RFL
Kigali

FC Barcelona yahaye ubutumire Lionel Messi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/05/2023 9:38
0


Ikipe ya FC Barcelona ikina mu cyiciro cya mbere muri Espagne, yatumiye umunyabigwi wayo, Lionel Messi mu birori byo gusezera bamwe mu bakinnyi bagiye gusohoka muri ikipe.



Mu ntangiriro z'iki cyumweru ni bwo byamenyekanye ko Jordi Alba ndetse na Sergio Busquet bagomba gusohoka muri FC Barcelona mu mpeshyi y'uyu mwaka. 

Aba ni abakinnyi bari bamaze igihe kinini bakinira iyi kipe, bayihesheje ibikombe bitandukanye kandi bikomeye akaba ari byo bihita bibagira abanyabigwi. Mu rwego rwo guha icyubahiro gikwiye aba bakinnyi uko ari babiri, FC Barcelona yateguye ibirori bidasanzwe byo kubasezeraho bakaba. 

Bahisemo ko kuwa 3 w'icyumweru gitaha taliki 31 Gicurasi 2023 ari bwo bazasezera kuri Kapiteni Sergio Bouquet, naho bukeye bwaho kuwa 4 akaba ari bwo bazasezera kuri Jordi Alba. Ibi birori bizabera Camp Nou bikazaba birimo abantu batandukanye batumiwe bafite aho bahuriye na FC Barcelona.

Ku makuru dukesha ikinyamakuru cyo muri Espagne cyitwa Mundo Deportivo, umwe mu bantu bamaze guhabwa ubutumire harimo na Lionel Messi ukinira Paris Saint-Germain nubwo amasezerano ye muri iyi kipe azarangira taliki 30 zu kwezi gutaha. 

Usibye kuba Lionel Messi yarakinanye na Sergio Busquet ndetse na Jordi Alba muri FC Barcelona, ahubwo ni n'inshuti z'akadasohoka bityo ntabwo agomba kubura muri ibyo birori.

Nyuma y'umukino FC Barcelona izakinamo na Mallorca ejo ku cyumweru, biteganyijwe ko ari bwo aba bakinnyi babiri bazasezera ku bafana ndetse hakagira n'ubutumwa babagezaho.


Lionel Messi asanzwe ari inshuti magara na Sergio Busquet wari kapiteni wa FC Barcelona ariko akaba agiye kuyisohokamo

Messi agomba kuzitabira ibirori byo gusezera ku nshuti ye Jordi Alba


Iyo Messi yasubiraga i Barcelona avuye i Paris yabaga ari kumwe na Sergio Busquet na Jordi Alba hamwe n'abagore babo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND