Abagore b’inshuti magara Marissa na Petty, batangaje ko umubano wabo urangwa n’urukundo rudasanzwe, utabemerera gusigana muri byose, kandi iyo umusore akunze umwe muri bo, asabwa kubakunda bombi kuko no mu rukundo badasiganwa.
Marissa na Petty ni inshuti zahuye ku ya 1 Mutarama 2021 mu birori
byo kwizihiza isabukuru ya Marissa, ariko hari haciye igihe gito Patty atandukanye
n'umugabo we, gusa bahita baba inshuti cyane nk'uko
bitangazwa na The Mirror.
Batangaza ko ubwo babanaga n’abagabo babo
batahabwaga umudendezo usesuye, bityo bigatuma bumva basesa amasezerano yo
kubana n’abagabo babo bakibanira kuko bari bamaze kubona ko ubushuti bwabo bwabaha ibyishimo.
Marissa yagize ati: "Ntabwo rwose twari dufite
umudendezo hamwe nabahoze ari abagabo bacu, kandi ntabwo bivuze ko atari abagabo
beza, ariko bari batubangamiye, nuko twifuza kubaho ubuzima twifuza dutandukana
nabo”.
Aba bagore bakundana bavuga ko bahisemo guta abagabo
babo bakajya kwibanira mu buzima busesuye dore ko basanze bahuje byinshi
byatuma babana neza ntawe ubangamira undi.
Bagize bati “Hari ubwo umwe aba afite akajagari ariko
ntibibangamire undi ahubwo buri umwe agakunda undi uko ari, bihabanye n’igihe
twabanaga n’abagabo kuko byadusaba guhora twitwararika kugira twubake cyangwa
ngo tunezeze abo twashakanye nabo”.
Bavuga ko umugabo ukunze umwe muri bo
bitamworohera,kuko ntawajya mu rukundo ngo atere ishyari undi, ahubwo bahitamo
gusangira umugabo aho kwikunda.
Biratangaje uburyo abagore bata ingo zabo kugira
babone ubwisanzure nk’ubu,ariko aba bagore bo bateye iyi ntambwe baharanira
ibyishimo byabo batitaye ku bizakurikiraho.
Ubwo Patty yagarukaga ku byishimo buri umwe aha undi,yavuze ko,kubana na mugenzi we bituma ahora aseka,agahora yisanzuye, ndetse
akamushyigikira mu bibi no mu byiza ndetse ko ibyishimo yari yaraburiye mu rugo
rwe yabigezeho.
TANGA IGITECYEREZO