RFL
Kigali

Igihe cyari iki! Senderi yakoze indirimbo ‘Tembera Kirehe’ y’intaganzwa za Kirehe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/05/2023 17:49
0


Umuhanzi umaze imyaka irenga 20 mu muziki, Senderi Legend yashyize ahagaragara indirimbo yise ‘Tembera Kirehe’, yumvikanisha iterambere aka karere kagezeho, ariko agasaba abahakomoka gufatanya n’ubuyobozi mu iterambere.



Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo nka ‘Twaribohoye’ ‘Ibidakwiriye nzabivuga’, ‘Iyo twicaranye tuvugana ibyubuka u Rwanda’, yabwiye InyaRwanda ko yahimbye iyi ndirimbo agamije kumvikanisha umwihariko wa buri Murenge ugize Akarere ka Kirehe gaherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda

Muri iyi ndirimbo avugamo, uburyo Umurenge wa Nyarubuye wihariye mu mabuye karemano utabona ahandi ku Isi ndetse n’ubworozi bw’inka zitanga umukamo.

Anagaruka ku Murenge wa Nasho ugaragaramo ubuhinzi ntangarugero mu Rwanda, akanavuga ku Murenge wa Kigarama, Kigana na Kirehe n’umupaka wa Rusomo, ahagaragara ubucuruzi bw’urujya n’uruza rw’abantu.

Ni mu gihe Umurenge wa Gahara na Gashongora na Cyunuzi hazwi cyane mu buhinzi bw’Inanasi n’umuceri, n’aho Musaza hazwi cyane nk’Umurenge ushyize imbere ubuhinzi bw’ikawa.

Umurenge wa Mpanga, Mahama na Nyamugari, ni Imirenge igizwe n’abatunzi benshi, ahari inka za Kinyarwanda n’izakizungu.

Uyu muhanzi muri iyi ndirimbo avuga ko mu Murenge wa Mushikiri na Gatore, hazwi cyane mu buhinzi bw’ibitoki mu Rwanda, kuburyo imirenge y’aho yera cyane.

Akomeza ati “Ndibutsa buri wese uri muri diaspora, i Kigali no mu Ntara uvuka muri iyi Mirenge kuzirikana ku ivuko, akibuka ibyeraga(Kwera) iwabo, n’ahakorerwa ubworozi, akamenya iterambere ry’aho akabigiramo uruhare.”

Igihe cyari iki!

Senderi ni umunyamuziki ubimazemo igihe kinini, kandi mu bihe binyuranye yagiye ahimba indirimbo zubakiye ku bumwe n’ubwiyunge, iz’urukundo, iz’amakipe, agakora n’indirimbo zigaruka kuri tumwe mu turere tw’u Rwanda.

 Avuga ko atari yaratinze gukora indirimbo igaruka ku ivuko rye, kuko yafashe igihe cyo kuyitegura no kuyitunganya, akubiramo iterambere ry’Akarere avukamo.

Ati “Ndi Intaganzwa y’Akarere ka Kirehe, Kireye Yacu, Kirehe yanjye, nafashe igihe cyo kwandika iyi ndirimbo nita cyane ku kureba umwihariko wa buri Murenge ari nabyo nakubiye muri iyi ndirimbo, rero igihe cyari iki cyo kuvuga aho navukiye, nakuriye…” 

Senderi yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘Tembera Kirehe’

 

Muri iyi ndirimbo, Senderi yasabye abavuka i Kirehe kugira uruhare mu buzima bw’Akarere

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TEMBERA KIREHE’ YA SENDERI HIT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND