Kigali

Bienvenu Kayira azanye "Imana ntiyatsinzwe" yandikiye mu bitaro nyuma yo kurokoka impanuka y'imodoka-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/05/2023 11:28
0


Umuramyi Bienvenu Kayira utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize hanze indirimbo y'ishimwe yashibutse ku mpanuka y'imodoka yakoze mu bihe bishize.



"Imana ntiyatsinzwe ni inkuru mpamo, ni indirimbo y'ubuhamya yaje mu gihe nari mu bitaro maze gukora impanuka y'imodoka. Nari navunitse igufwa mu ijosi ryitwa C6 rigoranye kuvura," Bienvenu Kayira avuga inkomoko y'indirimbo nshya y'amashusho yise 'Imana ntiyatsinzwe'.

Uyu muramyi yakoze impanuka tariki 29 Ukuboza 2019. Icyo gihe yari ari kumwe n'umubyeyi we (Papa), ari ku cyumweru "turimo twitemberera ku mugoroba mu ma saa ya saa kumi n'igice gutyo". Imana yakinze ukuboko ntibagira icyo baba, ari naho hakomotse indirimbo "Imana ntiyasinzwe".

Aganira na inyaRwanda, Bienvenu Kayira yavuze ko yanditse iyi ndirimbo agamije kubwira abantu ko "Imana yacu itajya itsindwa. Abana b'abantu kenshi ducika intege iyo tugeze mu bihe bya ngirente ari nabyo nanjye narimo mu gihe nari ndyamye mu bitaro ntazi uko ejo hazaba hameze".

Avuga ko Imana yamwibukije ko ihorana nawe ibihe byose. Ati "Ni bwo numvise aya magambo yose aza". Ubutumwa rero mu magambo make, ni uko tudacika intege mu gihe duhuye n'ibitugoye. Twibuke ko turi kumwe n'umugabo ushoboye byose tumuhange amaso maze nawe azatwikorera imitwaro, atwambutse amazi menshi asuma ari zo ntambara duhura nazo".

"Imana ntiyatsinzwe" ni indirimbo yanyuze mu biganza by'aba Producer batatu b'abahanga. Kayira ati "Yatangijwe muri studio ya Nicholas, gusa yaje kuyimpa ngira igihe itarasohoka noneho nongera nyiha David ari we wongeye gukoraho gake, noneho nawe ayiha Carey nawe w'umu sound engineer w'inaha USA aba ariwe ukora 'Final mastering' ".

Aba bagabo bose yagiye akorana nabo abahawe n'abandi bahanzi bagenzi be, kandi arabashimira cyane ku bw'umurimo ukomeye bakoze kuri iyi ndirimbo ye ije ikorera mu ngata "Umusaraba" yakoze umwaka ushize. Ati "Ndabashimira ku bufasha bampaye". Yanavuze kuri Kavoma watunganyije amashusho yayo, ati "Ni umusore w'umuhanga cyane ukunda akazi ke".

Mu mashusho y'iyi ndrimbo yakozwe mu buryo bugezweho bwa Live Recording, hagaragaramo abakobwa bambaye bikwije mu myambaro ya kinyafurika iryoheye ijisho, abo baba bakenyeye ibitenge. Ati "Niyo bahisemo kandi bari babukereye rwose. Ndabashimira cyane. Bose ni abo mu itsinda ryanjye nsanzwe nkorana naryo hano mu Itorero nkoreramo".

Bienvenu Kayira yabwiye inyaRwanda ko nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo nshya "Imana ntiyatsinzwe", atagiye kwicara ngo ashyire akaguru ku kandi, ahubwo uyu mwaka afite gahunda yo kugeza ku bantu ubutumwa bwiza afite mu ndirimbo nshya, abantu "bagahemburwa, bakamenya ko dufite Imana ikora kandi itubereye maso".


Bienvenu Kayira yakoze indirimbo ihamya imbaraga z'Imana

Kayira ni umugabo wubatse, akaba umunyamuziki byahamye. Tariki 18 Ugushyingo 2018 ni bwo yasezeranye imbere y'Imana n'umukunzi we Janet, mu birori byabereye muri Phoenix muri Arizona. Ati: "Byagenze neza rwose kandi harimo ukuboko kw'Imana muri gahunda zose".

Bienvenu Kayira, umuramyi w'umuhanga cyane, yatangiye kuririmba kera afite imyaka 15, abitangirira mu ishuri ryo ku Cyumweru. Kuririmba yarabikomeje, nyuma atangira kwandika indirimbo ze. Inzozi afite mu muziki ni ukubwira abantu ko hari Imana ikora ibirenze ibyo bibwira.

Mu rugendo rwe rw'umuziki, amaze gukora indirimbo zigera kuri 11 utabariyemo izo yakoranye n'abandi bahanzi. Indirimbo ze twavugamo "Niwe umara irungu", "Yesu Jina Kubwa", "Nisanze mu rukundo rwawe", "Shimwa Yesu warakoze", "I surrender all to you", "Mu muryango w'Imana" n'izindi.


Umutima wa Bienvenu wuzuye amashimwe ku Mana yamurokoye impanuka


Yateguje izindi ndirimbo nyinshi zikozwe mu buryo bwa 'Live Recording'


Kayira yakoze indirimbo y'ishimwe yanditse ubwo yari mu bitaro amaze gurokoka impanuka


Bienvenu hamwe n'umufasha we Janet ku munsi w'ubukwe bwabo


Kayira asanzwe ari umuyobozi wo kuramya no guhimbaza Imana (Worship Leader)


Kayira ari mu baramyi beza umuziki nyarwanda wa Gospel ufite


Uyu muramyi w'umuhanga cyane amaze gukora indirimbo 11

REBA INDIRIMBO NSHYA "IMANA NTIYATSINZWE" YA BIENVENU KAYIRA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND