RFL
Kigali

Gukora neza imibonano mpuzabitsina byamfashije kuramba - Umukecuru w’imyaka 102

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:27/05/2023 21:15
0


Imibonano mpuzabitsina ku bashakanye ni ingenzi, ikaba ikorwa hagamijwe kororoka, kunezeza umubiri no kongera ubusabane n’urukundo hagati yabo. Nyamara ubushakashatsi bunyuranye bwerekana akandi kamaro k’imibonano mpuzabitsina haba ku bagabo no ku bagore.



Joyce Jackson ufite imyaka 102 yahishuye ibanga ryamufashije kuramba. Yasobanuye ko gukora neza imibonano mpuzabitsina ari ryo banga ryamufashije kubaho imyaka myinshi. Ku itariki 9 Gicurasi buri mwaka ni bwo yizihiza isabukuru. Ubwo yuzuzaga imyaka 102, yahishuye ibanga yakoresheje.

Joyce yujuje imyaka 102 akesha gukora neza imibonano mpuzabitsina (Ifoto: Gistmania.com)

Nk'uko tubicyesha New York Post, uyu mukecuru yagize ati: ”Gukora neza imibonano mpuzabitsina ni ryo banga ryatumye mbaho iyi myaka.” Yongeyeho ko kunywa umuvinyo (Sherry) biri mu byatumye ahorana akanyamuneza nabyo bikamufasha kuramba.


Joyce yibera mu kigo kita ku bakuze i London

Uyu mubyeyi uvuka mu Bwongereza yanavuze ko yari abayeho ahabwa ibyishimo bya nyuma mu buriri byamwongere iminsi yo kubaho. Mu kwizihiza isabukuru ye Joyce, yagize ati: ”Siniyumvisha ko nuzuje imyaka 102. Birashoboka ko Chocolate ndya nazo zimfasha kugubwa neza”. 

Joyce Jackson akiri muto yamenyanye na Jackman wakoraga mu iduka ryacuruzaga buji. Nyuma yaje kujya mu ngabo zirwanira mu kirere aho yatekeraga abanda mu ntambara ya kabiri y’isi. Mu 1945 Joyce yashakanye n’inshuti ye yo mu buto, Terence Jackman. 

Bashakanye intambara imaze kurangira. Babanye ubuzima bwuzuye umunezero kuko bakundanaga bya nyabyo. Uyu mukecuru utarigeze abona urubyaro kuri ubu yibera mu bigo byita ku bageze mu zabukuru mu mujyi wa London. Akunda kurya chocolate akanasoma ibinyamakuru cyane.

Sobanukirwa akamaro k'imibonano muzabitsina ku bashakanye:

1. Byongera ubudahangarwa bw’umubiri

Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora imibonano byibuze kabiri mu cyumweru byongera ubwinshi n’ingufu by’ibirinda umubiri ntibibasirwe n’indwara zandura. Izo ni nka grippe, n’izindi ndwara ziterwa na mikorobi.

2. Ku bagore bibafasha kubasha gufunga inkari: Ubusanzwe abagore 30% bagira ikibazo cy’uko iyo atinze kujya kunyara ashobora kwinyarira.Iyo ukoze imibonano ukarangiza, byongerera imikaya yo mu kiziba cy’inda ingufu zo kwikanda na cyane ko mbere yo kurangiza akenshi usa n’uwihina ku buryo mu nda yo hasi hikanya cyane.

3. Bigabanya umuvuduko udasanzwe w’amaraso :Ubushakashatsi nanone bwerekanye ko gukora imibonano, bigabanya uko umutima utera wohereza amaraso (systolic BP).

4. Ni siporo: Nubwo utasimbuza imibonano izindi siporo, ariko nayo hari icyo ikumarira. Imibonano ituma umubiri utwika Calories hafi 5 ku munota. Ibi byongerera ingufu umutima ndetse bikanatuma imikaya yawe ikora neza. Ku bifuza kugabanya ibiro, iyi nayo bayongera muri siporo bakora.

5. Bigabanya ibyago byo kurwara umutima: Imibonano myiza ni ingenzi ku mikorere y’umutima. Dukuyemo ko bituma umutima utera neza, binafasha mu kuringaniza igipimo cya estrogen na progesterone. 

Iyi misemburo nayo iyo itari mu bipimo byiza, akenshi iyo iri hasi bitera indwara z’imitsi no gutera nabi k’umutima.Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo bakora imibonano mpuzabitsina byibuze kabiri mu cyumweru bibagabanyiriza 50% ibyago byo kurwara umutima.

6. Byongera ibitotsi: Nibyo koko nyuma yo kurangiza, umubiri uhita wumva uguye agacuho noneho bigasozwa no gusinzira. Ibi akenshi uzabimenyera ho ko umugore arangije kuko ahita asinzira neza. Ibi biterwa n’umusemburo wa Melatonin ukaba warabatijwe umusemburo w‘ibitotsi no kuruhuka.

7. Birwanya stress: Kuba hafi y’uwo ukunda bigutera kumva uruhutse, ukibagirwa imiruho. Mu mibonano mpuzabitsina harekurwa umusemburo wa oxytocin, wabatijwe umusemburo w’urukundo. Niwo utuma umusabano n’ umubano mwiza mu bashakanye birushaho kwiyongera.

8. Bituma uhorana itoto: Gukora imibonano mpuzabitsina byibuze inshuro 4 mu cyumweru bizagufasha gutuma utagaragaza gusaza ku ruhu. Ndetse ngo uzajya uboneka nk’ufite imyaka yawe ukuyemo imyaka hagati ya 6 na 10. Rero umuntu nakubwira ko afite imyaka 35 wowe wamucyecyeraga 28, ibanga nta rindi.


Indi nkuru wasoma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND