RFL
Kigali

Umunyamakuru Pundit yatangiye umwuga wo kuvanga imiziki

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:25/05/2023 16:10
1


Etienne Mbarubukeye Peacemaker uzwi mu itangazamakuru nka Pundit yatangiye umwuga mushya wo kuvanga imiziki, yiyita “Dj Pundit”.



Etienne Mbarubukeye Peacemaker ni umunyamakuru wa inyaRwanda, uzwi cyane mu biganiro bitandukanye by’ubusesenguzi. Ubu, yatangiye umwuga mushya wo kuvanga imiziki ahantu hatandukanye ibizwi mu ndimi z’amahanga nka Disc Jockey (DJ). Muri uyu mwuga yinjiyemo, yiyise “Dj Pundit”.

Dj Pundit aganira na InyaRwanda, yavuze ko yakuze aririmba muri korari, nyuma biza kuvamo urukundo rw’umuziki ku buryo ageze mu mashuri yisumbuye yigaga neza ariko akibeta abandi banyeshuri akajya kwiga gucuranga ibyuma bya muzika bitandukanye birimo gitari n’ibindi.

Uyu musore yakomeje avuga ko nyuma yo kwiga gitari [Guitar] akiri mu mashuri yisumbuye, yaje no gukora zimwe mu ndirimbo zakunzwe ndetse zakozwe n’abatungamuziki bari bakomeye mu muziki w’u Rwanda icyo gihe barimo Track Slayer, Dany Beats n'abandi ndetse avuga ko zamwongereye urukundo yari afitiye umuziki, kugeza ageze muri Kaminuza.

Yagize ati ”Nakuze ndirimba muri chorale yo mu Kiliziya Gatolika ku buryo ngeze muri segonderi nize guitar ndayimenya. Mu 2014 nakoze indirimbo yitwa “Amahoro” ni Big Team yayikoze ku Gisenyi nijye wa mbere wabajyanye ku mazi irakundwa.

Ariko mbere yaho nkiga muri segonderi nakoze indirimbo kwa Tracks layer na Danny Beat, ngeze mu kigo irakundwa yitwa "Hope in Heaven". Ngeze Kaminuza nakomeje umuziki kuko mfite indirimbo zisaga enye zifite amajwi n’amashusho.”

Dj Pundit mushya muri uyu mwuga avuga ko yatangiye itangazamakuru ry’umwuga, agifitiye urukundo rwinshi umuziki ndetse ko yari amaze no kwiyumvamo kujya awuvanga kinyamwuga kuko byari bimaze gutera imbere cyane mu Rwanda. Avuga ko ajya gutera intambwe ya mbere yabajije Dj Phil Peter amubera ikiraro cy’aho yagombaga gukura ubumenyi bwo kubibyaza umusaruro.

Ati ”Natangiye Itangazamakuru ariko mfite gahunda yo kuzakora umuziki mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Kuvanga imiziki narabikundaga ariko ntazi aho nabyigira. Nabajije Phil Peter ambwira ko muri Scratch Music Academy. Nagiyeyo mpura na Selekta Tony ambera umuvandimwe aranyigisha nubwo ntarasoza amasomo kuko nagiye mvanga kwiga n'akazi ariko maze igihe mvanga imiziki.”

Ikiraka cya mbere Dj Pundit biteganyijwe ko ari bugikore mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, ahazwi nko kuri Boston Villa Resto-Bar iherereye Kicukiro, Sonatube, munsi ya Classic Hotel ku gahanda baparikaho amakamyo. 

Pundit yavuze ko aka kazi azagafatanya na Selekta Tony na Dj Puffy 250 ndetse ko bazajya bakorana ahantu hose nk'ikipe kuko abishyize hamwe Imana irabasanga.

Ku ntumbero afite muri uyu mwuga mushya, Dj Pundit avuga ko gahunda afite ari iyo gukuraho icyuho kiri mu muziki nyarwanda ku buryo azajya akora uruhererekane rw’indirimbo [Playlist] buri cyumweru;

Abantu bakazikura ku miyoboro azafungura ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’izicuruza imiziki. Ikindi yifuza ngo ni uko azajya afasha abantu bashya bifuza kwiga no kwihugura ku mwuga wo kuvanga imiziki.

Ati ”Intumbero ni ukuba umu Dj ukora Playlist buri cyumweru ku buryo indirimbo nshya zizajya ziva kuri channel yanjye ya Dj Pundit kandi icyo ni icyuho mu muziki nyarwanda. Ikindi ndashaka kujya mfasha abifuza kwiga kuvanga imiziki kuko ntabwo dufite amashuri menshi abyigisha.”

Gufatanya imyuga ibiri ntabwo ari ibintu byorohera buri umwe, ariko Dj Pundit avuga ko azabifatanya bigakunda kuko kimwe cyunganira ikindi kandi ko Itangazamakuru ari urumuri ruzamurikira umwuga yatangiye wo kuvanga imiziki.

Yagize ati “Nzafatanya n'itangazamakuru kuko kuvanga imiziki bizamurikirwa n'itangazamakuru. Muri make Itangazamakuru rizabera urumuri umwuga wo kuvanga imiziki.”

Ni kenshi abantu ku mbuga nkoranyambaga bibasira abandi bakora imyuga irenze umwe, bakavuga ko ari ukujarajara, Pundit yagaragaje ko abantu bakwiye guhindura imyumvire kandi bakakira ukuri kuri mu isi kuko abantu hafi ya bose bayoboye isi mu bukungu batakoze umwuga umwe rukumbi.

Ati” Umuntu akwiriye gukora ibyo yumva byose byamuha amafaranga. Nta mpamvu yo kwihambira ku mwuga umwe kuko abakire bariho ni abakora imirimo myinshi kandi buriya uko wubaka izina mu mwuga umwe ni nako waryubaka mu wundi mwuga. 

Urugero akazi k'itangazamakuru amafaranga mpembwa ku kwezi angana n'amafaranga nishyurwa ijoro rimwe ndi kuvanga imiziki. Buriya rero ni byiza guhora twiga, gusa kuvanga imiziki bitanga umunezero.”


Umunyamakuru Etienne Peacemaker Mbarubukeye yatangiye umwuga mushya wo kuvanga imiziki


Dj Pundit yatangiye gukunda umuziki kuva kera awutangirira muri korali yo muri Kiliziya Gatolika

Dj Pundit agiye gukora ikiraka cya mbere mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jambo Jules10 months ago
    Ukaba wikozeho inkuru! Hahaha! Mbega itangazamakuru ryacu!!





Inyarwanda BACKGROUND