Umunyarwenya Daniel Omara yitaye cyane ku mibereho y’abanya-Uganda maze atembagaza abantu mu gihe cy’isaha n’iminota 5 yamaze ku rubyiniro, agaseke gapfundikirwa na Rusine Patrick waserukanye na Mushiki we bababyina indirimbo ‘Who is your Guy?’ ya Spyro na Tiwa Savage.
Ni mu gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru
tariki 28 Gicurasi 2023, mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village
ahazwi nka Camp Kigali.
Ni ku nshuro ya kabiri, uyu musore yari ataramiye i
Kigali, kuko yahaherukaga mu 2017 mu bitaramo bya Comedy Knights yahuriyemo na
Nkusi Arthur wamufashije kongera gutaramira i Kigali binyuze muri Arthur
Nations.
Aherutse kwandika amateka ubwo yataramiraga abakunzi
be muri Uganda, mu gihe cy’iminota 75’ ataruhutse, biri mu byatumye Nkusi
amutekerezaho.
Ubwo yari ageze ku rubyiniro, Daniel yavuze ko
yishimiye kuba ari i Kigali. Ati "Nishimiye kugaruka i Kigali, Ni igihugu
cyiza. Ngomba gukora uko nshoboye nkahagararira neza Igihugu cyanjye."
Yateye urwenya ku kuntu mu Rwanda ibyuma by'umutekano
bisaka, anagaruka kubyo yabonye muri Afurika y'Epfo, aho aherutse. Ati 'U
Rwanda rufite uko ruzwi mu bwiza simbigarukaho. Na Afurika y'Epfo nayo ifite
uko izwi mu bwiza, ariko kenshi hashingirwa no ku burebure.”
Yavuze ko yatunguwe n’uburyo Umujyi wa Kigali usa ku
buryo ushobora no guta/kujugunya hasi ibyo kurya ukabitora. Avuga ko kuri we
birenze kuba yataramiye i Kigali, ati “Meze nk'aho ndi Yesu i Kigali. Nta
muhanuzi wemerwa iwabo, ariko mfite aho mpagaze."
Omara yavuze ko asanzwe ari umwarimu wabigize umwuga,
kandi ko muri Kaminuza ari nabyo yakurikiranye/yize uburezi. Yavuze ko nta
mafaranga ari mu kazi k’ubwarimu, biri mu byatumye ahitamo kuba umunyarwenya kuko
ho hari ‘ubuzima’.
Yavuze ko yanabanje gushakisha akazi ahandi hantu,
ariko uwari ugiye kuba umukoresha we, amubaza umushahara ashaka gukorera, avuga
Miliyoni 7Frw ku kwezi, harimo guhabwa ibyo kurya, imodoka, ubwishingizi n'ibindi. Ngo
umukoresha we yamubwiye ko azajya amuha Miliyoni 10 Frw, ariko aza kumusubiza
ko ibyo yifuza ari nk’inzozi, Ati 'Niyo mpamvu ndi hano nkora urwenya."
Yavuze ko ibi ari ikibazo yarwanye nacyo igihe kinini,
kugeza ubwo na Se yamusabye kujya mu bwarimu, ariko undi akabyanga.
Akomeza ati “Ntekereza ko buri wese akwiye gukora
akazi ke kakumvikana cyane." Kuri we, avuga ko buri wese akwiye gushaka izina
riherekeza akazi ke, kugirango yumvikanishe neza inshingano ze.
Uyu musore yanateye urwenya kuri Bad Black, umunyamideli uzwi cyane wagiye uteza ibibazo mu gihugu cya Uganda.
Inzego
z’umutekano zagiye zimufunga mu bihe bitandukanye, ubundi zikamufungura, nawe
agakomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga nk’aho ntacyabaye.
Rusine
yongeye kwemeza abanya-Kigali, azana na Mushiki we
Rusine usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm amaze igihe
yisanga ku rutonde rw’abanyarwenya bifashishwa mu bitaramo binyuranye, ahanini
bishingiye ku mwihariko yafashe wo gutera urwenya yisanisha n’abasomye ku
mutobe.
Uyu musore yigeze guhabwa igitaramo cye bwite cya Seka
Live, abantu barakubita baruzura, amafaranga amabuna menshi. Yigeze kuvuga ko
kiriya gihe byamugejeje ku gutunga Miliyoni 1 Frw, ibintu atari yarigeze
atekerezeho.
Buri uko ataramiye abantu ntihabura umuntu unyurwa
n’inganzo ye, hanyuma akamupfumbatisha amafaranga- n’ubu niko byagenze.
Uyu munyarwenya yageze ku rubyiniro abisikana na
Daniel Omara, maze we na Mushiki we Shetsa Magdalla binjira mu ndirimbo ya
Spyro na Tiwa Savage.
Bamaze kubyina agace gato k’iyi ndirimbo, Rusine
yavuze ko yashakaga kumurika abanyarwanda impano y’uwo muryango we. Ati 'Ntawamenya wasanga
ariwe uzakiza umuryango."
Akomeza ati 'Uyu ni Mushiki wanjye, yitwa Setsa, niyo mpamvu mvuga ngo reka tumuzamure,
ntawamenya, iz'impano z'ubufu nizo zitanga amafaranga."
Rusine yagarutse ku nshuti ya Kamali, yumvise ko inda
umugore we atwite ashobora kuba atari iye. Yavuze ko ubuzima ari nk'umumotari
kuko isaha n'isaha yakwinjira mu buzima.
Yanagarutse ku biza byatwaye abantu hagati ya tariki
2-3 Gicurasi 2023, mu Burengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru by’u Rwanda. Anagaruka
ku kuba ubu, ibintu byinshi biri kujya ku murongo, asaba abantu gukomeza
gutanga ubufasha. Rusine avuga ko no gukundana n'umugore muremure ari ikiza.
Ambasaderi w'Abakonsomoteri: Yagarutse kubyo yishimira
bimaze gukorwa birimo nko kuba abantu batagihagarara ku nyama zo muri
Restaurant, kuba ubu iyo umubyeyi abyaye umwana ahita yandikwa, n’ibindi avuga
ko yakoreye ubuvugizi.
Abanyarwenya
bakizamuka bo muri Gen-Z Comedy bigaragaje:
Rumi yavuze ko ari ku nshuro ye ya mbere,
ateye urwenya muri Seka Live, yungamo ati 'Data yanije ikote, kandi undebye gutya
ntiwamenya ko naje muri Bus’. Yavuze
ko yakuriye muri Gatsata, kandi ko hari benshi mu banyarwenya bahakuriye.
Anagaruka ku rubanza rwa Turahirwa Moses wamamaye nka Moshions.
Beatrice: Yagarutse ku kuntu umunyarwanda
agukundagira, akagenda atagusabye imbabazi. Anagaruka ku ndirimbo zihinbwa
n'abahanzi, igice kimwe ugasanga afite uwo ari kubwira. Uyu mukobwa agarukwaho cyane mu rwenya bitewe
n'uburyo avugamo ijambo 'Mu meze Tres-Bien'.
No Stress we yateye urwenya ku miterere y'tuburi
tw’abarokore. Ati 'Najya nsaba round y'ikivuguto'.
Muneza: Yinjiye ku rubyiniro abyina indirimbo. Yabwiye
abasore uburyo bashobora gutahura umukobwa ubatendeka, anagaruka ku kuntu
abakobwa bakunda imodoka cyane. Yanagarutse ku ndirimbo z'amakipe zitumvikanisha
uburyo bashaka intsinzi,
Mavide na Pazz: Bagarutse ku batekinisiye badashoboye,
kandi bizeza abantu ko bazi gukora amashanyarazi.
Umunyarwenya Admin yageze ku rubyiniro, avuga ko iki gitaramo
cyatangiye ari icy'umuryango kugeza ‘ubwo banyakire nk'aho ntari uwo mu
muryango'. Yavuze ko Se aruta Sekuru (Sekuru yapfuye afite imyaka 40, kandi Se
afite imyaka 50- Birasekeje).
Ngo nta muryango ubura Ikigoryi, kandi iyo arebye
asanga ntawundi uretse we. Yagarutse ku bukene bugaragara mu ikipe ya Gicumbi,
aho usanga nta myenda ya bafite yo kwambara mu kibuga, no mu myitozo.
Yamaze isaha ku rubyiniro: Daniel Omara yagarutse ku
mpamvu yavuye mu bwarimu
Omara yateye urwenya yitaye cyane ku buzima
bw'umubyeyi (Se)- Yavuze ko ari wo muntu 'usekeje naba narabonye ku Isi'
Omara yanagarutse kuri Nyina, washoboraga kumubwira
ijambo ku buryo yatekereza ko ari umwana we. Ati 'Ushobora kwibaza ko uri
umwana we'
Omara yanagarutse ku buryo yakuze yanga imibare
bitewe n'uko atari umuhanga muri iyi ngeri
Yanagarutse ku bihano bihabwa abanyeshuri nk'aho
bashobora kumusaba gushyira izuba mu ndobo
Omara yavuze ko ku kuntu kunywa urumogi, byatumye
abasha gutinyuka. Ati 'Navuye ku itabi nk'uko navuye kuri filime za 'Pronography''
Omara ati “Ndabashimiye ku kuntu mwakiriye."
Nkusi Arthur yateye urwenya ku kuntu Dorone iherutse gufungisha abantu kubera kuyikoresha nta byangombwa
Umushyushyarugamba wakiriye bagenzi be bo muri Gen-Z Comedy mu gitaramo cya Seka Live
Ambasaderi w'Abakonsomoteri, yavuze ko hari byinshi yishimira byahindutse
Abanyarwenya bo kuri iyi nshuro bitaye cyane ku ngingo zigaruka ku buzima bwa buri munsi, bituma besnhi batembaraga
Rusine yerekanye mushiki we mu gitaramo, asaba abantu gushyigikira impano ye
Umunyamideli Mpuzamahanga, Umufite Anipha [Uri hagati] akaba n'umunyamakuru wa Isango Star
Umunyamuziki Sintex uherutse gusohora indirimbo 'Hand of God' yongeye kugaragara mu ruhame
Abanyarwenya Mavi na Pazzo bamaze kwigarurira benshi
binyuze mu rwenya bagarukaho
Nkusi Arthur yakunze kumvikanisha ko ari mu biganiro n'umunyarwenya Trevor Noah uri mu bakomeye ku isi
Promesse Kamanda uzwi cyane mu gufata amafoto
yatunguranye ajya ku rubyiniro atera urwenya
Rusinze yageze ku rubyiniro yizihiwe, avuga uburyo yari yaganiriye na Nkusi Arthur kuri iki gitaramo
Admin niwe wakiriye ku rubyiniro Rusine
Umunyarwenya Admin agaragaza ko ari iby'igiciro kinini
kuri we kwitabira Seka Live
Umunyarwenya 5K Etienne witegura gusohora filime ye bwite [Uri ibumoso] ndetse na Japhet witegura gukora igitaramo cye ku wa 29 Ukwakira 2023
Umunyarwenya Fally Merci yitegereza abasore n'inkumi
yatoje muri Gen-Z Comedy
Uyu mugano yahaye ibihumbi 10 Frw nyuma yo kumweza mu rwenya yifashishije Icyongereza
Rusine na Mushiki we bakuriwe ingofero nyuma yo kubyina indirimbo ya Spryo na Tiwa Savage
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Seka Live
AMAFOTO: Sangwa Julien-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO