Abasore bo muri Afurika y’Epfo, Pcee &Justin 99 bamamaye mu kuvanga indirimbo zubakiye ku mudiho w’injyana ya Amapiano, basesekaye i Kigali, aho bategerejweho gususurutsa abitabira igitaramo Intore Sundays cyo kuri iki Cyumweru.
Aba basore bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya
Kigali, ahagana saa moya z’igitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 28 Gicurasi
2023, bakirwa n’abagira uruhare mu gutegura ibi bitaramo ngarukakwezi bizwi nka
Intore Sundays bigamije gufasha abanya-Kigali guherekeza neza ukwezi.
Nyuma yo kwakira ku kibuga cy’indege, bahise bajya
kuri Hotel bitegura kuza gutaramira abanya-Kigali mu gitaramo kibera kuri Mundi
Center guhera saa munani z’amanywa, kugeza saa tanu z’ijoro.
Ni igitaramo cyatewe inkunga n’uruganda rwenga
ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL.
Pcee &Justin 99 bamamaye cyane mu ndirimbo
bashyize hanze mu bihe bitandukanye nka ‘ZoTata’, ‘Yahyuppiyah’, ‘Kilmanjaro’
n’izindi.
Nk'uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki gitaramo
kwinjira ni 10,000 Frw igihe uguze itike yawe mbere y'umunsi w'igitaramo, ni mu
gihe ku munsi w'igitaramo ugomba kwishyura 15,000 Frw.
Ku meza y'abantu batandatu ni ukwishyura ibihumbi 300
Frw ugahabwa n'icyo kunywa. Pcee &Justin 99 bazacuranga muri iki gitaramo
bazahurira ku rubyiniro n’abarimo Toxxyk, Tyga ndetse na Pyfo.
Pcee Nxumalo [Pcee] asanzwe ari umuhanzi, umwanditsi
w’indirimbo unakorera ibitaramo ahantu hanyuranye. Aherutse guhurira mu
ndirimbo yitwa ‘ZoTata’ na Justin King [Justin 99] na EeQue.
Ni ubwa mbere Dj Pcee na Justin99 bagiye gutaramira i Kigali, nyuma yo kubica bigacika muri Afurika y'Epfo
Pcee uri iburyo, ari mu banyamuziki bubakiye inganzo yabo ku mudiho w'injyana ya Amapiano
Justin99 ubanza ibumoso, mu ijosi rye yiyandikishijeho amazina y'indirimbo yabo bise 'Zotata'
Dj Pcee amaze igihe agaragaza ko yiteguye gususurutsa abanya-Kigali
Pcee yinjira mu mudoka nyuma yo kugera ku kibuga cy'indege cya Kigali
Ubwo Justin99 yinjira mu mudoka yerekeza muri Hotel acumbikiwemo
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Pcee na Justin bageraga i Kigali
AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO