RFL
Kigali

Gigi Kety ari mu myiteguro yo gukora ubukwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/05/2023 17:47
0


Umunyamakuru wa Televiziyo Isibo, Mahoro Ketia [Gigi Kety], ari mu myiteguro yo kurushinga n’umukunzi we Fred Karuganda.



InyaRwanda ifite kopi y’ubutumire ‘Invitation’ igaragaza ko ku wa 29 Nyakanga 2023, hazaba umuhango wo gusaba no gukwa n’aho ku wa 4 Kanama hazaba indi mihango y’ubukwe, irimo no gusezerana imbere y’Imana.

Aba bombi batangaje itariki y'ubukwe, nyuma y'uko ku wa 26 Kanama 2022, Fred yatunguye umukunzi we Ketty mu birori byabereye Century Park Hotel amwambika impeta y'urukundo.

Icyo gihe, Gigi yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko kubwira 'Yego' umukunzi we ari cyo cyemezo yafashe mu buzima bwe 'ntashidikanyijeho'. Arenzaho ati "Ndagukunda Fred."

Kety azwi cyane mu kiganiro 'Chapa Chapa Show' cya Isibo Tv. Kuri konti ye ya Instagram, asobanura ko 'sinjya mva ku izima mu buryo bworoshye'.

Gigi Kety asanzwe ari rwiyemezamirimo washinze inzu y’imideli yise ‘Blance Boutique’. Uyu mukobwa ni umwe mu bayoboye ibirori byo gutanga ibihembo The Choice Awards 2021 byabereye kuri Onomo Hotel.

Hashize igihe ari mu rukundo n’uyu musore bagiye gukora ubukwe. Uyu musore atuye muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, ari na ho akorera imirimo ye ya buri munsi. 

Gigi Kety n’umukunzi Fred bamaze gutangaza amatariki y’ubukwe bw’abo 

Muri Nzeri 2022, nibwo aba bombi biyemeje kurushinga nk’umugabo n’umugore 

Gigi yahamije ko yabwiye ‘Yego’ urukundo rw’ubuzima bwe 

Ku wa 4 Kanama 2023, aba bombi bazakora ubukwe 


Integuza y'ubukwe bwa Gigi Kety n'umukunzi we Fred Karuganda


















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND