RFL
Kigali

Aoron Murenzi w'imyaka 15 ufite inkomoko mu Rwanda yasinyiye Genk yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/05/2023 9:56
0


Umukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda witwa Aoron Murenzi w'imyaka 15 yasinyiye ikipe yo mu Bubiligi yitwa Genk isanzwe ikinamo Mike Tresol nawe wifuzwa n'Amavubi.



Uyu mukinnyi yari asanzwe mu ikipe yitwa Anderlecht nayo yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi. Nkuko ku mafoto bigaragara ndetse nawe akaba yarabyitangarije, amasezerano ya Genk yamaze kuyatarekaho umukono. Yasinyiye gukina muri Genk nayo yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi mu gihe kingana n'imyaka 3.

Umukino wa nyuma mu ikipe ya Anderlecht yawukinnye kuwa 6 w'icyumweru gishize aho bakinaga n'ikipe yitwa Charleroi. Aoron Murenzi yazamukiye mu ikipe y'abato ya Anderlecht yitwa RCSA Academy bitewe n'ubuhanga budasanzwe yerekanaga ahita azamurwa mu y'abakuru.

Aoron Murenzi yagiye muri Genk asangayo undi mukinnyi w'umunyarwanda ndetse akaba ari no kwifuzwa n'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi', ariwe Ndashomiye Mike Tresol uheutse no kwegukana igihembo cy'umukinnyi ukomoka mu Afurika witwaye neza kurusha abandi mu Bubiligi.

Nk'uko umutoza wa Amavubi, Carlos Alós Ferrer yabitangaje, mu bakinnyi yaganirije ndetse akaba anabifuza cyane na Mike Tresol arimo.

Uyu mwana ukiri muto, Aoron Murenzi yavukiye mu Bubiligi ndetse yakiniye iyi kipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 15 , gusa afite se w'umunyarwanda witwa Murenzi Olivier. 

Bityo abanyarwanda bashobora kuzamubona akinira Amavubi nk'uko twabonye abandi bana bafite impano zidasanzwe barimo nka Hakim Sahabo.


Aoron Murenzi ari kumwe na Ndayishimiye Mike Tresol

Aoron Murenzi azajya yambara nimero 11 mu mugongo


Aoron Murenzi wavutse muri 2008 afite impano idasanzwe yo guconga ruhago






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND