RFL
Kigali

Sobanukirwa imikorere ya Tecno Camon 20 Series yageze ku isoko ifite umwihariko-VIDEO

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:27/05/2023 9:25
0


Mu ijoro ryekeye ryo ku itariki 25 Gicurasi 2023 mu cyumba kiberamo inama n’ibirori cya Kigali Convention Center haraye hamuritswe (Launch) telefoni nshya zije ku isoko ry’u Rwanda.



Mu mikorere y’iyi telefoni ya Tecno Camon 20 ifite umwihariko wo kuba yakuzura umuriro mu isaha imwe, ikaba yamara umunsi wose uri kuyikoresha kuri murandasi.

Ni mu gihe ubaye utakoresheje murandasi ishobora kumara icyumweru ugifite umuriro, bitewe na battery yayo ifite 500 mah. Ni telefoni ifite uburyo bwo gufotora icyarimwe ifoto ya camera y’imbere (selfie) n’iy’inyuma hatabayeho gufunga gufunga camera imwe.

Ni telefoni ifite 108 Megapixels, ikaba ifite urumuri ruhagije rwo gufotora mu mwijima kubera (RGBW) iri hejuru. Mu bindi yihariyeho nuko ishobora gukurura icyo igiye gufotora ntigitakaze umwimerere wacyo. Ikindi kandi ishobora gufata video ntiyizunguze (shaking).

Ubibuko bwayo (Storage0 bufite 512 RAM, ikaba ifite 8GB . mu kuyikoraho (Touch sampling rate) ya 360 Hz ku buryo uyikoresha yihuta cyane. Ni telefoni ikozwe mu ikoranabuhanga rirengera ibidukikije (positively to the ecosystem). Igiciro cyayo nticyakwigonderwa na buri wese ariko MTN yabitekerejeho.

Desire Ruhinguka umukozi ushinzwe abakiriya n’ikoranabuhanga (Chief Consumer and Digital Officer) yagize ati: ”MTN Rwanda yemeye gufatanya na Tecno kugira ngo babashe kuyigeza ku bakiriya babo”. 

Yakomeje asobanurako hari gahunda yitwa Make Make Program aho umukiriya azajya yishyura mu mezi 12 agahabwa telefoni”.

Umukiriya uzajya akenera kuyigura bazajya bayimuhana na murandasi (50Gb) ndetse yemererwe kwishyura mu byiciro (installement).

Ni telefoni igura 232,900 Frws. Hari indi yashyizwe ku isoko ihagaze 469,000 Frws (Camon Pro 5G premier) na Phantom V fold 5G igura 1,079,000 Frws. Ikaba ifite ububiko (ROM) bwa 512 GB na 125Gb (RAM).

Tecno yageze ku isoko ry’u Rwanda mu 2006. Ikoreshwa na miliyoni 50 bo mu bihugu 15.

IREBA IMIKORERE YA TECNO CAMON 20







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND