Kigali

Umwami Charles III yunamiye nyakwigengera Tina Turner wababaje benshi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:29/05/2023 10:20
0


Umwami Charles III w'u Bwongereza usanzwe uzwiho gukunda umuhanzikazi Tina Turner uherutse kwitaba Imana, yamwunamiye mu birori byabereye imbere y'ingoro ya Buckingham Palace.



Umwami Charles III yunamiye nyakwigendera Tina Turner, uzwi nk'Umwamikazi w'injyana Rock 'n' Roll, nyuma y'urupfu rwe. 

Mu bintu byakoze benshi ku mutima, uyu mwami mushya uheruka kwambikwa ikamba, yemereye itsinda ry’abasirikare  kuririmba imwe mu ndirimbo ze harimo iyamamaye  mu 1989 yitwa "The Best", mu birori byo guhinduranya ingabo ku ngoro y'i Bwami ya Buckingham zivuye ku ngoro ya St.James Palace.

Iri tsinda riherekejwe na Batayo ya mbere ya Welsh Guards Corps of Drums, ryaririmbye iyi indirimbo nziza ya Turner mu birori bimaze ibinyejana byinshi, bishushanya ihererekanyabubasha ryo kurinda ingoro ya Buckingham n’ingoro ya Mutagatifu James ku ngabo nshya. 

Iki cyubahiro, cyerekanye ingaruka zikomeye z'umuziki wa Tina Turner ku bantu uko ibisekuruza byagiye bisimburana.

Mu birori byabereye i Bwami, Umwami Charles III yunamiwe Tina Turner

Umwami Charles III w'imyaka 74 yahuye bwa mbere n'umuhanzikazi Tina Turner mu 1986 mu gitaramo gikomeye yakoreye i London kuri sitade ya Wembley Stadium. Kuva icyo gihe Umwami yabaye umufana ukomeye wa Tina nk'uko The Independent UK yabitangaje.

Urupfu rwa Tina Turner ku myaka 83, rwababaje bikomeye abafana be ndetse na bamwe mu byamamare. 

Abantu bakomeye nka Mick Jagger, Oprah Winfrey, Cher, na Angela Bassett berekeje ku mbuga nkoranyambaga bavuga ibyo bibuka kuri uyu muhanzi wavunnye umuheha akongezwa undi mu bihe bye. 

Hashize iminsi itanu umuhanzikazi Tina Turner yitabye Imana ku myaka 83






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND