RFL
Kigali

Ingabo za Isiraheli zishe umusirikare mukuru wa Palesitine mu mirwano

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:29/05/2023 17:43
0


Ku wa Mbere, ingabo za Isiraheli zishe umuyobozi w’umutekano wa Palesitine mu gihe cy’imirwano yabereye mu mujyi wa Jenin, nk'uko umutwe wa Fatah wo muri Palesitine wabitangaje.



Igisirikare cya Isiraheli cyatangaje ko ingabo zacyo zaguye mu muriro w’amasasu wa Palesitine mu gihe zashakaga guta muri yombi abakekwaho kwica umutekano muri Jenin kandi ko nabo barashe ababarasaga.

Ishyaka rya Fatah rya Perezida wa Palesitine, Mahmoud Abbas, ryagaragaje ko uyu musirikare ari Ashraf Sheikh Ibrahim, avuga ko yapfuye "ubwo yari ahanganye n’igitero cyagabwe mu mujyi wa Jenin".

Umutwe w’abarwanyi ba Brigade ya Al-Aqsa, yifatanije na Fatah, wavuze ko uyu yari umunyamuryango wabo.

Muri videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, umuyobozi w’abimukira Yossi Dagan yasomeye umugisha w’Abayahudi ku bwinjiriro bw’ishuri ry’iseminari rya Homesh, inzu y’umweru yakozwe hejuru ku musozi wa west bank.

Avuga West bank mu izina rya Bibiliya yagize ati: "Dufashijwe n'Imana ... hazabaho indi midugudu myinshi mishya mu majyaruguru ya Samariya". Iri shuri rishya ryimuwe ku butaka bwite bwa Palesitine ryimurirwa ahantu hashya ku musozi umwe nko muri metero 150.

Mu cyumweru gishize, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yari yaraburiye Isiraheli kwirinda kuguma burundu ku birindiro bya Homesh mu majyaruguru y’Iburengerazuba, iravuga iti "dukurikije amategeko ya Isiraheli, yubatswe mu buryo butemewe ku butaka bwihariye bwa Palesitine".

Yesh Din, umuryango uharanira uburenganzira bwa Isiraheli uhagarariye bamwe mu bafite amasambu ya Palesitine, wavuze ko seminari ibabuza kwinjira mu mutungo wabo kandi harabaye ahabo.

Mu cyumweru gishize, Smotrich ufite ububasha bumwe na bumwe bwa west bank, yavuze ko Homesh yongerewe ku butaka bw’inama njyanama y’imiturire hagamijwe gutegura gahunda nshya yo kubaka ishuri ry’iseminari.

Isooko: reuters.com

Umwanditsi: Brenda MIZERO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND