RFL
Kigali

Umuziki w’u Rwanda wicaye ku ntebe z’abandi-Pastor P

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:27/05/2023 19:28
0


Umuziki w’u Rwanda uri mu miziki ikurikira iyindi ku buryo nta mwihariko wawusangana kuko ushingiye ku kwigana no gufata iby’ay’ahandi. Urugero hano mu Karere hari Bongo Fleva yo muri Tanzania, Rhumba yo muri Congo ariko uwo mu Rwanda waburiwe izina usibye ko hari abavugako dufite gakondo.



Nyuma yo kwitabira igitaramo cyo kumurika umuzingo wa Gatandatu wa Mani Martin yise Nomade, Pastor P yagize icyo avuga. Ati: ”Umuziki w’u Rwanda uhagaze neza ku isi ariko wicaye ku ntebe y’abandi. Tugerageza kuwurira ku muziki w’abandi nka Nigeria ariko twe dukeneye gukora ibyacu”.

Pastor P yashimiye imyandikire ya Mani Martin. Yavuze ko Mani Martin afite imyandikire yihariye. Ati: ”Mani Martin ntabwo ari nk’abandi bahanzi baza muri studio bakahandikira indirimbo kuko we ategura inyandiko ze “.

Pastor P uri ufite umuzingo uriho umwimerere w’umuziki nyarwanda yazengurutse igihugu cyose yumva umwihariko w’imiririmbire yaho. Yanakebuye abahanzi bakora umuziki bashaka amaramuko ko baba bari guhemukira abana babo kuko batazabona ikibatunga. 

Ati:”Iyo ukoze umuziki ushaka amaramuko urahaga, ariko ntibiramba. Nyamara ubikoze neza abana bawe nibo bahaga”. 

Mani Martin yamuritse umuzingo wa Gatandatu ikaba igura ibihumbi 100 Frws.

Reba hano ikiganiro twagiranye na Pastor P







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND