Ku wa Mbere, ingabo za Isiraheli zishe umuyobozi w’umutekano wa Palesitine mu gihe cy’imirwano yabereye mu mujyi wa Jenin, nk'uko umutwe wa Fatah wo muri Palesitine wabitangaje.
Igisirikare
cya Isiraheli cyatangaje ko ingabo zacyo zaguye mu muriro w’amasasu wa
Palesitine mu gihe zashakaga guta muri yombi abakekwaho kwica umutekano muri
Jenin kandi ko nabo barashe ababarasaga.
Ishyaka
rya Fatah rya Perezida wa Palesitine, Mahmoud Abbas, ryagaragaje ko uyu
musirikare ari Ashraf Sheikh Ibrahim, avuga ko yapfuye "ubwo yari
ahanganye n’igitero cyagabwe mu mujyi wa Jenin".
Umutwe
w’abarwanyi ba Brigade ya Al-Aqsa, yifatanije na Fatah, wavuze ko uyu yari
umunyamuryango wabo.
Muri
videwo yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, umuyobozi w’abimukira Yossi Dagan
yasomeye umugisha w’Abayahudi ku bwinjiriro bw’ishuri ry’iseminari rya Homesh,
inzu y’umweru yakozwe hejuru ku musozi wa west bank.
Avuga
West bank mu izina rya Bibiliya yagize ati: "Dufashijwe n'Imana ... hazabaho
indi midugudu myinshi mishya mu majyaruguru ya Samariya". Iri shuri rishya
ryimuwe ku butaka bwite bwa Palesitine ryimurirwa ahantu hashya ku musozi umwe
nko muri metero 150.
Mu
cyumweru gishize, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika yari yaraburiye
Isiraheli kwirinda kuguma burundu ku birindiro bya Homesh mu majyaruguru
y’Iburengerazuba, iravuga iti "dukurikije amategeko ya Isiraheli, yubatswe
mu buryo butemewe ku butaka bwihariye bwa Palesitine".
Yesh
Din, umuryango uharanira uburenganzira bwa Isiraheli uhagarariye bamwe mu
bafite amasambu ya Palesitine, wavuze ko seminari ibabuza kwinjira mu mutungo
wabo kandi harabaye ahabo.
Mu
cyumweru gishize, Smotrich ufite ububasha bumwe na bumwe bwa west bank, yavuze
ko Homesh yongerewe ku butaka bw’inama njyanama y’imiturire hagamijwe gutegura
gahunda nshya yo kubaka ishuri ry’iseminari.
Umwanditsi: Brenda MIZERO
TANGA IGITECYEREZO