Itsinda rya James na Daniella ririmba indirimbo ziha ikuzo Imana, ryatangaje ko muri Kamena 2023 bazajya ku Mugabane w’u Burayi kuhakorera ibitaramo byagutse batumiwemo, birimo n’ibyo bazajya gushyigikiramo Israel Mbonyi, umunyamuziki bafitanye ubumwe bwanigaragaje mu ndirimbo ‘Yongeye guca akanzu’ bakoranye’.
Babitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki
23 Gicurasi 2023, mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru cyabereye kuri Crown
Conference, cyagarutse birambuye ku gitaramo ‘'Gathering of 1000 Special
Extended Worship Live Concert' bazakorera muri Kigali Convention Center, tariki
2 Kamena 2023.
Imyaka itatu irashize iri tsinda riri mu muziki w’indirimbo
ziramya zigahimbaza Imana. Iherekejwe n’indirimbo zomoye imitima ya
benshi, binyuze mu bihangano bagiye bakubira kuri album zitandukanye zirimo na ‘Ibyiringiro’
baherutse gusohora.
James avuga ko imyaka itatu ishize bari mu muziki irimo amasomo menshi. Ati “Imyaka yo irimo amasomo menshi ku buryo twasaba ko twafata n'undi mwanya umuntu agafata n'ikaramu cyangwa se ingwa akajya ku kibahu akandika ibintu byinshi. Imana yatwigishijemo ibintu byinshi, yatwigishirijemo abantu...
Iyi myaka rero
twatangiye gukora twahuye' n'abantu benshi, ntitwari tumenyereye guhura
n'abantu benshi, twagiye dutangazwa n'ukuntu abantu bateye, ukuntu abakristu
bamwe bateye…”
Yungamo ati “...Imbogamizi tugira n'iz'abantu, wa mugani
wa wa mugabo, abantu n'iyo nyamaswa igoye ku Isi. Kwiga ku bantu, kumenya ibibarimo,
umuntu wanyawe, ibyo kubihuza, kubihuza n'imbuto ukagerageza kwerera imbuto
ababi n'abeza, ni ikintu kiba kigoye cyane ariko turizera n'abandi bose ari
kimwe ku bakristu muri rusange n'abantu basanzwe bose.”
Uyu mugabo avuga ko n’ubwo bimeza uko, bakomeje
gushikama mu murimo w’Imana, kandi kugirango byose bigende neza we n’umufasha
bahora bafata igihe cyo kwihererana n’Imana, kugirango ibashoboze ibyo bo
batakishoboza nk’abantu bantu.
Uyu mugabo avuga ko we n'umugore we n'abo ari abantu bafite intege nke, ariko 'bafite ibyiringiro muri Kristo'.
Ati “Turasengana buri munsi, nijoro na
mu gitondo, turi mu mudoka, ahantu hatandukanye. Turasengana na Madamu wanjye,
turakomezanya, turigishanya. Nta bundi [buryo] bwo kugira ngo mutsinde iyi si,
ni ugufatana hanyuma mukarambiriza muri Kristo Yesu…”
James avuga ko mu rugendo rw’imyaka itatu ishize kandi
babonyemo abantu babashyigikira barimo n’abagiye babatumira mu bitaramo
binyuranye.
Akavuga ko nyuma yo gutaramira abakunzi babo i Kigali, banitegura kujya gukorera ibitaramo i Burayi guhera muri Nyakanga 2023.
Ati
"Muri Kamena tuzajya i Burayi, ndetse tunashima Imana ko Imana yaciye
inzira, Abanyarwanda bari kujya kuramya i Burayi, rwose kandi abanyaburayi,
baranyotewe peee n'abatarajyayo turabashishikariza kujyayo.”
James avuga ko bazajya gushyigikira Israel Mbonyi mu bitaramo nawe azahakorera ariko batazaririmbana, kuko n’abo bazaba bari kwitegura ibyo
bazakora kuri uyu mugabane.
Ati “Umuvandimwe wacu Mbonyi azaba ariyo mu kwa
Gatandatu gutangira kuri 11 (tariki 11) afite igitaramo mu Bubiligi, rero
tuzaba turiyo, ndetse tuzitabira n'ibitaramo bimwe na bimwe azaba arimo arakora
mu Burayi, twebwe turatangirana n'ukwa kwarindwi (Nyakanga 2023).”
James na Daniella batangaje ko bagiye gukorera ibitaramo ku Mugabane w’u Burayi
James na Daniella bavuga ko hari ibitaramo bya Israel
Mbonyi bazitabira mu rwego rwo kumushyigikira
James na Daniella bavuga ko ubuzima bwabo babwubakiye
ku isengesho
Ku wa Gatanu tariki 2 Kamena 2023, James na Daniella bazakorera igitaramo muri Kigali Convention Center
Israel Mbonyi aherutse gutangaza ko agiye gukora ibitaramo mu Bubiligi, Denmark n’ahandi
Israel Mbonyi aherutse gukora igitaramo yafatiyemo amashusho y'indirimbo zikubiye kuri album yise 'Nkumusirikare'
KANDA HANO UREBE IBYO JAMES NA DANIELLA BAGARUTSEHO MU KIGANIRO N’ITANGAZAMAKURU
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YONGEYE GUCA AKANZU' YA ISRAEL MBONYI NA JAMES NA DANIELLA
TANGA IGITECYEREZO