MTN Rwanda yashyize ahagaragara serivisi ya Mokash yifashishwa mu kwizigamira uhereye ku mafaranga macye, ndetse uyikoresha agahabwa ubushobozi bwo kuba yahabwa inguzanyo yamufasha kwiteza imbere.
Abakiriya ba MTN bashyizwe igorora kuko bashyiriweho uburyo buzifashishwa bizigamira ku materefoni yabo bakoresheje uburyo bwa Mokash. MTN yamuritse ubu buryo mu gikorwa cyabereye i Nyabugogo kuwa Gatanu tariki 26 Gicurasi.
Buri wese ukoresha Mokash azemererwa kugurizwa amafaranga avuye ku 1000 Frw kugera ku 500,000 Frw bitewe n’inshuro abitsa, akaba yakwishyura serivisi
zitandukanye zirimo kwishyura umuriro, amazi, amayinite n’ibindi.
MTN yatangaje ko uretse kuba Mokash
ari nziza ku baturage ahubwo bakwiye kuba inyangamugayo igihe bafashe ideni
bakishyura ku gihe aho kwisanga mu bihano cyangwa bafungirwa zimwe muri
serivisi bakenera kubera ideni batishyuye.
Kayitesi Fabiora, umwe mu bakozi ba MTN, yavuze ko amwe mu mahirwe aboneka mu gukoresha Mokash harimo ibihembo bazatanga.
Yavuze ko buri cyumweru bazajya batanga ibihembo ku
bantu bagera kuri 25, bahabwe amafaranga ari hagati y’ibihumbi 50 Frw ndetse n’ibihumbi
500 Frw.
Yakomeje avuga ko mu mpera z’ukwezi kwa mbere hazatangwa amafaranga agera kuri miliyoni 3 ku muturage uzaba yahize abandi mu gukoresha Mokash cyane.
Yavuze kandi ko mu mpera z’ukwezi kwa 2 hazatangwa amafaranga
agera kuri miliyoni 5 z'amanyarwanda bityo inzozi z’abakiriya babo zikaba impamo.
Umunyana Roselyn (Head of Digital Business NCBA Bank of Rwanda), yatangaje ko NCBA ari umwe mu bafatanyabikorwa ba MTN mu kumurika iyi serivisi ya Mokash.
Mokash imaze imyaka igera kuri 5 ariko benshi mu baturage batayisobanukiwe, ni muri urwo rwego MTN yifuje gusobanurira abakiriya bayo imikorere ya Mokash bakayigana.
Roselyn yatangaje ko abazafata amadeni
ntibishyure, babura amahirwe yo gukomeza kubona inguzanyo, no kubona izindi serivisi
bakeneye kuko abigize ba bihemu baba banditse muri CRB - ibiro bishinzwe
gukurikirana uko wishyura inguzanyo wafashe.
Yashishikarije abaturage kugana iyi serivise kandi
bakayikoresha neza kuko ari imwe mu nzira zatuma bahinduka abaherwe kandi
bagakemura ibibazo bibugarije mu buzima bwabo, bakazamura n’Igihugu cyabo.
Muhire Aloys, umwe mu bantu bishimiye iyi serivisi MTN yabashyiriyeho, yavuze ko yari asanzwe ayikoresha ariko adasobanukiwe imikorere yayo myiza.
Yavuze ko yishimiye ko umuntu ashobora guhabwa inguzanyo akaba yakwiteza imbere cyangwa akaba yakwagura ibikorwa bye. Yibukije abantu bose gufunguza konti ya Mokash bakibonera izo serivisi nziza bagezwaho na MTN.
Abaturage bigishijwe uburyo bakoresha Mokash bakiteza imbere
Mokash izafasha abaturage kwiguriza bayikoresheje, kandi bizakunda gusa ku muntu ukoresha MTN Mobile Money
Umunyana, umukozi wa Bank ya NCBA yavuze ko ba bihemu bazahanwa
Abaturage bari muri gare ya Nyabugogo ahabereye iki gikorwa cyo kumurika Mokash, bishimiye iyi serivisi bavuga ko bagiye kuyikoresha
Abakorera muri Gare ya Nyabugogo, abagenzi, n'abandi benshi bishimiye kwizigamira bakoresheje Mokash
TANGA IGITECYEREZO