Kigali

CANAL+ Rwanda izanye Promosiyo yise ‘IBIRORI BISHYUSHYE’

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/05/2023 12:09
0


CANAL+Rwanda yashyize ku mugaragaro Promo nshya yise IBIRORI BISHYUSHYE ikaba ije gufasha abanyarwanda bose kugerwaho n’ibyiza kandi ku giciro gito cyane.



Abayobozi ba Canal+ Rwanda batangaje ko kuva ku ya 25 Gicurasi kugeza ku ya 30 Kamena, ibikoresho byose bya CANAL+ birimo dekoderi ya HD, igisahani, imigozi ndetse ne telekomande biri ku mafaranga ibihumbi bitanu (5,000Frw) gusa, hanyuma na Installation ikaba ari 5,000 Frw gusa.

Abafite dekoderi za kera SD bifuza guhindura nabo bahindurirwa kuri icyo giciro. Abasanzwe ari abakiriya ba CANAL + nabo ntabwo yabibagiwe kuko uko baguze ifatabuguzi bari basanganywe bazajya bahabwa inyongera y’iminsi 15 y’ubuntu bareba amashene yose ya Canal+. 

Canal + Rwanda yazanye promosiyo yise 'N'IBIRORI BISHYUSHYE'

Akarusho muri iyi promotion y’IBIRORI BISHYUSHYE, ni uko abagura ifatabuguzi bahita bajya mu mubare w’abanyamahirwe w'abazatsindira televiziyo za rutura za (FLAT SCREEN 43‘), ndetse n’amafatabuguzi y’ubuntu yo kureba amashene yose ya CANAL+ azabageza mu mikino ya CAN 2023.

Muneza Marie Claire ukuriye itumanaho muri CANAL+ Rwanda, yavuzeko icyo bifuza ari uko umunyarwanda wese yatunga ibikoresho bya CANAL+ kandi akabasha no kureba amashusho agaragara neza mu buryo bwa HD aho ari hose, akaba ariyo mpanvu CANAL+  yatekereje iyi poromosiyo ije mu bihe by’imipira ikomeye, amafilime meza ndetse n’imyidagaduro iryoheye ijisho.

Abacuruzi ba CANAL+ mu gihugu cyose bakomeje  kugeza ibikoresho ndetse na abonema ku banyarwanda bose babyifuza.


 Abanyarwanda bataratunga ibikoresha barashishikarizwa kudacikwa niyi poromosiyo kuko kuri CANAL+ uhasanga ibyiza gusa birimo : Imipira ikomeye yose ku isi UEFA, Champions League, Premier League, La liga, Ligue 1, Bundesliga, NBA n’izindi shampiyona zikomeye ku mugabane w’afurika, filime n’ibiganiro binogeye amaso. 

Akarusho kandi mu guha agaciro ururimi rw’Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda, CANAL+ yazanye ZACU TV yerekana filime na SERI ziri mu Kinyarwanda gusa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND