Omara Daniel Pkwiiyulli uzwi nka Daniel Omara uri mu bakomeye mu gihugu cya Uganda, yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye igitaramo cya Seka Live cyamuhariwe, kibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni mu rwego rwo gushyira itafari ku rugendo rwe rwo
gutera urwenya amazemo imyaka irenga 15. Uyu mugabo yageze ku kibuga cy’indege
Mpuzamahanga cya Kigali, ahagana saa tanu (11h:00’am) zo kuri iki Cyumweru
tariki 28 Gicurasi 2023, yakirwa na Nkusi Arthur.
Omara aherutse kwifashisha konti ye ya Instagram
agaragaza ko yiteguye gutanga ibyishimo ku banya-Kigali. Impapuro zamamaza iki
gitaramo ziriho amafoto n’ubutumwa byiganje mu ibara rya ‘Pink’.
Omara yabiteyemo urwenya, avuga ko atazi impamvu
abateguye iki gitaramo bahisemo gukoresha iri bara, ariko ‘rirahura neza n’uko
ngaragara’.
Iki gitaramo aragihuriramo na Rusine, Ambassador
w'Abakonsomateri, Admin, Mavide&Pazo, Arthur Nkusi, ndetse n'abandi
banyarwenya bakizamuka 'Seka Rising Stars'.
Ni ku nshuro ya kabiri Daniel Omara [The Lol Model]
agiye gutaramira i Kigali. Nkusi Arthur utegura ibi bitaramo aherutse kubwira
InyaRwanda ko batumiye Omara bashingiye ‘ku buhanga agaragaza mu gutera urwenya
no gususurutsa abantu mu buryo butandukanye, agatanga umunezero’.
Omara aherutse kugaragara mu ruhererekane rwa filime
y’urwenya ‘The Hostel’ yerekanwe mu bihugu birenga 13. Ibinyamakuru byo muri
Uganda birimo nka Pulse bivuga ko iyi filime yamwaguriye igikundiro mu rugendo
rw’urwenya amazemo hafi imyaka 14.
Mu 2011, Omara yarwaye igituntu amara hafi amezi
umunani ari ku miti. Aherutse gutangaza ko yanyuze mu bihe bigoye ku buryo
avuga ko Imana yamurokoye.
Mu 2010, yabaye umunyarwenya wa mbere wasusurukije
abantu mu birori by’umuziki bya Big Brother Africa (BBA). Nyuma yo kwigaragaza
muri ibi birori, yahise yisanga ku rutonde rw’abanyarwenya 20 bakomeye ku
mugabane wa Afurika.
Mu myaka 14 ishize yagize uruhare rukomeye mu gutoza
abanyarwenya bari kwigaragaza muri iki gihe muri Uganda. Yagize uruhare mu
gutangiza amahuriro ane y’abanyarwenya arimo nka Krackers Comedy, Punk'd Bunch
ndetse na Comedy Files.
Uyu mugabo afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri
cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Kaminuza ya Uganda Christian University.
Yagize izina rikomeye cyane nyuma yo kugaragara muri
filime ‘The Hostel’, anagaragara muri ‘Beneath the Lies’.
Daniel yigeze kubwira ikinyamakuru The Monitor ko
ashaka gukora urwenya ku buryo “Mba wa muntu uhabwa ikaze mu rugo rw’abantu
bavuye gusenga ku Cyumweru mu masaha y’igicamunsi, nkaganira n’abana, nkabaha
inama’.
Yavuze ko kimwe mu byo amaze kwiga mu rugendo rwe rwo
gutera urwenya, harimo no kwibanda ku bintu byumvikana neza imbere y’abamwumva.
Uyu mugabo yavuze ko ashyigikiwe n’umuryango we, kandi
ashaka gukora urwenya n’umuryango we wisangamo.
Omara yabwiye abanyarwenya bagenzi be kwitegura mbere
y’uko bajya ku rubyiniro, bagasubiramo ibyo bateguye kandi bakirinda kunywa
inzoga.
Avuga ko agitangira urugendo rw’urwenya abantu
batahise bamwumva. Ariko uko yarushijeho gushyiramo imbaraga byatumye
amenyekana.
Uyu mugabo avuga ko kugaragara muri filime ‘The
Hostel’, kuririmba mu birori bya Big Brother biri mu byatumye izina rye
rihangwa amaso.
Ati “Ibyo byose byatumye izina ryanjye rifata kandi
nari maze imyaka ine mu rwenya. Nageze aho abantu banyizera, noneho abantu
batangira kuntumira.”
Omara yabaye umunyamakuru kuri Urban Tv, yanakoze kuri
Radio Xfm ndetse na RX Radio akorana na Fatboy. Amaze gukina muri filime
esheshatu.
Mu Ukwakira 2017, Omara yari ku rutonde rw’abanyarwenya
bataramiye i Kigali binyuze mu giatramo cyari cyateguwe na Comedy Knights.
Icyo gihe yagihuriyemo n’abarimo James Manzello,
Giulio Gallarotti, Divin, Cotilda, Emeka, Herve Kimenyi, Arthur Nkusi, Babu,
Michel Sengazi, George Birungi, Clapton n’abandi bo mu bihugu binyuranye.
Urukumbuzi rwari rwose kuri Daniel Omara wongeye guhura na Nkusi Arthur nyuma y'igihe kinini
Omara Daniel yahobereye Nkusi Arthur bashirana urukumbuzi
Daniel yabanje kuganira na Nkusi Arthur mbere y'uko yerekeza kuri Hotel
Daniel Omara yaganiraga na Nkusi Arthur kuri gahunda ya Seka Live
Ni ku nshuro ya kabiri Daniel agiye gutaramira i Kigali, yahaherukaga mu 2017
Daniel akunze kuvugira mu itangazamakuru ko yishimira uruhare yagize mu guteza imbere abanyarwenya bagenzi be
Igitaramo cya Seka Live gitegerejwe kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023 muri Camp Kigali
Kanda hano urebe amafoto menshi
AMAFOTO: Nathanael Ndayishimiye-InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO