RFL
Kigali

BAL 2023:Stade Malien yegukanye umwanya wa 3

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/05/2023 20:15
0


Ikipe ya Stade Malien yatsinze Petro De Luanda ihita yegukana umwanya wa 3 mu irushanwa rya Basketball Africa League.



Ni mu mukino wabaye Kuri uyu wa Gatanu ubera muri BK Arena. Aya makipe yombi yakiniraga uyu mwanya wa 3 nyuma yo gutsindirwa muri 1/2.

Ikipe ya Stade Malien yo muri Mali yari yatsinzwe na Al Ahly yo naho Petro De Luanda yo muri Angola yo yari yatsinzwe na AS Dounaes.

Stade Malien niyo yinjiye mu mikino mbere itsinda amanota menshi binyuze ku mukinnyi wabo Aliou Diara. Petro De Luanda yakomeje kurushwa ariko bigeze mu minota ya nyuma y'agace ka mbere yinyara mu isinzu itsinda amanota 5 yikurikiranya bituma igabanya intera dore ko yari iri kurushwa amanota agera ku 10. 

Agace ka mbere kahise karangira Stade Malien iyoboye n'amanota 20-15. Mu gace ka kabiri Petro De Luanda byakomeje kwanga dore ko mu minota 3 ya mbere Stade Malien yari yongeye gusubizamo ikinyuranyo cy'amanota 10.

Igice cya mbere cyagiye kurangira Petro De Luanda yongeye kwiyuburura ikora akazi gakomeye igabanya amanota yarushwaga hasigaramo 2 gusa, Stade Malien yarifite 36-34.

Petro De Luanda yatangiranye igice cya kabiri imbaraga zidasanzwe dore ko mu minota 3 gusa yari yamaze gushyiramo ikinyuranyo cy'amanota 5 ivuye inyuma binyuze ku bakinnyi bayo bakoraga amanota 3 cyane.

Agace ka gatatu karangiye Petro De Luanda iyoboye n'amanota 54 -50 Stade Malien. Agace ka 3 ari nako ka nyuma katangiye Stade Malien yakaniye kugira ngo yongere kuyobora umukino ariko bikayangira. 

Aliou Diara yakomeje kwigaragaza akora amanota menshi mu minota ya nyuma bifasha Stade Malien kurangiza umukino iyoboye n'amanota 73-65 ihita inegukana umwanya wa 3.

Ku munsi w'ejo hategerejwe umukino wa nyuma uzaba saa kumi n'ebyiri aho Al Ahly yo mu Misiri izamanuka mu kibuga ikina na AS Dounaes yo muri Senegal.









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND