Nyuma yo kwitabira igitaramo cyo kumurika umuzingo wa Gatandatu wa Mani Martin yise Nomade, Pastor P yagize icyo avuga. Ati: "Umuziki w’u Rwanda uhagaze neza ku isi ariko wicaye ku ntebe y’abandi. Tugerageza kuwurira ku muziki w’abandi nka Nigeria ariko twe dukeneye gukora ibyacu ".
Pastor P yashimiye imyandikire ya Mani Martin. Yavuze ko Mani Martin afite imyandikire yihariye. Ati: "Mani Martin ntabwo ari nk’abandi bahanzi baza muri studio bakahandikira indirimbo kuko we ategura inyandiko ze “.
Pastor P uri ufite umuzingo uriho umwimerere w’umuziki nyarwanda yazengurutse igihugu cyose yumva umwihariko w’imiririmbire yaho. Yanakebuye abahanzi bakora umuziki bashaka amaramuko ko baba bari guhemukira abana babo kuko batazabona ikibatunga.
Ati:"Iyo ukoze umuziki ushaka amaramuko urahaga, ariko ntibiramba. Nyamara ubikoze neza abana bawe nibo bahaga ".
Mani Martin yamuritse umuzingo wa Gatandatu ikaba igura ibihumbi 100 Frws.
