Kigali

Kwibuka impinja n’abana bishwe muri Jenoside byagejejwe mu mashuri yo muri Bugesera-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/05/2023 11:45
0


Fondasiyo Ndayisaba Fabrice (NFF) yagejeje mu mashuri yo mu Karere ka Bugesera igikorwa cyo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko iki gikorwa cyari gisanzwe kibera mu Karere ka Kicukiro.



Igikorwa cyo kwibuka impinja n’abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwego rw’Akarere ka Bugesera cyatangiriye kuri G.S Nyamata Catholique, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, ni mu gihe ku rwego rw’Akarere ka Kicukiro, iki gikorwa cyatangiriye kuri Gs. Rwabutenge, ishuri riherereye mu Murenge wa Gahanga.

Ubwo yatangizaga iki gikorwa mu mashuri yo mu Karere ka Bugesera, Perezida w’umuryango Ibuka muri aka karere, Bankundiye Chantal yashimiye Foundation Ndayisaba Fabrice ku gikorwa cyo gutangiza gahunda yo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagaragaje ko muri Jenoside hishwe abana benshi, kandi ahumuriza abana. Yavuze ati “Jenoside ntizongera kubaho ukundi; turimo turarera neza.”

Muri uyu muhango wo gutangiza iki gikorwa, abanyeshuri kandi basabwe kandi bashishikarizwa kuzakomeza gutanga ubutumwa bujyanye n'iki gikorwa buzatangwa mu gihe cy'ibyumweru bibiri bukagera kuri bose.

Ndayisaba washinze Foundation Fabrice Ndayisaba yabwiye InyaRwanda ko nyuma yo kugeza iki gikorwa mu Karere ka Bugesera, bafite icyifuzo cy’uko cyazagera mu mashuri yose mu Rwanda, abanyeshuri bakajya bahabwa ubutumwa bumwe bujyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ku gihe kimwe.

Ati “Ubutumwa bagomba guhabwa ni bumwe, kandi ku gihe kimwe. Urabizi ko iyo abanyeshuri bageze ku ishuri, bafata umwanya wo kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, hakabaho, umwanya wo gusenga, nyuma y’umwanya wo gusenga, habaho gufata umwanya w’umunota wo kwibuka, haba hateguwe n’ubutumwa bwo kwibuka, ariko abanyeshuri bahabwa n’umwanya wo kubaza ibibazo bashaka.”

Akomeza ati “Ubutumwa butangwa n’abanyeshuri ubwabo, hanyuma ubwo butumwa bugashimangirwa n’ubuyobozi bw’ishuri, hanyuma bagahita bajya mu ishuri.”

Ndayisaba yavuze ko mu gihe cya saa yine aho abanyeshuri baba bitegura kujya mu kirihuko cy’amasomo, nabwo habaho umunota umwe wo kwibuka abana n’ibibondo bishwe muri Jenoside.

Ati “Mbere y’uko abana bajya gukina, akagira ikintu gisa n’aho kimuhagarika kujya gukina by’ako kanya, ari wo wa munota wo kwibuka, bikamufasha kongera kuzirikana kuri bagenzi be bishwe. Mu ntego z’iki gikorwa, ni ugutuma abana barushaho guha agaciro igikorwa cyo kwibuka.”

Igikorwa cyo kwibuka mu mashuri cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023 kizamara ibyumweru bibiri, bivuze ko kizarangira tariki 2 Kamena 2023. Ni igikorwa kizaba hazirikanwa ubuzima abana bishwe muri Jenoside babagamo.

Iki gikorwa cyari gisanzwe kiba mu gihe cy’icyumweru kimwe, bitewe n’uko kizabera mu turere tubiri, NFF yahisemo ko iki gikorwa cyongerwaho icyumweru kimwe.

Ubutumwa butangwa mu mashuri bwubakiye ku gukangurira abanyeshuri kugira urukundo n’ubumuntu mu mitima yabo, kandi bagaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Ubutumwa buzagezwa mu mashuri yose ya Leta n'ayigenga y'inshuke, abanza, ayisumbuye n'ay'imyuga n'ubumenyi ngiro yo mu Karere ka Kicukiro na Bugesera.

Bumwe mu butumwa butangwa bugira buti “Twese twiyemeze dufatanyije nk'abana n'urubyiruko rw'u Rwanda, kugira ubumuntu, umutima ukunda ikiremwa muntu n'Igihugu, bihereye muri twe abato tubikurane, guhera ubu ndetse tuzanabisazane, kandi dukomeze kwibuka twiyubaka turwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo."

"Dushimire Nyakubahwa Perezida wacu Paul Kagame, wagize uruhare rukomeye mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi n'ingengabitekerezo yayo no kubaka igihugu kiza kizira Jenoside n'ingengabitekerezo yayo, ubu twese turishimye."

    

Ni ubwa mbere amashuri yo mu Karere ka Bugesera abereyemo igikorwa cyo kwibuka abana n’impinja bishwe muri Jenoside mu 1994 

Abanyeshuri nibo batanga ubutumwa bwateguwe, hanyuma bugashimangirwa n’ubuyobozi bw’ikigo 

Umuyobozi wa NFF, Ndayisaba Fabrice yagiranye ibiganiro na Meya w'Akarere Bugesera, Mutabazi Richard bigamije gutegura igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi






 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND