RFL
Kigali

Menya amateka akarishye yaranze Tina Turner witabye Imana agasigira benshi agahinda

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:27/05/2023 19:59
1


Umuhanzi Tina Turner wamenyekanye mu buhanzi bw’indirimbo, yaranzwe n’amateka agizwe n’ibigwi kandi yabaye urugero rwiza mu buhanzi bw’Isi, ariko yahuye n’ubuzima busharira burimo kubura abana yibyariye.



Tina Turner yabonye izuba mu mwaka w’1939 Ugushyingo, hari tariki 26. Yavukiye muri Brownsville, Tennessee, atabaruka ku wa 24 Gicurasi 2023 muri Kusnacht mu Busuwisi.

Uyu muhanzi akomoka ku muryango wa Floyd na Zelma Bullock, ndetse ubwo bamaraga kumwibaruka bamuhaye amazina ya Anna Mae Bullock. 

Tina Turner yavukiye mu muryango utunzwe no kugabana imitungo, ariko byarangiye aje gutandukana nabo ajya kubana na nyirakuru muri Nutbush, Tennessee.

Tina amaze kugira imyaka 16, yaje kujyanwa mu kigo cya St Louis, Missouri aho mu 1956 yaje guhura n’umusore witwaga Lke Turner atangira kuririmba mu itsinda rye ryaririmbaga. 

Ubwo yatangiraga kuririmba, yahereye muri ba bairimbyi baba bari inyuma y’abandi muri Band, ariko bitewe n’impano ikomeye yari afite, mu minsi micye yahise azanwa mu baririmbyi b’imbere muri ‘band’.

Mu busanzwe Tina y Anna Mae Bullock, nyuma uko yakomeje gukorana na Lke, yatangiye amwita izina ryanatumye amenyekana bwa mbere nka: Little Anne. Nyuma yaje kurihindura ubwo bajyaga kuririmbira hamwe, ni bwo yamuhinduye izina amwita Tina Turner.

Tina yahise atangira umwuga we hamwe na Lke wari uzwi nka Turners king of ‘rehyms’, kuko yabonaga ko ari impano ye kandi ayikunze.

Muri 1957 yatangiriye ku izina rya Little anne ari naryo yabanje kumenyekanaho. Nyuma aza no gushyingiranwa na na Lke mu mwaka wa 1962 bakora ubukwe bwanditse amateka.

Ntibyatinze kuko nyuma yo kurushinga baje kwibaruka abana babiri, ndetse biyandikaho n’abandi bana bakuye mu kigo barabarera baba umuryango wagutse cyane.

Urugo rwabo ntabwo rwagumyemo amahoro kuko Tina mu gukomeza umwuga we yaje guhura n’ihohoterwa rikomeye yakorerwaga n’umugabo we Lke, aho yagiriyemo ingaruka zikomeye zo ku mubiri no mu mutwe, ndetse n’ubukungu bwe busubira hasi.

Si ibyo gusa kuko yakorewe ihohoterwa ndengakamere aho yamenwagaho ikawa ishyushe mu maso bikamutera ibisebe, agakubitwa bikabije, izuru rye ryahoraga rikubitwa agahora ava amaraso mu mazuru. 

Mu myaka 20 y’urukundo rwe na Lke byamuteye kumva yakwiyahura kubera agahinda gakabije yatewe n’umugabo we.

Tina yaje gutandukana n’umugabo we basaba gatanya ndetse aza kwandika igitabo mu 2018 yise ‘My love story’ yasobanuyemo neza ukuntu yahuye n’ihungabana riteye ubwoba aho abyita ko yafatwaga ku ngufu.

Nyuma yo gutandukana n’umugabo we, yagerageje gukora cyane kugira ngo abeho neza, ariko kuko byari impano ye byahise bimuhira yongera kuzamuka.

Yakomeje akora indirimbo zimwe na zimwe zitandukanye zakunzwe n’umubare utari muke harimo nka The best, what’s love got to do with it, lets stay together stream windos, Private dancer n’izindi nyinshi cyane.

Tina mu gukora neza yaje kwegukana ibikombe 8 bya ‘Grammy Awards’ ndetse ahabwa n’amahirwe yo gushyirwa muri ‘Rock ‘n’ roll hall of fame mu 2021’ nk’umuhanzi ku giti cye, bisimbura uko mbere yari yarashyizwemo muri 1991 nk’itsinda rye na Lke umugabo we batandukanye.

Tina yaje guhabwa izina ry’Umwamikazi wa Rock ‘n’ Roll kubera imbaraga yagaragazaga ku rubyiniro iyo yabaga ari gutaramira abamukurikiye. Ijwi yakoreshaga ntiryari risanzwe kuko ryari umwihariko kuri we.

Tina mu mwaka 1980 yaje kubona ibyishimo ku mugabo wamubengustwe w’Umudage Erwin Bac w’umunyemari ushora muri muzika. Muri uwo mwaka batangiye gukundanamo, baje gushyingiranywa mu 2013

Aba bombi bahise bajya kwibera mu Busuwisi, kuva icyo gihe kugeza aho Tina aviriye mu mubiri niho bari bakiba kuko yari yaranahawe ubwenegihugu.

Nyuma yuko basanze Tina afite ikibazo gikomeye cy’impyiko mu mwaka wa 2017, umugabo we yaje kumuha impyiko, gusa ntacyo byatanze kuko nyuma yakomeje kuremba aho baje kumusangamo n’izindi ndwara nyinshi zirimo Kanseri.

Mu rugendo rwa Tina rutoroshye yaje guhura n’ibyago mu mwaka wa 2018, umuhungu we w’imfura aza gupfa yiyahuye . Ibi byamuteye gushengurwa n’agahinda, ndetse nyuma umuhungu yari asigaranye nawe aza gupfa.

Uyu muhanzikazi yabereye icyitegererezo abahanzi benshi nka Beyonce, Kelly Rowland, Ciara n’abandi. Abo bose bakomeje bashimangira ubudahangarwa uyu mugore yagaragaje mu muziki. Basobanura ko yababereye urugero rwiza kandi abigisha byinshi batari bazi.

Tina yavuye mu mubiri kuya 24 Gicurasi 2023 azize uburwayi, bivugwa ko nta muhanzi upfa, ndetse we asigiye amateka abakunzi be, n’ishavu ryo kutazongera kumubona, kandi benshi bamwifuriza gutura aheza kandi akaruhukira mu mahoro.


Yakunzwe mu muziki na benshi ndetse abahanzi benshi bababajwe n'uko batazongera kumubona


Uwahoze ari umugabo we yamutoteje igihe kirekire mbere y'uko batandukana, ariko yatumye amenyekana mu muziki


Umwanditsi: Patience Muhoza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maniriho 1 year ago
    Ntituzamwibagirwa Imana imuhe iruhuko ridashira!





Inyarwanda BACKGROUND