Kigali

Chris Brown ari gushakishwa mu Bwongereza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/05/2023 10:37
0


Nyuma yo gukomorerwa ibihano yari yahawe n'u Bwongereza mu 2020, Chris Brown yongeye gushakishwa n’iki gihugu kubera icyaha yahakoreye.



Umuhanzi w’icyamamare Christopher Maurice Brown uzwi cyane nka ‘Chris Brown’, ashobora gutabwa muri yombi aramutse asubiye mu Bwongereza nyuma yo gukekwaho icyaha cy'urugomo nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru bitandukanye.

Uyu muhanzi w'imyaka 34 mu ntangiriro z’uyu mwaka, yashinjwaga kuba yarakubise icupa mu mutwe w’umugabo utunganya umuziki ubwo bari mu kabyiniro i London.

Muri Gashyantare, byavuzwe ko Brown yakubise umuntu utarashatse ko amazina ye amenyekana, uvuga ko yakubiswe imigeri n'ibipfunsi.

Chris Brown ari gushakishwa mu Bwongereza

Muri Mata, aganira n'ikinyamakuru The Sun ku byabaye, uyu muntu yaragize ati: ”Yankubise ku mutwe inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Navuganye na polisi ubu bari hafi kubikemura. Ibindi bisigaye, ubu biri mu maboko y'umwunganizi wanjye, njye nta bindi bisobanuro birambuye natanga.”

Bivugwa ko uyu mu producer yari yakubiswe cyane akeneye ubuvuzi akoherezwa mu bitaro, maze akaza gusezererwa agendera ku mbago ebyiri.

Ubu, amakuru avuga ko Brown yari yijeje abapolisi ko azafatanya na bo mu iperereza ryabo kandi akemera ko abazwa ibibazo, nyuma yo gusoza ibitaramo bye mu Bwongereza.

Icyakora, ibitaramo bye byasojwe ku ya 29 Werurwe, ikinyamakuru The Sun kivuga ko yahise yigendera, ubu akaba yibereye muri Amerika.

Chris Brown azatabwa muri yombi nasubira mu Bwongereza

Bavuga ko Brown azi neza uko ibintu bimeze ndetse n'ibimutegereje igihe cyose yasubira mu Bwongereza, ariko ko na we arimo gukora ibishoboka byose ngo abyirinde.

Icyakora, ngo ikimuhangayikishije kurusha ibindi, ni uko ashobora gutabwa muri yombi mu gihugu icyo ari cyo cyose gifite amasezerano yo guhana abanyabyaha n'u Bwongereza.

Ku rundi ruhande, ntiharamenyekana impamvu yemerewe kuva mu Bwongereza adakozeweho iperereza.

Icyakora, si ubwa mbere Chris Brown agongana n’amategeko ku kibazo nk'iki.

Mu mwaka wa 2010, yabujijwe kwinjira mu Bwongereza, nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo gukubita Rihanna wahoze ari umukunzi we.

Ku bw’amahirwe, uwahoze ari Minisitiri w’imbere mu Gihugu, Priti Patel yakuyeho itegeko ryabuzaga Brown kwinjira mu Bwongereza mu 2020.

Si ubwa mbere uyu muhanzi akurikiranyweho icyaha cy’urugomo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND