Mu myaka itanu ishize, abanyamuziki Sheebah na Runtown bahuriye mu ndirimbo bise ‘Weekend’ igaruka cyane ku kwishimisha, ukabyina, ugasabana n’abandi. Iyi ndirimbo yarakuzwe cyane, ahanini bitewe n’umudiho wayo, inakundwa n’inkumi kuko bagarukwaho muri iyi ndirimbo.
Kuva kuri uyu wa Gatanu kugeza ku Cyumweru,
abanya-Kigali bakunda gusohoka bazahurira mu birori binyuranye birangajwe
imbere n’isozwa ry’imikino ya BAL. Ariko kandi iyi weekend izaherezwa n’igitaramo
cy’urwenya, gifasha benshi.
InyaRwanda yakoze urutonde rwa bimwe mu bitaramo n’ibirori
biteganyijwe kuva kuri uyu wa Gatanu kugeza ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi
2023. Ni ahawe, ho gutima aho uzasohora n’abawe.
KU
WA GATANU TARIKI 26 GICURASI 2023
-Iserukiramuco
ry'abanyeshuri muri ISK
Abanyeshuri bo mu ishuri rya International School of
Kigali (ISK), kuri uyu wa Gatanu bazakora igitaramo cy'iserukiramuco bise
'Akebo kajya iwa mugarura'.
Ni gitaramo bagiye gukora ku nshuro ya mbere, ariko
kizakomeza kuba ngaruka-mwaka mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kumenya umuco w'u
Rwanda n'indangagaciro.
Abanyeshuri bazagaragaza ibyo bamaze kuvoma mu muco,
bakine imikino inyuranye n'ibindi.
Ni mu gihe umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki, Mariya Yohana; Nziza Francis ndetse na Sengabo Jonas bazaririmba, basusurutsa ababyeyi n'abandi bazitabira iki gitaramo cyubakiye ku muco. Ibi birori nyirizina bizatangira saa 10:am, birangire saa 2:30Pm.
-
Igitaramo cya Mani Martin
Umuhanzi Mani Martin amaze iminsi ararikiye abakunzi
be igitaramo azakorera kuri institut Francais, kigamije kubamurikira album ye
yise 'Nomade'.
Uyu muhanzi amaze imyaka irenga 15 yunze ubumwe
n’umuziki. Azwiho ubuhanga budasanzwe mu kuririmba imbona nkubone ibizwi nka
Live Performance. Muri iki gihe, ari gukirakirana amasomo y’icyiciro cya Gatatu
cya Kaminuza ‘Master’s’.
Martin avuga ko Covid-19 yakomye mu nkokora ibikorwa
bye birimo n’ibindi bitaramo Mpuzamahanga yiteguraga kwitabira mu Rwanda no
hanze yarwo.
Yabwiye InyaRwanda ati “Ubu nibwo ngo nsubukuye
ibitaramo byanjye bwite aho nzataramira imbonankubone mu nzu ndangamuco y'u Rwanda
n'u Bufaransa, Centre Culturel Francophone Rwanda.”
Album ‘Nomad’ yatangiye kuyikoraho kuva mu 2020 igizwe
n’indirimbo esheshatu zirimo n’iyo yakoranye n’umunyabigwi Soul Bangs wo muri
Guinea-Conakry wegukanye Prix découvertes RFI.
KU
WA GATANDATU TARIKI 27 GICURASI 2023
-Bruce
Melodie azaririmbira abazitabira imikino ya BAL
Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, Bruce
Melodie azashyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Fou de toi’ yakoranye na
Producer Element ndetse na Ross Kana.
Ni indirimbo azashyira hanze ariko anitegura kujya
gutaramira abakunzi b’imikino ya BAL, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 28
Gicurasi 2023, ari nabwo hazamenyekana ikipe yegukanye igikombe.
Muri iki gitaramo, Bruce Melodie azaba ari kumwe na Dj
Neptune wo muri Nigeria, uzwi cyane mu kuvanga imiziki ndetse na na Pheelz
wamamaye mu ndirimbo Finesse.
Neptune aherutse kwakira Bruce Melodie muri Nigeria,
ubwo yari yagiyeyo muri gahunda z’umuziki ari kumwe n’umujyanama we Coach Gael,
Element n’abandi.
Iyi mikino ya BAL itambuka imbona nkubone mu bihugu 54
byo muri Afurika binyuze mu bufatanye BAL ifitanye na Televiziyo zirimo nka
American Forces Network (AFN), Canal+, ESPN, NBA TV, Tencent, TV5 Monde,
Visionary TV, Voice of America (VOA), kandi izajya igaragara kuri NBA App,
NBA.com na BAL.NBA.com.
Iyi mikino ibera muri BK Arena akaba ari ku nshuro ya
3 iri kubera mu Rwanda. Amakipe 8 niyo yitabiriye iri rushanwa, arimo 4 yavuye
muri Nile Conference kongeraho andi 4 yavuye mu itsinda Sahara Conference.
Imikino ya BAL irebwa n’abantu benshi cyane baturutse
mu bihugu bitandukanye, ibi biterwa n'uko haba harimo ibintu bitandukanye
biryoheye ijisho
KU
CYUMWERU TARIKI 28 GICURASI 2023
-Seka
Live
Abakunzi b'urwenya bari kwitegura kongera gususuruka
binyuze mu ruhererekane rw'ibitaramo bizwi nka Seka Live, bizabera muri Kigali
Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni igitaramo ‘The Lol Model’ cyihariye, kuko
cyatumiwemo umunyarwenya Omara Daniel Pkwiiyulli uri mu bakomeye mu gihugu cya
Uganda azahuriramo n’abo mu Rwanda barimo umunyarwenya akaba n’umunyamakuru
Rusine Patrick.
Nkusi Arthur utegura ibi bitaramo aherutse kubwira InyaRwanda
ko buri gitaramo cya Seka Live kizajya kiba gifite umunyarwenya wihariye wa
buri kwezi hanyuma ‘akaba afite abandi banyarwenya bamugaragiye’.
Daniel utegerejwe i Kigali, aherutse kugaragara mu
ruhererekane rwa filime y’urwenya ‘The Hostel’ yerekanwe mu bihugu birenga 13.
Ibinyamakuru byo muri Uganda birimo nka Pulse bivuga
ko iyi filime yamwaguriye igikundiro mu rugendo rw’urwenya amazemo hafi imyaka
14.
Mu myaka 14 ishize yagize uruhare rukomeye mu gutoza
abanyarwenya bari kwigaragaza muri iki gihe muri Uganda. Yagize uruhare mu
gutangiza amahuriro ane y’abanyarwenya arimo nka Krackers Comedy, Punk'd Bunch
ndetse na Comedy Files.
Uyu mugabo afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu Burezi yakuye muri Kaminuza ya Uganda Christian University.
-Intore
Sundays
Ibitaramo bya Intore Sundays byagarutse nyuma y’igihe
kinini abakunzi babyo babitekereje. Kuri iyi nshuro byubakiye ku mudiho w’injyana
ya Amapiano.
Pcee &Justin 99 bo muri Afurika y’Epfo nibo
batumiwe kuri iyi nshuro. Aba basore bamamaye cyane mu ndirimbo bashyize hanze
mu bihe bitandukanye nka ‘ZoTata’, ‘Yahyuppiyah’, ‘Kilmanjaro’ n’izindi.
Pcee &Justin 99 bazacuranga muri iki gitaramo
bazahurira ku rubyiniro n’abarimo Toxxyk, Tyga ndetse na Pyfo.
Pcee Nxumalo [Pcee] asanzwe ari umuhanzi, umwanditsi
w’indirimbo unakorera ibitaramo ahantu hanyuranye. Aherutse guhurira mu
ndirimbo yitwa ‘ZoTata’ na Justin King [Justin 99] na EeQue.
Iki gitaramo kizaba guhera saa munani z'amanywa kugeza
saa tanu z'ijoro. Ni kimwe mu bitaramo bitegurirwa mu Rwanda, kandi
bigashyigikirwa n'uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa SKOL.
Mani Martin aritegura gukora igitaramo ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023
Igitaramo cya Intore Sunday cyatewe inkunga na Skol kizaba ku Cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023
TANGA IGITECYEREZO