Kigali

Sheebah agiye gukorana na Spice Diana nyuma y’igihe badacana uwaka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/05/2023 11:28
0


Sheebah Karungi yatangaje ko we na Spice Diana biteguye gushyira hasi ibibatandukanya, bagakorera hamwe na cyane ko n'ubundi ngo abafana ari bo babiremereza.



Nyuma y’igihe kitari gito Sheebah Karungi na mugenzi we Spice Diana batawubanye, bongeye guhuza. Ku wa 05 Gicurasi uyu mwaka, ni bwo abafana ba Sheebah Karungi na Spice Diana batunguwe no kubona aba bombi bari kubyinana, ibintu bumvaga ko bidashoboka.

Bongeye gutungurwa kandi no kubabonana muri komite nyobozi y'ihuriro ry'Abahanzi muri Uganda rya Uganda National Musicians Federation (UNMF).

Sheebah Karungi muri iri huriro riyobowe na Eddy Kenzo akaba ari Visi Perezida wa mbere naho Spice Diana akaba deputy vice president.

Kuri Sheebah, asanga ngo we Diana gukorera hamwe ari byo bifite akamaro kanini kuruta kuba buri wese yakora ibye.

Sheebah yatangaje ko we na Spice Diana nta kibazo bafitanye kandi ko bagiye gukorana

Kandi ngo asanga atari ngombwa ko bemeranya kuba inshuti kugira ngo bakorere hamwe, ahubwo ngo inyungu zirahagije ngo zibahuze.

Ati "Nk'Abanyamuziki nta mpamvu yo kuba wagirana ikibazo na mugenzi wawe. Diana nta kintu na kimwe yankoreye kandi nanjye ntacyo namukoreye, ahubwo amakimbirane ari hanze mu bafana bacu naho ubundi twe nta kibazo dufitanye."

Sheebah avuga ko abafana babo aribo baremereje ibintu hagati yabo

Agaruka ku ihuriro ryabo, akaba yaravuze ko bicaye bagasanga nta kibazo kiri hagati yabo ahubwo ikibazo ari abantu bashaka kwiba amafaranga y'abandi mu muziki.

Ikindi kandi ngo intego yabo nk'ihuriro, ni ukurwanya gushishura indirimbo no gushyiraho amabwiriza akomeye. Yanavuze ko hari ibibazo bishaka kubavangira ariko ko bagomba ku byirengagagiza bakibanda ku ntego yabo nyirizina.

Hari hashize igihe Sheebah na Spice badacana uwaka

Ati "Dukeneye gushyira ibidutandukanya ku ruhande. Ntabwo dukeneye kuba inshuti kugira ngo dukorere hamwe, ahubwo dukwiye gukora kugira ngo tugere ku ntego imwe n'inyungu za twese ndetse n'inyungu z'abana bacu ejo hazaza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND