RFL
Kigali

Seka Live, Bruce Melodie na Mani Martin... Weekend ishushye irakomanga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/05/2023 13:49
0


Mu myaka itanu ishize, abanyamuziki Sheebah na Runtown bahuriye mu ndirimbo bise ‘Weekend’ igaruka cyane ku kwishimisha, ukabyina, ugasabana n’abandi. Iyi ndirimbo yarakuzwe cyane, ahanini bitewe n’umudiho wayo, inakundwa n’inkumi kuko bagarukwaho muri iyi ndirimbo.



Kuva kuri uyu wa Gatanu kugeza ku Cyumweru, abanya-Kigali bakunda gusohoka bazahurira mu birori binyuranye birangajwe imbere n’isozwa ry’imikino ya BAL. Ariko kandi iyi weekend izaherezwa n’igitaramo cy’urwenya, gifasha benshi.

InyaRwanda yakoze urutonde rwa bimwe mu bitaramo n’ibirori biteganyijwe kuva kuri uyu wa Gatanu kugeza ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023. Ni ahawe, ho gutima aho uzasohora n’abawe.

KU WA GATANU TARIKI 26 GICURASI 2023


-Iserukiramuco ry'abanyeshuri muri ISK

Abanyeshuri bo mu ishuri rya International School of Kigali (ISK), kuri uyu wa Gatanu bazakora igitaramo cy'iserukiramuco bise 'Akebo kajya iwa mugarura'.

Ni gitaramo bagiye gukora ku nshuro ya mbere, ariko kizakomeza kuba ngaruka-mwaka mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kumenya umuco w'u Rwanda n'indangagaciro.

Abanyeshuri bazagaragaza ibyo bamaze kuvoma mu muco, bakine imikino inyuranye n'ibindi.

Ni mu gihe umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki, Mariya Yohana; Nziza Francis ndetse na Sengabo Jonas bazaririmba, basusurutsa ababyeyi n'abandi bazitabira iki gitaramo cyubakiye ku muco. Ibi birori nyirizina bizatangira saa 10:am, birangire saa 2:30Pm. 

- Igitaramo cya Mani Martin

Umuhanzi Mani Martin amaze iminsi ararikiye abakunzi be igitaramo azakorera kuri institut Francais, kigamije kubamurikira album ye yise 'Nomade'.

Uyu muhanzi amaze imyaka irenga 15 yunze ubumwe n’umuziki. Azwiho ubuhanga budasanzwe mu kuririmba imbona nkubone ibizwi nka Live Performance. Muri iki gihe, ari gukirakirana amasomo y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza ‘Master’s’.

Martin avuga ko Covid-19 yakomye mu nkokora ibikorwa bye birimo n’ibindi bitaramo Mpuzamahanga yiteguraga kwitabira mu Rwanda no hanze yarwo.

Yabwiye InyaRwanda ati “Ubu nibwo ngo nsubukuye ibitaramo byanjye bwite aho nzataramira imbonankubone mu nzu ndangamuco y'u Rwanda n'u Bufaransa, Centre Culturel Francophone Rwanda.”

Album ‘Nomad’ yatangiye kuyikoraho kuva mu 2020 igizwe n’indirimbo esheshatu zirimo n’iyo yakoranye n’umunyabigwi Soul Bangs wo muri Guinea-Conakry wegukanye Prix découvertes RFI.

KU WA GATANDATU TARIKI 27 GICURASI 2023


-Bruce Melodie azaririmbira abazitabira imikino ya BAL

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, Bruce Melodie azashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Fou de toi’ yakoranye na Producer Element ndetse na Ross Kana.

Ni indirimbo azashyira hanze ariko anitegura kujya gutaramira abakunzi b’imikino ya BAL, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 28 Gicurasi 2023, ari nabwo hazamenyekana ikipe yegukanye igikombe.

Muri iki gitaramo, Bruce Melodie azaba ari kumwe na Dj Neptune wo muri Nigeria, uzwi cyane mu kuvanga imiziki ndetse na na Pheelz wamamaye mu ndirimbo Finesse.

Neptune aherutse kwakira Bruce Melodie muri Nigeria, ubwo yari yagiyeyo muri gahunda z’umuziki ari kumwe n’umujyanama we Coach Gael, Element n’abandi.

Iyi mikino ya BAL itambuka imbona nkubone mu bihugu 54 byo muri Afurika binyuze mu bufatanye BAL ifitanye na Televiziyo zirimo nka American Forces Network (AFN), Canal+, ESPN, NBA TV, Tencent, TV5 Monde, Visionary TV, Voice of America (VOA), kandi izajya igaragara kuri NBA App, NBA.com na BAL.NBA.com.

Iyi mikino ibera muri BK Arena akaba ari ku nshuro ya 3 iri kubera mu Rwanda. Amakipe 8 niyo yitabiriye iri rushanwa, arimo 4 yavuye muri Nile Conference kongeraho andi 4 yavuye mu itsinda Sahara Conference.

Imikino ya BAL irebwa n’abantu benshi cyane baturutse mu bihugu bitandukanye, ibi biterwa n'uko haba harimo ibintu bitandukanye biryoheye ijisho

  

KU CYUMWERU TARIKI 28 GICURASI 2023


-Seka Live

Abakunzi b'urwenya bari kwitegura kongera gususuruka binyuze mu ruhererekane rw'ibitaramo bizwi nka Seka Live, bizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ni igitaramo ‘The Lol Model’ cyihariye, kuko cyatumiwemo umunyarwenya Omara Daniel Pkwiiyulli uri mu bakomeye mu gihugu cya Uganda azahuriramo n’abo mu Rwanda barimo umunyarwenya akaba n’umunyamakuru Rusine Patrick.

Nkusi Arthur utegura ibi bitaramo aherutse kubwira InyaRwanda ko buri gitaramo cya Seka Live kizajya kiba gifite umunyarwenya wihariye wa buri kwezi hanyuma ‘akaba afite abandi banyarwenya bamugaragiye’.

Daniel utegerejwe i Kigali, aherutse kugaragara mu ruhererekane rwa filime y’urwenya ‘The Hostel’ yerekanwe mu bihugu birenga 13.

Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo nka Pulse bivuga ko iyi filime yamwaguriye igikundiro mu rugendo rw’urwenya amazemo hafi imyaka 14.

Mu myaka 14 ishize yagize uruhare rukomeye mu gutoza abanyarwenya bari kwigaragaza muri iki gihe muri Uganda. Yagize uruhare mu gutangiza amahuriro ane y’abanyarwenya arimo nka Krackers Comedy, Punk'd Bunch ndetse na Comedy Files.

Uyu mugabo afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Kaminuza ya Uganda Christian University. 

-Intore Sundays

Ibitaramo bya Intore Sundays byagarutse nyuma y’igihe kinini abakunzi babyo babitekereje. Kuri iyi nshuro byubakiye ku mudiho w’injyana ya Amapiano.

Pcee &Justin 99 bo muri Afurika y’Epfo nibo batumiwe kuri iyi nshuro. Aba basore bamamaye cyane mu ndirimbo bashyize hanze mu bihe bitandukanye nka ‘ZoTata’, ‘Yahyuppiyah’, ‘Kilmanjaro’ n’izindi.

Pcee &Justin 99 bazacuranga muri iki gitaramo bazahurira ku rubyiniro n’abarimo Toxxyk, Tyga ndetse na Pyfo.

Pcee Nxumalo [Pcee] asanzwe ari umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo unakorera ibitaramo ahantu hanyuranye. Aherutse guhurira mu ndirimbo yitwa ‘ZoTata’ na Justin King [Justin 99] na EeQue.   

Iki gitaramo kizaba guhera saa munani z'amanywa kugeza saa tanu z'ijoro. Ni kimwe mu bitaramo bitegurirwa mu Rwanda, kandi bigashyigikirwa n'uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa SKOL.


Igitaramo cya Seka Live kizaba ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023


Mani Martin aritegura gukora igitaramo ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023


Igitaramo cya Intore Sunday cyatewe inkunga na Skol kizaba ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND