kuri Website yawe mu gihe 'Google adsense' yakunaniye

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/05/2023 15:36
1


Abantu benshi bahora mu marira bibaza uko babyaza umusaruro imbuga (Websites) zabo amafaranga kubera ko 'Google Adsense' yanze kubaha uburyo bwo kuyikoresha. Muri iyi nkuru turarebera hamwe izindi ‘Ad Network’ wakwiyambaza. hmablog



Benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bemeza ko Google Adsense idakorera mu Rwanda kubera ko itemera ururimi rw’Ikinyarwanda bityo bamwe mu babigerageje bakabwirwa ko bakoresha ‘Supported language’ bisobanuye ko baba babasaba guhindura ururimi bari gukoreramo rw’Ikinyarwanda, bagashyira mu Cyongereza, mu Gifaransa cyangwa mu zindi ndimi zemewe na Google Adsense.

Uzasanga abatari bake bakoresha website zabo nta Ad Network n'imwe irimo kandi nyamara bashobora kugira iyo bakoresha ikabaha inyungu bitewe n’abafana bafite aho kwiringira Google kandi nta n'igitekerezo bafite cyo guhindura ururimi.

Ibi bitandukana no hanze y’u Rwanda kuko hari website nyinshi zikoresha Ad network irenze imwe kandi ari website zikomeye ku isi mu gihe mu Rwanda bamwe bazitunze nk’umurimbo cyangwa kwitwa ko bazifite gusa ntacyo zibaha.

Inyarwanda.com, yegeranyije izindi Ad Network zagufasha kwihanagura amarira yo kubura Google Adsense, ugakorera amafaranga nk’ibisanzwe. Mu kuvuga kuri izi Ad Network zitanga uburyo bwo kwinjiza amafaranga no kuyabikuza, turagaruka ku buryo ushobora kuyabona mu buryo bworoshye.

1.Adsterra

Adsterra ni Ad Network ikoreshwa cyane n’urubyiruko ndetse ni imwe muzoroshya ubuzima kubakoresha website bashya batari bagira abantu benshi babakurikira dore ko nta kintu na kimwe igenderaho kugira ngo yemerere ushaka kuyikoresha kuri website ye cyangwa ‘Blog’ ye. Iyi Adseterra yafunguye imiryango mu 2013 kugeza ubu ikorana neza n’abafatanyabikorwa bayo.

Adsterra ikoresha ibizwi nka ‘Cost Per Miles’ mu gihe iri kwishyura abayikoresha binyuze ku basomye inkuru. Yishyura vuba mu gihe uyikoresha yagejeje ku mafaranga ifatiraho ndetse yashyizemo n’uburyo bwo kwishyura.

Adsterra ifasha mu guhitamo hagati ya CPM, Cost Per Action (CPA), CPL cyangwa Cost Per Lead. Iyi Adsterra yishyura mu buryo bukurikira: Paxum, Paypal, Webmoney , ePayement, Wire Transfer ndetse na BitCoin.

2.Adcash

Adcash ni ikigo cyatangiye gukora mu 2007 gitangizwa n’abashoramari bo mu gihugu cy’u Bufaransa. Gusa kugeza ubu ni kimwe mu bigo bikorana neza n’abashaka kunguka amafaranga avuye mu byo bashyize kuri Internet (Content creators / Publishers). Iyi nayo ikoresha ibizwi nka CPA.

Mu buryo bwo kwishyura abayikoresha harimo; Bank Wire Transfer aho ihera ku mafaranga $100, Paypal akaba $25  mu gihe Tether ari $100. Nk’uko tubikesha urubuga rwa Publift.com iyi Adcash ntabwo igira Audience igenderaho kugira ngo yemerere umuntu kuyikoresha (Minimun Traffic Requirements: None).

IZINDI WAMENYA NI ;


3.REVCONTENT

4. PROPELLERADS

5.BIDVERTISER

6.MONUMETRIC

7.INFOLINKS

8.MEDIAVINE

9.SETUPAD

Icyo zose zihuriraho ni uko zisaba uzikoresha gushyiramo imbaraga kugira ngo amafaranga yifuza ayabone avuye mu bazamamazaho ndetse zigasaba n’abazikoresha, kudakora amakosa ajyanye no gushaka kuziba dore ko ziba zifite ikoranabuhanga ridasanzwe. Ca ukubiri no gutunga website idafite ad network kandi zihari.

Source: Google & hmablog






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kwizera fiston7 months ago
    Nugukora tutikoresheje





Inyarwanda BACKGROUND