RFL
Kigali

SKOL yifatanyije n'abaturage bakora umuganda -AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/05/2023 22:09
0


Abaturage biganjemo abafana ba Rayon Sports bafatanyije n'abakozi b'Uruganda rwa SKOL rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye bakora umuganda.



Nkuko bisanzwe buri wa Gatandatu wa nyuma w'ukwezi mu Rwanda hakorwa umuganda rusange, aho abaturage bahurira hamwe bagasana ibikorwa remezo byangiritse birimo imihanda, amashuri n'ibindi. 

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 27 Gicurasi 2023 hari hatahiwe ko uruganda rwa Skol rwenga ibinyobwa byamaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda,  rufatanya n'abafana ba Rayon Sports ndetse n'abandi bagakora umuhanda uva mu Nzove werekeza i Rulindo.

Ni umuhanda wari warangiritse bitewe n'imvura nyinshi yari imaze igihe igwa dore ko hari harimo ibinogo byinshi, ukaba wabangamiraga abaturage muri rusange bawukoresha n'ibinyabiziga bitwara ibinyobwa bya SKOL.


Abakozi ba SKOL n'abaturage bita ku muhanda wari warangiritse

Uyu muganda watangiye gukorwa saa tatu za mu gitondo, usibye kuba witabiriwe n'abafana ba Rayon Sports ndetse n'abakozi ba SKOL, hari hari n'abandi bantu batandukanye.

Hari hari abaturage batuye mu Nzove, abayobozi batandukanye kuva ku rwego rw'Akarere ndetse n'abashinzwe umutekano. Nyuma y'umuganda, habayeho ibiganiro maze Umuyobozi wa SKOL ashimira abaturage, nabo bagaragaza ko bishimiye iki gikorwa.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge nawe yafashe ijambo, ashishikariza abaturage kubungabunga ibidukikije anababwira kugira isuku aho batuye. Yasoje abashimira ko bitabiriye umuganda w'uyu munsi.


Umuganda witabiriwe n'abafana ba Rayon Sports


Umuhanda wari warangiritse ariko wongeye kuba muzima





Umunyamabanga w'ikipe ya Rayon Sports, Nemeye Patrick nawe yitabiriye uyu muganda 




Ntabwo ari abaturage gusa bari bari muri uyu muganda ahubwo hari hari n'inzego z'umutekano











Uwafotoye: Ngabo Serge 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND