Umunyamuziki wo muri Tanzania, Ommy Dimpoz yatangaje ko yanyuzwe n'ibihe by'urwibutso ari kugirira mu Rwanda nyuma y'uko mu bihe bitandukanye yagiye akurikirana ubuzima bw'iki gihugu cy'imisozi igihumbi, kandi agakorana n'abahanzi b'aho barimo The Ben wamufashije kwandika indirimbo.
Omary Faraji Nyembo [Ommy Dimpoz] ari mu Rwanda, aho mu
ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Gicurasi 2023, yatanze ibyishimo mu
gitaramo yakoze ubwo yaririmbiraga abitabiriye imikino ya kimwe cya kabiri (1/2)
cy'imikino ya BAL iri kubera mu nyubako y'imyidagaduro ya BK Arena.
Ni ku nshuro ya Gatatu, Ommy Dimpoz ataramiye mu
Rwanda. Kandi, mu bihe binyuranye yagiye agaragaza ko yakunze uburyo Umujyi wa
Kigali usa neza, uburyo Abanyarwanda bamwakira neza, amafunguro yakirizwa
n'ibindi binyuranye.
Ubwo yari mu kiganiro 'Versus' cya Televiziyo Rwanda,
Ommy Dimpoz yavuze ko 'ndiyumva nk'uri mu rugo, ikirere cyiza, igihugu cyiza,
Umujyi mwiza'. Ati "Mbese ibintu byose ni byiza."
Uyu mugabo yakirijwe ikawa yo mu Rwanda, avuga ko
asanzwe akunda ikawa. Abajijwe kuri gahunda ya Visit Rwanda, yavuze ko u Rwanda rwashyize
imbere iyi gahunda, kandi akunda uburyo Abanyarwanda baca bugufi, bakagira urukundo.
Ommy Dimpoz yavuze ko urugwiro yakiranwa iyo ari mu
Rwanda, ahora aruganirira The Ben, umuhanzi w'inshuti ye ukunze kujya kenshi
muri Tanzania.
Ati "Buri gihe mpora musaba ko twagurana Pasiporo,
we akaza muri Tanzania nanjye nkaza mu Rwanda'.
Dimpoz yavuze ko The Ben akunze kumushyigikira iyo ari mu studio mu ikorwa ry'indirimbo. Kandi ko The Ben ari umuhanzi utangaje, w'umutima mwiza, uca bugufi.
Yavuze ko mu myaka itanu ishize, The Ben
yamufashije kwandika indirimbo yitwa 'Yanje' yakoranye na Seyi Shay.
Ati "Yaramfashije kwandika iyi ndirimbo yitwa 'Yanje'. Niwe wamfashije kwandika amagambo y’ikinyarwanda y'iriya ndirimbo."
Dimpoz yavuze ko umwaka ushize ubwo yakoraga kuri album ye, nabwo yiyambaje The Ben bakoranaho indirimbo 'I got you'. Ati "Nabwo yanyandikiye amwe mu magambo y'Ikinyarwanda [Yifashishije mu ndirimbo].”
Iyi album, Ommy Dimpoz yasohoye mu Ukwakira 2022
yayise 'Dedication' iriho n'izindi ndirimbo yakoranye n'abandi bahanzi barimo
nka Blaq Diamond, Fally Ipupa, Dj Maphorisa wo muri Afurika y'Epfo, Nandy wo
muri Tanzania n'abandi. Iriho indirimbo 15.
Ishimwe
ku Mana nyuma y’uko akize uburozi yahawe:
Muri Gicurasi 2018, nibwo Ommy Dimpoz yatangiye kunyura mu bihe bigoye biturutse ku kunanirwa kumira ifunguro, yagira icyo amira akaribwa mu muhogo.
Icyo gihe yagiye kwa muganga babura indwara, ndetse
Guverineri wa Mombasa Joho Hassan, yamushakiye ubuvuzi bwisumbuyeho
birananirana.
Ibi byatumye muri Kamena 2018, yoherezwa mu gihugu cya
Afurika y'Epfo aho yabagiwe, ndetse abaganga bakora inzira nshya y'igogora.
Muri Nzeri 2018, yizihiza isabukuru y'amavuko,
yanditse kuri konti ye ya Instagram ashima Imana yamwongereho iminsi yo kubaho.
Atangaza ko yatangiye ubuzima bushya, yongeye kurya, anashobora kuririmba.
Icyo gihe yasohoye ifoto imugaragaza mu cyumba
yabagiwemo. Uyu munyamuziki wabiciye bigacika muri Tanzania, yavuze ko yanditse
ubu butumwa agirango abwire buri wese ko 'kubana mu bugome n'inzangano'
bidakwiye, kuko ntawe uzi icyo ejo hamuhishiye.
Mu kiganiro na Televiziyo Rwanda, Ommy Dimpoz yavuze
ko icyo gihe ahura n'ubwo burwayi, wari umunsi usanzwe nk'indi yose, abyuka
yumva atemeze neza, abaganga bagerageza ibishoboka biranga. Ommy avuga ko bisa
nk'aho 'nariye uburozi'.
Ngo birashoboka ko yaba yarariye ubwo burorozi mu byo
kurya cyangwa se kunywa. Ati "Nagiye kwivuriza muri Afurika y'Epfo bigenda
neza…nagiye kandi no muri Budage mu ibagwa ryanjye rya kabiri."
Ommy yavuze ko byari ibihe bigoye kuri we, kuko yamaze
hafi imyaka ibiri cyangwa itatu ajya kwa muganga kugirango barebe uko ubuzima
bwe buhagaze. Ndetse, igihe kirageza abura ijwi rye ku buryo atashoboraga kongera
kuririmba.
Uyu munyamuziki avuga ko ubuzima ari ukunyura mu byiza
n'ibibi, kandi ko ntawe ukwiye gucika intege, ahubwo agomba gukomeza gusenga no
kwiyegereza Imana.
Uyu mugabo ashima Imana, inshuti, abaganga n'abandi
'none uyu munsi ndi hano’. Mu bindi, Ommy yavuze ko mu muziki akumbuye abahanzi
nka Vanessa Mdee, Nyanshinski, Stromae n'abandi.
Avuga ko nta muntu ukwiye gufata ubuzima nk'ikintu
gisanzwe, kandi abantu bakwiye kurangwa n'urukundo. Avuga ko ibihe yanyuzemo,
byatumye abona ko ubuzima ari ubusa, kandi ko ejo hazaza atari ahacu.
Ommy yavuze ko ubuzima bwamwigishije amasomo akomeye, kandi Imana imwereka ko ntawe umenya ejo hazaza
Ommy ukurikirwa n’abarenga Miliyoni 7 kuri Instagram, avuga ko bigoye gusobanukirwa umuntu. Ati "Ni bene Adamu."
Ommy Dimpoz yahishuye ko The Ben ariwe wamwandikiye amagambo ari mu rurimi rw’Ikinyarwanda yaririmbye mu ndirimbo ‘Yanje’
Ommy avuga ko ari inshuti y’akadasohoka ya The Ben byatumye amwiyambaza kuri album yashyize hanze mu 2022
Ubwo Ommy Dimpoz yari mu kiganiro na Luckman Nzeyimana wa Televiziyo Rwanda
Ommy Dimpoz avuga ko umwaka wa 2018 wamushaririye,
ariko akomeza kwiyegereza Imana
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YANJE’ YA OMMY DIMPOZ NA SEYI SHAY
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘I GOT YOU’ YA OMMY NA THE BEN
TANGA IGITECYEREZO