Umukinnyi wa filime Mpuzamahanga, Forest Whitaker, umuraperi Navio uri mu bakomeye muri Uganda ndetse n’umubyinnyi wabigize umwuga Sherrie Silver, ni bamwe mu bihumbi by’abantu babashije gukurikirana umukino wahuje ikipe ya Stade Malien na Petro De Luanda.
Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu
tariki 26 Gicurasi 2023, mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena. Aya makipe
yombi yakiniraga uyu mwanya wa 3 nyuma yo gutsindirwa muri 1/2.
Ikipe ya Stade Malien yo muri Mali yari yatsinzwe na
Al Ahly yo naho Petro De Luanda yo muri Angola yari yatsinzwe na AS Dounaes.
Stade Malien niyo yinjiye mu mikino mbere itsinda amanota menshi binyuze ku mukinnyi wabo Aliou Diara.
Petro De Luanda yakomeje
kurushwa ariko bigeze mu minota ya nyuma y'agace ka mbere yinyara mu isunzu
itsinda amanota 5 yikurikiranya bituma igabanya intera dore ko yari iri
kurushwa amanota agera ku 10.
Umukinnyi Aliou Diara yakomeje kwigaragaza akora amanota menshi
mu minota ya nyuma bifasha Stade Malien kurangiza umukino iyoboye n'amanota
73-65 ihita inegukana umwanya wa 3.
Ni ubwa mbere Forest Whitaker ageze mu Rwanda, cyo
kimwe n’umuraperi Navio bitabiriye kureba imikino ya BAL. Ariko si ubwa mbere,
Sherrie Silver arebye iyi mikino.
Ibyo
wamenya kuri Forest Whitaker:
Ni umukinnyi wa filime wabigize umwuga, atunganya
filime, kandi akora ibikorwa by’urukundo. Isura ye igaragara muri filime zirimo
nka The Last King of Scotland, The Butler, Godfather of Harlem, Criminal Minds
n’izindi nyinshi.
Uyu mugabo w’imyaka 61 y’amavuko yegukanye ibihembo
bikomeye birimo nka Academy Award, Golden Globe Award, British Academy Film
Award, Screen Actors Guild Awards n’ibindi.
Yabonye izuba ku wa 15 Nyakanga 1961, mu gace ka
Longview mu Mujyi wa Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu 1996
yarushinze na Keisha Whitaker batandukana mu 2021.
Kuri konti ye akurikirwaho n’abantu barenga ibihumbi
200, yanditseho avuga ko yamaze kugera i Kigali, aho yitabiriye imikino ya BAL.
Uyu mugabo yari amaze iminsi ari mu gihugu cya Uganda.
Yivuga nk’umuhanzi, n’intumwa y’Ishami ry'Umuryango
w'Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n'umuco (UNESCO)mu guharanira amahoro n’ubwiyunge.
Uyu mugabo yagaragaye mu ruhumbirajana rwa filime, ariko yamamaye cyane muri filime ‘Black Panther’ yo mu 2018 yabiciye bigacika, ariko yanakinnye muri filime ‘Stars wars Story’ yo mu 2016.
Ibyo
wamenya kuri Sherrie Silver
Uyu mukobwa ni umubyinnyi kabuhariwe aherutse kugirwa Ambasaderi w’ikigega IFAD [The International Fund for Agricultural
Development], yanagiranye ibiganiro na Papa Francis.
Ni umunyarwandakazi akaba n’umubyinnyi wabigize
umwuga. Yarushijeho guhangwa ijisho n’isi yose biturutse ku kuba ari we
watunganyije akanayobora imbyino zo mu ndirimbo ya
Childish Gambino yitwa ‘This Is America’, yatwaye ibihembo 4 bya Grammy Awards.
Sherrie Silver asanzwe afite urugo yise Children Of
Destiny rurerwamo abana babaga ku muhanda, abasubiza mu ishuri
abahindurira ubuzima. Batangiye bakodesha inzu ariko aherutse kubagurira inzu
babamo mu mujyi wa Kigali ndetse umwe yatangiye kumwigisha kubyina
Sherrie Silver ni umubyinnyi wabigize umwuga umaze kubaka izina ku Isi. Mu 2018, yegukanye igihembo cya MTV Music Video Awards abikesha imbyino yashyize mu mashusho y’indirimbo ‘This is America’ ya Childish Gambino.
Ibyo
wamenya kuri Navio
Navio yatangiye umuziki ari umwe mu bagize itsinda
ry’abanyamuziki rya Klear Kut ryegukanye ibihembo bitandukanye, ryamufashije
kwigaragaza mu ruhando rw’abakora injyana ya Hip Hop.
Uyu muhanzi azwi mu ndirimbo zirimo ‘Ngalo’, ‘Bugumu’,
‘One&Only’, ‘On and On’ n’izindi.
Kuva mu 2010, Navio ni umwe mu bagize itsinda rikomeye
ry’abanyamuziki bo muri Afurika yitwa ‘One 8’ rigizwe n’abanyamuryango nka 2
Face (Nigeria), Fally Ipupa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,
4x4 (Ghana), Movaizhaleine (Gabon), JK (Zambia), Amani (Kenya) na Ali Kiba
(Tanzania).
Indirimbo yabo ya mbere bayise ‘Hands Across the
World’ yanditswe kandi itunganwa na R. Kelly.
Muri Gicurasi 2021, yegukanye ibihembo bibiri bikomeye
mu byatanzwe muri MTN Uganda Hip Hop Awards 2021.
Yegukanye igihembo cya Album y’umwaka ‘Album of the
year’ abicyesha Album ye yise ‘Strength in Numbers’, anegukana igihembo
cy’indirimbo y’umwaka ‘The Collaboration of the year’ yakoranye na Flex D’Paper
na John Makini bise ‘Abaana Beeka’.
Navio avuka kuri Se wari enjenyeri Daniel Serwano
Kigozi n’umuhanga mu bugenge Dr Maggie Kigozi. Ni umuhererezi mu muryango w’abana
batatu.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza
mu bijyanye n’Imibanire y’Ibihugu n’itangazamakuru, yakuye muri Kaminuza ya
Monash University.
TANGA IGITECYEREZO