RFL
Kigali

Johan Marvin Kury yahamagawe mu Amavubi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/05/2023 19:09
0


Umunyarwanda Johan Marvin ukinira ikipe ya Yverdon Sport FC yo mu Busuwisi, yamaze kumvikana na Carlos utoza Amavubi, ko azagaragara ku mukino u Rwanda ruzahuramo na Mozambique.



Mu biganiro byahuje uyu musore w'imyaka 21 y'amavuko n'umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi, Carlos Alos, bidasubirwaho uyu musore yemeye kuzakinira Amavubi nk'uko umutoza wayo yari yabimisabye. Ni mu biganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri, aho Carlos yavuganye na Johan Marvin hifashishijwe telephone.

Ibi byabaye nyuma yaho Johan Marvin yari amaze gufasha ikipe ye kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ndetse bigendanye n'amasezerano afitanye na Yverdon Sport FC akaba azakomezanya nayo mu cyiciro cya mbere.

Johan Marvin akinisha akaguru k'iburyo, aho akina imbere aciye mu mpande, ndetse akaba afite ubushobozi bwo gukina nka rutahizamu wuzuye nimero 9. Yavuye mu Rwanda akiri muto, ubuhanga n'umuvuduko mu kibuga akaba yarabyigiye mu marerero yo mu Busuwisi.

Johan Marvin yavukiye ku Kimisagara mu Rwanda, Se akaba ari Umusuwisi, mu gihe Nyina  ari umunyarwandakazi. Johan ntabwo ariwe mukinnyi waganirijwe gusa kuko na Noe Uwimana na Noam Emeran, bashobora kuzitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu.

Carlos aritegura koherereza ubutumire abakinnyi ashaka kuzakoresha mu mukino wa gatanu wo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire umwaka utaha, byitezwe ko hazagaragaramo n'abakinnyi bashya.

Johan Marvin yakiniye amakipe arimo Xamax FCs, Byiringiro Lague yigeze kujya gukoramo igerageza

Johan yabonye izuba tariki 7 Ukwakira 2001







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND