Umuhanzikazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Clarisse Karasira yagiye mu nganzo ashyira hanze indirimbo nshya yise ‘Uwo mwana’ nyuma yo kubona inkuru nyinshi zigaruka ku babyeyi bihakana babo n’abandi batererana abana babo.
Imibare y’abana baterwa inda mu Rwanda ikomeza
kwiyongera uko bucyeye n’uko bwije. Ku wa 2 Gashyantare 2023, Minisiteri
y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Migeprof, yatangaje ko kuva muri
Nyakanga kugera mu Ukuboza 2022, abakobwa ibihumbi 13 bari munsi y’imyaka 19
batewe inda imburagihe.
Iyi ni imibare y’amezi atanu gusa; tekereza noneho ku
mibare y’andi mezi arindwi asigaye. Kandi, Raporo ya Migeprof, igaragaza ko Intara
y’Iburasirazuba yihariye 37% by’iriya mibare y’abangavu ibihumbi 13 batewe
inda.
Atangira indirimbo ye, Clarisse aririmba abwira
umukobwa cyangwa se umugore utwite kwibuka ko umwana atwite ari impano ihebuje
Imana imuhaye, akabibutsa ko uwo mwana yumva atishimiye hari imiryango hanze
aha yabuze urubyaro ihora ipfukamye isaba Imana kubibuka ikabagirira neza n’abo
bakitwa ababyeyi.
Clarisse Karasira yabwiye InyaRwanda ko muri rusange iyi
ndirimbo ‘Uwo mwana’ igamije gutera ishyaka abakobwa/ababyeyi batwite. Kuri we,
asanga ntacyo yabonye kiruta kwitwa umubyeyi.
Yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo kubona
amakuru y'abantu bavugaga ku bijyanye no gukuramo inda 'ukabona ni ibintu
bashaka kugira nk'ikintu gisanzwe', abona abana bihakankwa n'ababyeyi babo, aho
usanga nk'umukobwa atwara inda, ugasanga umusore wamuteye inda aramwihakanye.
Uyu munyamuziki avuga ko yibaza ku buzima 'uwo mwana
akuriramo' iyo agize n'Imana akabasha gukura, akajya mbere.
Avuga ko benshi muri aba bana, usanga babayeho ubuzima
bubi, nta guseka,' nta guteta. Kandi ko ubuzima bw'umuntu bwangirikira cyane mu
bwana 'kwakundi umuntu aba akiri agahinja'. Ati "Niho usanga iyo umuntu
akuze afite ibibazo byose, imishiha, ubugome n'ibindi."
Clarisse yavuze ko ubwo yatekerezaga kuri aya makuru
ajyanye n'ubuzima bwa buri munsi. ari bwo iyi ndirimbo yamujemo, ayikora mu
gihe kitageze ku minota itatu.
Ni indirimbo avuga ko muri rusange igamije gutera
ishyaka abakobwa/ababyeyi, abamama batwite inda mu 'bihe biba bigoye'. Ati
"kuko hari n'igihe wenda asama inda atari yayiteganyije, ni ukubatera rero
ishyaka ry'uko uwo mwana ashobora kuzababera umugisha.'
Clarisse avuga ko ari ikosa rikomeye kwihakana umwana,
kuko ejo n'ejo bundi ushobora kuzicuza. Ati "Hari abo tubona, yaba ari
abagabo, hari n'abagore bihakana abana babo, ugasanga aramubyaye, ariko ejo
n'ejo bundi akazicuza."
Akomeza ati "Umugambi w'Imana kuri uwo mwana
ntawuwuzi. Icyo nababwira ni ukumenya ko umugambi w'Imana ku muntu ntawuwumenya
n'umubyeyi ntawumenya, bakabaye babitaho, kubihakana ntabwo ari byo."
Uyu muhanzikazi avuga ko umukobwa watewe inda akwiye
kwishakamo imbaraga zo kurera uwo mwana, akanamukunda, kubera ko uwo 'mwana
ashobora kuza akamubera umugisha'.
Mu Ukwakira 2020, Umuryango COCAFEM uhuriwemo
n’imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana n’umugore, watangaje ko witeguye
gufasha abana bihakanywe na ba Se, hagakorwa ibizamini bya AND kugirango
hamenyekane ukuri.
Umuyobozi w’umuryango COCAFEM, Mutumwinka Marguerite,
icyo gihe yavuze ko hari abagabo byorohera kwihakana abana kuko nta kimenyetso
simusiga.
Ati “Abangavu n’abakobwa bamaze gukura baterwa inda
ariko uwayimuteye ntagaragare ibibazo bikaba byinshi kuko kenshi nta bimenyetso
bigaragaza ngo ni nde wateye uwo mukobwa inda”.
Clarisse yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Uwo
mwana’
Clarisse yavuze ko yanditse iyi ndirimbo mu gihe cy’iminota
3 nyuma yo kumva inkuru zigaruka ku bana bihakanywe n’ababyeyi
Clarisse avuga ko umwana ari umugisha, bityo ntawe
ukwiye kumwirengagiza, kuko hari imiryango ihora isenga isaba Imana urubyaro
Clarisse ati “Uwo mwana, mureke abone izuba, mureka atete, mureke aseke, mureke akure’
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UWO MWANA’ YACLARISSE KARASIRA
TANGA IGITECYEREZO