Kigali

Tembera Sitade Amahoro igiye kuzura, ikibuga cyarahinduwe - AMAFOTO +VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/05/2023 17:42
1


Imirimo yo kubaka ndetse no kuvugurura sitade Amahoro igeze kure, aho biteganyijwe ko muri Nyakanga umwaka utaha izaba yuzuye.



Sitade Amahoro ni cyo kibuga gikuru cy'umupira w'amaguru mu Rwanda kuva yakubakwa ahagana mu 1986. Kuva muri Nzeri  umwaka ushize, imirimo yo kuvugurura iyi sitade yaratangiye, aho hari intego yo kubaka iki kibuga mu buryo bugezweho, ndetse ikongererwa n'ingano, ikajya yakira abantu ibihumbi 45 bavuye ku bihumbi 25.

Nyuma y'amezi 8 gusa, winjiye muri iyi sitade usanga hamaze guhindurwa byinshi, ndetse umuntu yavuga ko imirimo yo kubaka igeze nko mu cya kabiri. Biteganyijwe ko iyi sitade izuzuza mu 2024, ahagana mu mpera z'ukwezi wa Kamena, ndetse ikaba izakoreshwa mu muhango w'irahira ry'umukuru w'igihugu, ndetse ikazakira imikino y'igikombe cy'Isi cy'abakanyujijeho, kizabera mu Rwanda muri uwo mwaka.

Imirimo yo kubaka sitade Amahoro igeze kure, ndetse icyizere ni cyose ko umwaka utaha izatangira gukoreshwa

Ukinjira ahahoze amarembo manini, usanganirwa n'ibikorwa by'ubwubatsi n'urusaku rw'ibimashini 

Kanda hano urebe video igaragaza aho imirimo yo kuvugurura sitade Amahoro igeze

Umuzenguruko wa sitade, ku ruhande ruteganye n'imyanya y'icyubahiro 

Ahahoze ari mu myanya ya macye naho hazaba hatwikiriye nta zuba n'imvura bizagera ku bahicaye

Ibisima bizaterekwaho udutebe byatangiye guterekwa mu mwanya wabyo

Abubatsi barubaka ijoro n'amanywa ndetse bagasimburanwa kugira ngo imirimo yihute


Usibye ibice bizaba byegereye ikibuga bizaba bihenze, imyanya yo hejuru niyo izaba ihendutse ndetse ni naryo tandukaniro ku mafaranga abafana bazajya bishyura 

Ubu ikigezweho kuri iyi sitade ni uko abubatsi barimo gushyiraho inkingi zizafata igisenge 

Hanze ya sitade hari ibikorwa bitandukanye harimo n'amazu araramo abakozi 

Mu myanya y'icyubahiro hari kubakwa mu buryo budasanzwe bakoresheje ibyuma 

Abakozi bashishura amarangi yari asize ku bikuta ni bamwe mu bantu bakora akazi gakaze kubera ivumbi riba ritumuka 

Ikibuga cyazamuwe hejuru metero 3 ku buryo abafana bicaye hasi bazaba begeranye n'abakinnyi 

Aho abafana bazajya batangirira kwinjirira hari umwanya munini ndetse hari n'ibyumba bazajya bafatiramo icyo kunywa no kurya 






Ibyuma bizafata igisenge byamaze kuhagera ari byinshi ndetse bizazenguruka sitade yose

Iyi sitade izaba ifite uburebure busaga metero 30 bivuze ko umuntu uzajya yicara hejuru, azajya aba ameze nk'umuntu uri muri etaje ya gatandatu ibaye ari inyubako igeretse

Imodoka ni nyinshi ndetse zikora akazi gatandukanye ku buryo imirimo ihita yihuta 


Imvura igwa itagwa, abakozi barakora

Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Ishimwe Olivier Ba

VIDEO: Ishimwe Olivier Ba 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalisacallixte1 year ago
    Kukifuzo cyanjye nifuzako yazafungurea na numusiwokwibohora izarubohoye zikayitaha zishimye umusazawacu tukongera tukamwereka urwotumukunda kazana harahoria turamukunda



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND