N'ubwo atigeze afata umwanya wa mbere, Mugisha Moise yegukanye isiganwa rya Akagera Race ryabaye iminsi ibiri, aho abasiganwa bahagurukiye i Gicumbi.
Mu mpera z'iki cyumweru, ni bwo hakinwaga isiganwa ry'amagare ryari ribayeho bwa mbere, aho ryaciye mu bice bitandukanye by'i Burasirazuba.
Abakinnyi bahagurutse ku wa gatandatu mu Karere ka Gicumbi, basoreza mu Karere ka
Nyagatare imbere ya Kaminuza yigenga ihakorera.
Abasiganwa bahagurutse ku isaha ya saa 14:00 PM bakoresha amasaha agera kuri abiri, banyuze Nyagahanga, Gatsibo, Ngarama, Mimuli, binjirira mu marembo ya Nyagatare.
Nk'ibisanzwe, abakinnyi bari mu byiciro bitandukanye, abakinnyi
bakiri bato mu bakobwa ndetse n'abakuru, abakinnyi bakiri bato mu bahungu,
ingimbi ndetse n'abakuru.
Abagore
bakoze intera ingana na Kirometero 77, Nzayisenga Valentine aba uwa mbere,
Mwamikazi Djazilla aba uwa kabiri, naho Mukeshimana Josiane aba uwa gatatu.
Mu bagabo, basiganwe intera ya Kirometero 84, Tuyizere Etienne aba uwa mbere, Masengesho Vainqueuer aba uwa kabiri, naho Joel Kyaviro aba uwa gatatu.
Mu
batarengeje imyaka 23, Tuyizere Etienne yabaye uwa mbere, Masengesho Vainqueuer
aba uwa kabiri, Gahemba Bernabe aba uwa gatatu. Mu bana bato Tuyizere Hashim
niwe wabaye uwa mbere, Uhiriwe Epoir aba uwa kabiri, Nshimiyimana Phacas aba
uwa gatatu.
Mu Bagabo, Tuyizere Etienne yageze i Nyagatare ari uwa mbere
Abana
bato b'abakobwa, Uwera Aline niwe wabaye uwa mbere, Byukusenge Mariata aba uwa
kabiri, Iragena Charlotte aba uwa gatatu.
Ku
cyumweru, abakinnyi nabwo bahagurutse mu Karere ka Nyagatare berekeza mu Karere
ka Kayonza, ku ntera ingana na Kirometeri 160.
Abasiganwa bahagurutse ku isaha ya saa 09:00 am, basohoka muri Nyagatare binjira Gatsibo, bafata Kayonza barakomeza bagera Rwinkwavu, barakata bagaruka i Kayonza imbere ya Gare, ari naho basoreje.
Manizabayo Eric ukinira Benediction niwe wabaye uwa mbere, akoresheje amasaha 4 iminota 28, n'amasegonda 45, Niyonkuru Samuel ukinira Les Amis aba uwa kabiri naho Mugisha Moise aba uwa gatatu.
Mu Ngimbi zitarengeje imyaka 23, Niyonkuru Samuel niwe wabaye uwa mbere, akurikirwa na Tuyizere Etienne, Masengesho Vainqueuer aba uwa gatatu.
Mu
bagore basiganwe intera ya Kirometero 91 aho bavuye i Nyagatare bagasoreza i Kayonza, Nzayisenga Valentine niwe wabaye uwa mbere, akurikirwa na Mwamikazi
Djazilla naho Mukashema Josiane ukinira Benediction aba uwa gatatu.
Abana bato b'abakobwa, basiganwe intera ya Kirometeri 75 aho bahagurukiye i Ryabega basoreza i Kayonza. Byukusenge Mariata niwe wabaye uwa mbere, Umutoni Sandrine aba uwa kabiri, naho Ingabire Domina aba uwa gatatu.
Abana bato b'abahungu, nabo bakoze intera ingana n'iya bashiki babo, Nizeyimana Fiacre akaba ariwe wabaye uwa mbere, akurikirwa na Nshutiraguma Kevin, naho Ntirenganya Moses aba uwa gatatu.
Ku
rutonde rusange mu bagabo, Mugisha Moise wari wabaye uwa gatandatu mu gace ka
Gicumbi Kayonza arushwa amasegonda 5 n'uwa mbere, niwe wegukanye isiganwa muri
rusange nyuma yaho mu gace ka nyuma yabaye uwa gatatu.
Akagera
Race ni rimwe mu masiganwa mashya yinjiye muri Ferwacy aho ritegurwa ku
bufatanye n'uturere dutandukanye, ndetse na Akagera na National Park.
Abakinnyi batatu ba mbere mu bakobwa bato
Abakinnyi 3 ba mbere mu bahungu bato
Isiganwa ryo ku cyumweru ryaranzwe n'uduce tw'imihanda irambitse
Manizabayo Eric asuhuza abafana nyuma yo kwegukana agace ko ku cyumweru
Niyonkuru Samuel wabaye uwa mbere mu batarengeje imyaka 23, umubyeyi we yari yaje kumushyigikira
Mu bagore, ni uko bakurikiranye ndetse n'i Nyagatare ni ko byagenze
TANGA IGITECYEREZO