Kigali

Dr Tedros yasabye Perezida Kagame gutera ikirenge mu cye nyuma yo kwigishwa kubyina na Sherrie Silver

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:25/05/2023 11:52
0


Dr Tedros Adhanom Gebreyesus uyobora Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Rishinzwe Ubuzima, yasabye inshuti ye Perezida Kagame gutera ikirenge mu cye nyuma yo kunyurwa n’ibyo yigishijwe n’Umubyinnyi Mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Sherrie Silver.



Dr Tedros Adhanom Gebreyesus, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryanyo w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS), yashimiye umubyinnyi w’Umunyarwandakazi Sherrie Silver wamwigishije kubyina imbyino zigezweho, avuga ko afite ibyiringiro by’uko inshuti ye magara Perezida Kagame nawe aziga kuzibyina.

Abinyujije kuri Twitter, Gebreyesus yifashishije ururimi rw’Ikinyarwanda ashimira byimazeyo uyu mukobwa umaze kwegukana ibihembo mpuzamahanga nk’umubinnyi wagize uruhare mu guhanga imbyino zakoreshejwe mu ndirimbo zirimo “This is America “ ya Childish Gambino n’izindi.

Yagize ati”: Murakoze cyane, wakoze kunyigisha kubyina nshuti Sherrie Silver. Nizeye ko inshuti yanjye Perezida Paul Kagame nawe azagerageza akiga.”

Ni nyuma y’iminsi micye uyu mubyinnyi yigishije Dr Tedros Adhanom Gebreyesus kubyina imbyino zigezweho nyuma y’inama yabereye i Geneve itangiza ubukangurambaga bwiswe “Ubuzima kuri bose” [Health for all] bwateguwe n’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ubuzima [WHO].

Nyuma yo kwigisha Dr Tedros, Sherrie Silver akigera mu Rwanda aho yitabiriye imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika muri Basketball [BAL], yatangarije ku mbuga nkoranyambaga akoresha ko yifuza no kwigisha Perezida Kagame kubyina imbyino zigezweho.


Sherrie Silver ari kwigisha Dr Tedros Adhanom kubyina imbyino zigezweho ubwo bari i Geneva mu nama y’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Ubuzima [WHO]


Sherrie Siliver afite icyifuzo cyo kwigisha Perezida Kagame kubyina imbyino zigezweho nyuma yo kwigisha Dr Tedros Adhanom Gebreyesus uhagarariye WHO


Ubutumwa bwa Dr Tedros buvuga ko afite icyizere cy’uko Perezida Kagame nawe aziga kubyina imbyino zigezweho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND