Ubu ibinyamakuru byinshi byo mu Karere, inkuru biri kugarukaho
cyane ni iy’ubukwe bwa Lovy wakuze ari umunyamuziki uhambaye w’indirimbo zizwi nk’iz'isi, akaza kubivamo akajya kuba umutambyi, ubu akaba yaranashinze urusengero.
Amakuru y’ubukwe bwe yashyizwe hanze na Amb Thomas Kwaka wamamaye nka Big Ted. Ibyamamare bitandukanye byiganjemo ibyo mu myidagaduro ya Kenya byamurase amashimwe.
Lovy Awilo ntabwo ari umuntu wagafu k’imvugwa rimwe mu myidagaduro no muziki muri rusange kuko yahataniye ibihembo bitandukanye birimo na Grammy Awards binyuze mu bihangano yanditse n'ibyo yatunganyije. Mu bo yakoranye nabo harimo Iggy Azalea.
Avuka mu muryango w'aba
Longombas. Awilo Longomba amubereye se wabo. Kuri ubu yashinze urusengero
abereye umushumba rufite abayoboke batagira ingano muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Apostle Dr Lovy Longomba ari mu ba pasiteri bagezweho muri ibi bihe
Amb Thomas bamwe bita Big uhagarariye inyungu za Kenya muri California ari mu babutashye
Big Teddy n'umuryango mushya wa Dr Lovy
Dr Lovy afitanye umwana na Onyango batandukanye ubwo yerekezaga muri USA gusa gutandukana kwabo burundu bikaba byararangiye mu myaka micye ishize
Ubukwe bwa Lovy buri kugarukwaho na benshi cyane ko ari icyamamare gikomeye mu muziki yasubitse akinjira mu birebana no kwibwiriza ijambo ry'Imana
