Abanyamuziki Mugisha Benjamin [The Ben], Munyanshoza Dieudonné ndetse na Massamba Intore bataramiye Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Canada.
Ni mu mwiherero wamaze iminsi itatu (Kuva tariki 27
Gicurasi 2023 kugera tariki 30 Gicurasi 2023), uhuza abanyamuryango barenga 400
batuye muri Ameirka na Canada, baganira ku gukomeza kugira uruhare mu
kwiyubakira u Rwanda.
Uyu mwiherero waranzwe n’ibiganiro byatanzwe n’abarimo Umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri Amerika ya ruguru, Amb. Mathilde Mukantabana; Ambasaderi Claver Gatete uhagarariye u Rwanda muri Loni; Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada Prosper Higiro;
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu,
Dr Bizimana Jean Damascène; Jean Damascène Rugaba ukuriye abanyamuryango ba FPR
Inkotanyi muri Amerika; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ikoranabuhanga,
Yves Iradukunda n’abandi.
Ubwo yatangizaga uyu mwiherero, Amb. Mukantabana
yashimiye abawitabiriye, agira ati “Iyo ubona inyota, umuhate n’ubushake abantu
bari hano bashyizemo kugira ngo bahabe cyangwa ngo uyu mwiherero ushoboke,
wongera kumva ibyiza byo kuba umunyarwanda.”
Mu kiganiro 'Ishusho mbonera y’umuryango n'uruhare rwa
Diaspora mu kubaka igihugu', Amb. Claver Gatete yabwiye abanyamuryango ba RPF Inkotanyi
ko kubera icyerekezo u Rwanda rufite ruri gutera imbere mu nzego nyinshi. Ati “Mu
bukungu duhagaze neza, ntiturajya munsi y’igipimo cya IMF (Ikigega Mpuzamahanga
cy'Imari).”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro, we yavuze
ko Abanyarwanda batuye muri Canada na USA bakwiye kurushaho kwihuza bakizerana
kugira ngo ibikorwa bakora byabo bibashe kubateza imbere no guteza imbere
igihugu cyabo.
Ni mu gihe, Hon. H.C Prosper Higiro yatanze kiganiro
"Guteza imbere ubufatanye bwa kominote y’Abanyarwanda batuye mu
majyaruguru y’Amerika mu nzira yo kubaka igihugu hubakiwe ku rugero rwiza
rwatanzwe na RPF Inkotanyi mu guteza imbere ubufatanye kw’Abanyarwanda bose.”
Prosper Higiro yavuze ko ‘Mu bintu bikomeye RPF Inkotanyi
yagejeje ku gihugu cyacu cy' u Rwanda harimo ubumwe, umutekano wabo
n’iterambere ryabo.’ Ati “Kandi ibi yabikomeyeho kuva yashingwa, intego yabo ni
Ubumwe bw’abanyarwanda.”
Abanyarwanda ba RPF Inkotanyi bitabiriye uyu mwiherero wamaze iminsi itatu banasusurukijwe n’abahanzi barimo Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben.
Uyu mugabo yabaririmbiye indirimbo zirimo nka ‘Habibi’ yasohotse ku wa
24 Ukwakira 2017, aho imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1. Iri mu
ndirimbo ze zakunzwe.
The Ben yakoze mu nganzo anabaririmbira indirimbo ‘Thank
you’ yakoranye n’umuhanzi mugenzi we Tom Close, yasohotse ku wa 23 Ukwakira
2017, aho imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 5. Ubwo yari imbere y’abanyamuryango
ba RPF, The Ben yavuze ko yishimiye kubataramira.
Munyanshoza uzwi cyane mu ndirimbo zijyanye no Kwibuka
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho
yahagarutse mu Rwanda mu mpera za Mata.
Amaze kwifatanya n’abanyarwanda batuye muri Arizona mu bikorwa binyuranye, yagiye muri Oregon, Seatle Washington, muri Leta ya Maine aho yaririmbiye abanyamuryango ba RPF.
Anategerejewe mu bikorwa byo gutaha
urwibutso rwa Maine, ku wa 3 Kamena 2023. Aherutse kubwira InyaRwanda ati “Kugeza
ubu iyo niyo gahunda y’urugendo mfite muri Amerika, ariko ishobora kongerwaho
ikindi gihe.”
Muri uyu mwiherero wa RPF, Massamba Intore yaririmbye
indirimbo ze nyinshi zubakiye ku gukunda Igihugu. Hari amafoto yasohotse
amugaragaza yishimanye n’abarimo Amb. Mathilde, Minisitiri Bizimana n’abandi.
Munyanshoza Dieudonne ari kumwe na The Ben nyuma yo gususurutsa abanyamuryango ba RPF batuye muri Amerika na Canada
Massamba umaze gutaramira muri Amerika mu bihe binyuranye, yagaragarijwe urukundo muri uyu mwiherero- Aha yacinyaga akadiho ari kumwe na Amb. Mathilde
Ibyishimo byari byose ku banyarwanda batuye muri Amerika na Canada bahuriye mu mwiherero
Amb. Claver Gatete yagaragarije abanyamuryango ba RPF, urugendo rwo kwiyubaka rw'ubukungu bw'u Rwanda
Abarimo Minisitiri, Dr Bizimana banyuzwe n'inganzo ya Massamba Intore yisunze indirimbo ze zinyuranye zigaruka ku gukunda Igihugu
Uwimana Razia uherutse guhabwa ishimwe ku bw'ibikorwa bihindura ubuzima bw'abandi akorera muri Amerika no muri Canada-Aha ari kumwe na Ally Soudy witegura gukorera igitaramo i Kigali
Uwimana ari kumwe n'umunyamuziki Massamba Intore wataramiye abatuye muri Amerika
TANGA IGITECYEREZO