RFL
Kigali

Karate: Zen Karate Do yegukanye irushanwa ryo kwibuka 2023

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:29/05/2023 12:45
0


Zen Karate Do ibarizwa mu Karere ka Rubavu, niyo yegukanye irushanwa rya Karate GMT Champions 2023, nyuma yo kwitwara neza imbere y'amakipe bari bahanganye.



Kuri iki cyumweru cyatambutse mu Karere ka Nyarugenge ku bibuga byo mu ishuri rya Saint Andre i Nyamirambo, habereye imikino ya Karate yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, (Karate Genocide Memorial Tournament). 

Iyi mikino, yateguwe n'ishyirahamwe ry'umukino wa karate mu Rwanda, mu buryo bwo kwibuka abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko abakaratika.

Mu kiganiro n'itangazamakuru, umuyobozi w'Ishyirahamwe ry'umukino wa Karate mu Rwanda, Niyongabo Damien yashimye uko irushanwa ryaganze ndetse asaba abakinnyi gukomeza guharanira kubaka i gihugu. 

Yagize ati “Nashimishijwe n'uburyo abakinnyi ba Karate bo mu byiciro bitandukanye biyerekanye, kandi ndasaba abakinnyi gukoresha siporo bagira uruhare mu bikorwa byo gukomeza kubaka igihugu”.

Yakomeje avuga ko iri rushanwa rigamije kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. "Twateguye iri rushanwa kuko rigomba gukorwa mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zabuze ubuzima mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Abakinnyi bahatanira hano ni abana bato bagomba gukura bazi uburyo bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’iki gihugu binyuze muri siporo.”

Umushyitsi mukuru muri iyi mikino, Sharangabo Alex yasabye abakinnyi gukoresha umukino wa karate mu guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yakomeje kubasaba gukora ibishoboka byose bakagira uruhare mu kubaka igihugu.

Uko mu cyiciro cy’amakipe bitwaye

Zen Karate Do yabaye iya mbere, Flying Eagles iba iya kabiri, APR Karate Do iba iya gatatu, The Champion Karate Academy iba iya kane, UR Huye Campus A iba iya gatanu, Shito ryu Kaarate Do iba iya gatanu, naho Polisi Karata iba iya gatandatu.

Abakina ku giti cyabo mu bagore

Uwase Lazia yabaye uwa mbere, Yezakuzwe Lucie aba uwa kabiri, Abayisenga Palemonique aba uwa gatatu, Umulisa Yvette aba uwa kane.

Abakina ku giti cyabo mu bagabo, Munyaburanga Jean Claude niwe wabaye uwa mbere, Niyitanga Halifa aba uwa kabiri, Usengimana Omar aba uwa gatatu, naho Gusenga Yves Bertrand aba uwa kane.

Mu cyiciro cy’abakinnyi bakina Kumite ku giti cyabo, Yezakuzwe Lucie yabaye uwa mbere, Uwase Lazia aba uwa kabiri, Ingabire Solange aba uwa gatatu, naho Mbabazi Seraphine aba uwa kane.

Mu cyiciro cy’amakipe akina Kata

Zen Karate Do yabaye iya mbere, The Champions Karate Academy iba iya kabiri, naho UR Huye Campus iba iya gatatu.


Mr Sharangabo ukuriye ibikorwa byo kwibuka, yasabye abakinnyi ba Karate kugira uruhare mu kubaka igihugu 

Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Karete mu Rwanda yishimiye uko iri rushanwa ryagenze 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND