Umuhanzi Mani Martin yamuritse alubumu ya gatandatu yise ‘Nomade”, igizwe n'indirimbo umunani mu gitaramo cyitabiriwe n’abanyamahanga benshi.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi, umuhanzi
Mani Martin yamuritse alubumu ya gatandatu yise ‘Nomade” igizwe n’indirimbo
umunani, mu gitaramo cyitabiriwe n’abanyamahanga benshi.
Ni igitaramo cyabereye kuri Institus Francais, ikigo cy’abafaransa gisanzwe
gishyigikira impano zitandukanye z’abahanzi nyarwanda gihuruza ibyamamare
bitandukanye, abanyamahanga benshi, ikirenze ibyo urubyiruko ni rwo rwa
rwiganje.
Injira mu gitaramo cya Mani Martin
Mu masaha ya saa moya n’igice z’ijoro nibwo umurishyo wa mbere wavugijwe, abari
bakoraniye muri iki kigo batangira kwizihirwa mbere gato y’uko Mani Martin n’abasore
bamufashaga batangira kuririmba. Kuva saa moya na mirongo itanu uyu mugabo
yahagurukije abari bitabiriye iki gitaramo, abinyujije mu ndirimbo yaririmbaga
mu buryo bwa ‘Live’
Saa mbili zuzuye , ibyamamare bitandukanye birimo umuhanzikazi Alyn Sano,
Afrique, Phil Peter, Muyoboke Alex n’abandi nibwo binjiraga mu gitaramo baje
basangamo abanda barimo Ruti Joel, Sandrine Isheja Butera, Andy Bumuntu na
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda bwana Rom Adam.
Kuva saa mbili n’iminota 20 [20:20 PM], igitaramo cyahinduye isura, nyuma yaho Mani
Martin yari atangiye kuvangamo indirimbo zamuzamuriye izina mu muziki nyarwanda
zirimo ‘Akagezi ka Mushoroza” n’izindi, abafana bazakirana yombi.
Umuhanzi Ruti Joel kwifata byanze arahaguruka atangira gusirimba abyina zimwe
muri izi ndirimbo zakunzwe na benshi mu bakurira umuziki nyarwanda. Nyuma
umuraperi Fox Makari usanzwe yandikira abahanzi batandukanye, yasusurukije
abantu mu njyana ya rap iri “Live”.
Saa tatu n’iminota mirongo ine [21:40 PM], Mani Martin nibwo yari asoje
kumurika alubumu ‘Nomade’ yari amaze imyaka itatu ategura igizwe n’indirimbo
umunani arizo, ‘Nomade’, ‘Babiri’, ‘Ingirakamaro’, ‘Lucifer’, ‘Paris’, ‘Nyambutsa’
yakoranye na Bill Ruzima ‘Sibira’ yakoranye na Soul Bands wo muri Guinea
Conakry, ‘Wihogora’ ya Inono Stars yasubiyemo.
Igisobanuro cya alubumu ‘Nomade’
Izina ‘Nomade’ Martin avuga ko bisobanuye abantu batagira ubuturo, bagenda
bimuka bava hamwe bajya ahandi bashakisha ubwatsi butoshye bw’inka cyangwa andi
matungo bafite. Bagatura aho nyuma bakazakomeza n’ahandi. Martin avuga ko iyo
mibereho ariyo yaranze sosiyete za kera ndetse ko n’ubu ariko abantu babayeho.
Ati “Nomade bivuga abantu batagira ubuturo, bava hamwe bajya ahandi bashakisha
ahari ubwatsi bwiza bw’inka cyangwa andi matungo bafite, bakarara aho. Ha mbere
iterambere ritaraza niko abantu babagaho ndetse n’ubu niko tubayeho kuko
tugende twimuka dushaka aho bimeze neza kurusha ahandi”
Yakomeje agira ati” Iki gisobanuro kandi gihura n’ubwana bwanjye, kuko nabayeho
ubuzima bumeze gutyo kubera ko nari mfite impano yo kuririmba. Abantu bantwaraga
hirya no hino mu nsengero ndirimba, kuri iyo myaka 11 nazengurutse u Rwanda
ndirimba”
Martin aganira na InyaRwanda yavuze ko indirimbo ‘Ingirakamaro’ ariyo ndirimbo
yamukoze cyane ku marangamutima kuko igaruka ku buzima bwa nyabwo yanyuzemo
akiri muto bwo kubura umubyeyi.
Ati “Yarangoye cyane, nayiririmbye nyitura
abantu nabuze ntabashije kubabwira ko mbakunda. Kuko nabuze umubyeyi [Mama] nkiri
muto cyane. Kandi niwe muntu wenyine mu muryango wanjye wishimiraga kumbona ndirimba.”
Mani Martin kandi yahishuye ko amaze imyaka 23 aririmba kuko mu mwaka wa 2000
aribwo bwa mbere yagiye muri Studio kuririmba, ibyo bikamugira umwe mu bahanzi
nyarwanda barambye mu muziki.
Mu 2008 nibwo Mani Martin yashyize hanze alubumu
ya mbere yiswe “Isaha ya Cyenda”, 2010 amurika ‘Icyo Dupfana’, 2011 ashyira
hanze ‘Intera y’Amahoro’, 2012 asohora alubumu ‘ My Destiny’, 2017 asohora ‘Afro’
na ‘Nomade’ ya 2023.
Ku mubano wihariye ukomeje kugaragara hagati ye n’umuhanzikazi Alyn Sano, Martin
avuga ko ari inshuti z’akadasohoka kandi ko ari umwe mu bantu bashishikarije
uno ukobwa gutangira gukora ibihangano bye ku giti cye.
Yagize ati” Alyn Sano ni inshuti ikomeye cyane kuri njyewe, navuga ko ndi umwe
mu bantu batangiye kumwegera bakamubwira ko ashobora gukora imiziki ku giti cye
akiririmba muri hoteli “ Martin yakomeje avuga ko bakoranye indirimbo iri hafi
gusohoka yakozwe na The Major wo muri Symphony Band.
Uyu mugabo yasoje avuga ko nyuma y’iki gitaramo yo kumurika
alubumu igura ibihumbi 100, ari gutegura iserukiramuco ryiswe ‘Fusion Art
Festival’ ashobora gukora muri uyu mwaka wa 2023, rizaba rigizwe n’ubuhanzi bw’indirimbo,
imideri n’ibindi.
Mani Martin yamuritse alubumu ya gatandatu yiswe ‘Nomade’ mu gitaramo cyitabiriwe
n’abanyamahanga benshi
Umunyamakuru Phil Peter ukorera ISIBO TV, yari mu babukereye bitabiriye
igitaramo cya Mani Martin yamurikiyemo alubumu ya gatandatu
Umuhanzi w’umunyamakuru Andy Bumuntu niwe wa mbere waguze alubumu yari ihagaze
ibihumbi 100 Frw
Umunyamakuru Sandrine Isheja Butera wa Kiss FM yizihiwe cyane mu gitaramo
cya Mani Martin
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Rom Adam ni umwe mu baje gushyigikira Mani
Martin yamurikiyemo alubumu nshya ‘Nomade’
Muyoboke Alex uzwi mu kazi ko kureberera inyungu z’abahanzi yarize ubwo Mani Martin yari ari kuririmba zimwe mu ndirimbo zigize alubumu nshya
Umuhanzikazi Alyn Sano usanzwe ari inshuti ya Mani Martin ari mu bahanzi bari
babukereye muri iki gitaramo cyabereye kuri Institus Francais
Reba Ikiganiro kirambuye InyaRwanda yagiranye na Mani Martinubwo yamurikaga alubumu nshya
TANGA IGITECYEREZO