Kigali

U Bufaransa: Batatu bahagarariye u Rwanda mu kwifashisha ubusizi mu buvuzi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/05/2023 12:03
1


Abasizi Tuyisenge Olivier, Maniraguha Carine ndetse na Irakoze Jean Bertrand [Bareth], bahagarariye u Rwanda mu bikorwa byo kwifashisha ubusizi mu buvuzi, aho uganiriza umuntu ukumva ibihe ari kunyuramo ukamugira inama y’ibihangano yakoresha mu kongera kugaruka mu buzima busanzwe.



Tuyisenge Olivier asanzwe ari umusizi ukomeye, wagiye ashyira hanze ibisigo binyuranye, ni mu gihe Maniraguha Carine ari umwe mu banyuze muri ArtRwanda-Ubuhanzi, ukomeje kwagura urugendo rwe rw’ubusizi, hari kandi Irakoze Jean, umunyarwenya wo mu Burundi ariko utuye mu Rwanda.

Iki gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa, ku wa 15 Gicurasi 2023 kugeza ku wa 23 Gicurasi 2023. Uru rugendo barukoze babifashijwemo na RAI (Rwanda art initiative), Institut Francais, ku butumire bwa Theatre de la ville Paris iyobowe na Bwana Emmanuel Demarcy Mota.

‘Formation Theatre Europe Africain’ isobanurwa nk'igikorwa kigamije kwifashisha ubusizi mu kuba waganira n'umuntu, wamushimisha cyangwa wamuvura zimwe mu ndwara yaba afite, bigendanye no kuba umuntu yabura umwitaho.

Ni umushinga wa ‘La Ville de Paris’ watangiriye i Kigali, aho abahanzi, ndetse n'abasizi bahuguwe ku kuntu bakwiriye kwitwara ku rubyiniro.

Nyuma bashyizwe mu byiciro birimo icy'aho umusizi yicara akaganiriza abantu banyuranye, ashingiye ku buvanganzo. Igice cya mbere kigizwe n'aho umusizi ahura n'uwo muntu ufite ikibazo bakaganira, bakibwirana, bakamenyana.

Mu gice cya kabiri, umusizi ahitamo igisigo cyo kubwira uwo muntu bitewe n'uko amubona. Mu gice cya gatatu, umusizi amera nk'umuganga akandikira imiti uwo muntu akamubwira nk'igisigo runaka ashobora kumva, indirimbo y'umunyamuziki runaka yakumva n'ibindi aba atekereza ko byamufasha. Mu gice cya kane, umusizi asezerera uwo muntu baba bari kumwe.

Umusizi Tuyisenge yabwiye InyaRwanda ko ubu buvuzi bwifashishije ubusizi babukoreye mu bice bitandukanye byo mu Bufaransa 'nk'uko twabikoze i Kigali'.

Yavuze ko muri uru rugendo bahahuriye n'abandi bantu batandukanye, kandi ni umushinga uzakomeza. Ati "Ni umushinga duteganya ko uzakomeza kugirango ugende ufasha abantu batandukanye. Ni umushinga urimo ibihugu bitandukanye nk'u Butaliyani n'ibindi bihugu byahuje imbaraga."

Uyu mushinga wajyanishijwe no kureba uko ikinamico yo muri Afurika yahuzwa n'iyo mu Burayi, bagakora ikintu kimwe cyangwa se Isi imwe, kuko ubuhanzi ni ikintu kimwe muri rusange.

Muri rusange, aba bari baserukiye u Rwanda bize byinshi birimo uko bakinana amarangamutima, uko bitwara ku rubyiniro, uko bavura abantu bifashishije ubusizi n'ibindi binyuranye. 


Tuyisenge avuga ko bashyize imbere kugaragaza uburyo ubusizi ari umuti wihariye mu kuvura ibikomere bya bamwe 


Mu gihe cy'icyumweru kimwe, abari bahagarariye u Rwanda, bahuye n'abantu banyuranye bungurana ibitekerezo


Abasizi bagaragaza ko bashaka kwagura ibi bikorwa bikazagera no mu bindi bihugu


Abitabiriye iki gikorwa baganiriye ku guhuza ikinamico yo muri Afurika n'i Burayi, cyane ko ubuhanzi ari bumwe ku Isi yose


Abasizi bo mu Rwanda n'abo mu bindi bihugu bahuriye ku rubyiniro bagaragaza uburyo ubusizi bwakifashishwa mu buvuzi


Tuyisenge Olivier ari kumwe na Carine Maniraguha baserukiye u Rwanda mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa 


Abasizi bagiye baganira n'abantu mu matsinda, bakumva ibihe banyuramo, hanyuma bakabagira inama y'icyo bakora 


Buri wese waganiriye n'umusizi, yamubwiye ibihe anyuramo mu buzima bwa buri munsi n'uko asanzwe abyitwaramo



 

KANDA HANO WUMVE IGISIGO ‘AGASARO’ CY’UMUSIZITUYISENGE

 ">

KANDA HANO WUMVE IGISIGO 'NK'UMUSAZI' CYA CARINE MANIRAGUHA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sengabo Jodas1 year ago
    Nibakomeze bande rwose ubusizi nintebe yumutima bukaba nyina winganzo



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND