RFL
Kigali

Kim Kardashian yababajwe n'ibinyoma Kanye West yatangaje ku muryango we

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/05/2023 13:39
0


Umunyamideli Kim Kardashian uherutse guhana gatanya na Kanye West, yahishuye ko yababajwe cyane n'ibinyoma uyu muraperi yagiye avuga ku muryango we abantu bakabyizera.



Kimberly Noel Kardashian umushabitsi akaba n'umunyamideli w'umuherwe, umwe mu bakomeye mu isi y'imyidagaduro, yongeye kugaruka ku muraperi Kanye West Ye wahoze ari umugabo we, agaragaza ko yababajwe cyane n'ibinyoma yagiye avuga ku muryango we ndetse anahishura ko ikimubabaza kurusha ari uko ibi binyoma abantu babyizeye.

Ibi Kim Kardashian yabivugiye mu kiganiro 'The Kardashians' kerekana ubuzima bw'umuryango we kinyura kuri Hulu. Ni mu gice cya mbere kuri sezo (Season) ya 3 yasohotse aho uyu munyamideli yagaragaye afite ikiniga aganiriza nyina Kris Jenner amubwira ku bibazo afitanye na Kanye West.

Ubwo Kim yaganirizaga nyina, yagize ati: ''Nagumye guceceka nirinda gusubiza ibyo Kanye West atuvugaho. Uribuka ibinyoma byose yatuvuzeho kuri Twitter no mu itangazamakuru? Yatubeshyeye ko twamubuzaga uburenganzira bwe, ko twamwimye guhura n'abana be. Yafashe umuryango wacu awusiga ibara ashaka atuma abantu badufata nkaho turi babi''.

Kim Kardashian yavuze ko yababajwe n'ibinyoma Kanye West yatangaje ku muryango we

Kim Kardashian w'imyaka 41 wavuganaga ikiniga, yakomeje agira ati: ''Iyo Kanye yibasira njyewe gusa dufitanye ibibazo ntabishyire ku muryango wacu. Birambabaza kuba abantu baramwizeye, bakizera ibinyoma yatuvuzeho. Benshi baziko aritwe banyamakosa ariko si ukuri. Ndifuza ko bamenya ko yatubeshyeye''.

PageSix yatangaje ko ibi Kim Kardashian yabivuze agendeye ku bintu bitandukanye Kanye West yatangaje ku muryango we ubwo bari mu manza za gatanya, aho yakunze kugaragaza ko umuryango wa Kim Kardashian wamuhemukiye ndetse ko wamwimishije uburenganzira ku bana be 4 yabyaranye n'uyu munyamideli.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND