Umuhanzi Nel Ngabo wo muri Kina Music yashyize ahagaragara album ye nshya yise 'Life Love&Light' iriho indirimbo 13 zirimo izo yakoranye n'abarimo umuraperi P Fla ndetse na Sintex.
Uyu muhanzi yashyize hanze iyi ndirimbo kuri uyu wa
Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, nyuma y'iminsi yari ishize ayirarikiye abafana
be n'abakunzi b'umuziki.
Muri rusange, indirimbo yakubiyeho ziganjeho cyane
izigaruka ku rukundo, ubuzima busanzwe no guhimbaza Imana. Aherutse kubwira InyaRwanda
ko yahisemo kuyita iri zina ‘Life Love&Light’ kuberuka ko hariho indirimbo
zitsa cyane ku buzima, urukundo n’Imana.
Ati “Ni album yanjye ya gatatu, impamvu y’iri zina ni
uko hakubiyemo ibigize album harimo n’indirimbo zivuga kuri buri gice
cy’ubuzima; urukundo, ubuzima busanzwe ndetse n’Imana.”
Nel Ngabo avuga ko iyi album ye amaze igihe kingana
n’umwaka n’igice ayitegura, kandi yayikoranyeho n’abantu banyuranye.
Kuri we, avuga ko ari umugisha yagize ku kuba
yarabashije kurangiza iyi album. Ati “Ni umugisha ndanishimye kuba iyi album
irangiye neza.”
Indirimbo ziri kuri iyi album zumvikana mu rurimi
rw'Ikinyarwanda, Icyongereza
n'Igifaransa. Ni album ya Gatatu, uyu munyamuziki
ashyize hanze nyuma ya Album ye ya mbere 'Ingabo' yatuye Se wamushyigikiye
cyane mu rugendo rwe rw'umuziki, ndetse na Album ye ya kabiri yise ''RNB 360
Iyi album iriho indirimbo nka 'Reka nguteteshe',
'Arampagije', 'Woman', 'Babasore' yakoranye na P Fla, 'Ukiri uwanjye',
'Blessed' yakoranye na Sintex, 'My Heart', 'Ive' yakoranye na Ruti Joel, 'Reka
hashye', 'Wine&Chill', 'Sina', 'Finall' ndetse na 'Narahindutse.
Album ya mbere yayise ‘Ingabo” iriho
indirimbo nka “Nyereka inzira” ihimbaza Imana, “My Queen”, “Zoli”, “Low Key”,
“Agacupa”, “Ndaku(Blocka)” yakoranye na Bull Dogg, “Mukwakarindwi”, “Baby”
n’izindi.
Album ya kabiri yise ‘RNB 360’ iriho indirimbo
esheshatu yakoranye n’abandi bahanzi, n’izindi eshanu ze bwite. Indirimbo ze
wenyine kuri iyi Album ni Want You Back, Waiting, Uzanyibuka, Henny na Perfect.
Indirimbo yakoranye n’abandi bahanzi ni Muzadukumbura
yakoranye n’umuraperi Fireman, Bindimo yakoranye na Kevin Skaa na Fireman,
Takalamo yakoranye na Platini P, Keza yakoranye na Yvan Buravan, Church Boy
yakoranye na Angel Mutoni ndetse na Mutuale yakoranye na Bruce Melodie.
Nel Ngabo yasohoye album ye ya Gatatu yise ‘Life Love&Light’ iriho indirimbo 13
Sintex yafashije Nel Ngabo mu ndirimbo ye bise 'Blessed' igaruka kugushima Imana 'n'ubwo byose bitameze neza' Bati "Iyo mbyutse buri gitondo nshima Imana'
P FLa yakoranye indirimbo na Nel Ngabo yitsa ku kwitaka, kuvuga ibikorwa n'ibindi byumvikanisha ibyo bamaze kugeraho. Bati "Turacyari babasore, babandi babyuka mukiryamye."
Ruti Joel na Nel Ngabo bakoranye indirimbo 'Ivre'
yuzuye imitoma, ku musore wakunze umukobwa
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 13 ZIGIZE IYI ALBUM
TANGA IGITECYEREZO