RFL
Kigali

Divine Uwayezu umaze kugaragara mu ndirimbo zirenga 100 yatanze impanuro ku bakobwa

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:25/05/2023 11:10
1


Divine Uwayezu ufite igihembo cy’umubyinnyi wahize abandi mu 2022 (Best Rwandan Female Dancer), yagaragaje urugendo rwe mu kubyina n’uko kubyina byamubereye umugisha.



Divine Uwayezu ufite igihembo cy’umubyinnyi wahize abandi mu 2022 (Best Rwandan Female Dancer), yagaragaje urugendo rwe mu kubyina n’uko kubyina byamubereye umugisha.

  

Uyu mukobwa wagaragaye mu ndirimbo nyinshi zigezweho muri iyi minsi asa nk’uwihariye isoko ryo kubyina mu ndirimbo. Iyo muganira akubwira ko atibuka umubare w’indirimbo amaze kubyinamo. Ati: ”Maze kubyina mu ndirimbo zirenga 100 ariko ni nyinshi kuzibuka biragoye”.

Indirimbo za vuba yagaragayemo ni Selebura ya Bruce Melodie, Vanilla ya Marina, Radio ya Alyn Sano, Jolie ya Kenny Sol, Agafoto ya Dj Phil Peter, Nibido ya Christopher, Imashini ya Mico The Best, Umuana ya Kevin Kade, Brianna ya Niyo Bosco, Ubuki, Ready ya Bwiza, Totally Crazy ya Harmonize na Bruce Melodie n’izindi nyinshi atabasha kurondora.

Uwayezu Divine utunzwe no kubyina yakebuye abakobwa bifuza kwinjira mu mwuga wo kubyina


Uwayezu Divine atunzwe no kubyina (instagram ye ni: @divine_uwa_)

Divine yabwiye inyarwanda.com ko mu 2017 akinjira mu mwuga wo kubyina, yakoreye amafaranga 15000. Ati: ”Natangiye umwuga wo kubyina bya kinyamwuga mu mwaka wa 2017. Amafaranga ya mbere make nafashe ni 15,000 Frws. Iyo mbyibutse ndaseka ariko icyo gihe yari menshi da”. 


Divine Uwayezu yakoreye 15,000 Frws mu ndirimbo yagaragayemo mu 2017

Uwayezu Divine utunzwe no kubyina mu ndirimbo no mu bitaramo, akebura abakobwa akababwira ko bakwiriye kwitinyuka kuko umurimo wose ushyizeho umwete ukubera umugisha. Divine ari mu itsinda rya 7 Dance Stars rikaba rifite gahunda yo kwigisha abifuza kubyina “Dance Class”.

Kanda hano ubashe kumuhesha amahirwe yo kuzegukana ibyiciro bitandukanye ahataniye mu bihembo bya Video Vixen Awards 2023

Zimwe mu ndirimbo yahawemo akazi

">


">

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Innocent10 months ago
    afatireho umwuga mubi ukiza nyirawo





Inyarwanda BACKGROUND