RFL
Kigali

Ndikumana Danny ushobora gukinira APR FC yahamagawe bwa mbere mu Amavubi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/05/2023 15:02
1


Rutahizamu w'ikipe ya Rukinzo FC, Ndikumana Danny, yahamagawe mu Amavubi aho agomba kwitabira umukino u Rwanda ruzakiramo Mozambique.



Bigendeye ku rwandiko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryandikiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Burundi (F.F.B), FERWAFA yasabye iri shyirahamwe ko ryareka Danny Ndikumana, akazitabira umukino Amavubi afitanye na Mozambique mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire.

Ndikumana Danny w'imyaka 22, ni umukinnyi ufite ubwenegihugu bubiri, harimo ubwenegihugu bw'u Burundi ndetse n'u Rwanda. Danny yavukiye mu gihugu cy'u Burundi, avuka ku babyeyi barimo Kayiranga Daniel ukomoka mu Rwanda.

Ndikumana Danny yigaragarije cyane abanyarwanda ubwo Rukinzo FC yakinaga na Police FC i Nyamirambo mu mikino ya Polisi

Muri Werurwe ubwo mu Rwanda haberaga imikino ya Polisi, InyaRwanda yaganiriye n'uyu musore wari wazanye n'ikipe ya Rukinzo FC, avuga ko ari umunyarwanda kandi ikipe y'igihugu imusabye ko ayikinira atabyanga. 

Yagize ati: "Ntabwo numva ko ikipe y'igihugu Amavubi yankenera ngo nange kuyitangira. Byaba ari umugisha gukinira ikipe y'igihugu Amavubi kuko n'u Burundi ntabwo ndabukinira."

U Burundi bwigeze kumuhamagara inshuro zigera kuri ebyiri ariko ntiyigeze abakinira kubera impamvu zitandukanye

Danny usoje amasezerano ye muri Rukinzo FC, byitezwe ko namara gukinira ikipe y'igihugu 'Amavubi', azahita akomereza mu ikipe ya APR FC ndore ko n'umuntu umuhagarariye mu mategeko aherutse kubonana n'ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu.

Umutoza Carlos utoza Amavubi, arimo gutanga ubutumire bw'abakinnyi bagomba kuzifashisha mu mukino wa gatanu wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire. U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda L nyuma yo guterwa mpaga ku mukino uheruka.

Ataha izamu aciye mu mpande akaba azwiho gucenga ndetse no kwihuta 

FERWAFA yamaze gusaba ko uyu musore yaza gukinira u Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bahati elie10 months ago
    Naz atwigaragarize turamwishimiye





Inyarwanda BACKGROUND