RFL
Kigali

Bakiriye agakiza! Alex Dusabe yasendereje ibyishimo mu gitaramo cy'amateka, Apollinaire amara ipfa abakristu-AMAFOTO 100

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/05/2023 0:44
0


Ni amateka avuguruye! Umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki w’u Burundi warenze imipaka, Apotre Apollinare Habonimana, yeretswe urukundo rudasanzwe kandi rukomeye mu iserukiramuco ry’indirimbo ziha Ikuzo Imana “East African Gospel Festival” yatumiwemo na Alex Dusabe.



Iki gitaramo ni iserukiramuco ryagutse ryateguwe ku nshuro ya mbere n’umuramyi wuje ibigwi, Aex Dusabe; ryabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali (KCEV).

Alex Dusabe yagikoze ashyigikiwe na Prosper Nkomezi, Aime Uwimana, David Nduwimana wo muri Australia na Apotre Apollinaire Habonimana wo mu Burundi. 

Bari bashyigikiwe n’ibigo bikomeye birimo Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda, Sosiyete icuruza telefoni ya Samsung 250 ikorera mu nyubako ya City Tower n’abandi.

Muri rusange, iki gitaramo cyari kigamije kwamamaza ubutumwa bwiza, hagamijwe ko abantu bose bahindukirira umwami Yesu.

Alex Dusabe ati “Ibi bitaramo bizajya biba ngarukamwaka kandi mu buryo bubiri. Ntabwo tuzajya dutaramira muri Camp Kigali gusa, ahubwo hazaba no gutaramira ahantu hakinguye, aho buri wese azajya agira Access (Uburyo)."  

Alex Dusabe yerekanye umuryango we, avuga ko biyemeje gukorera Imana

Iki gitaramo kitabiriwe n'abarenga ibihumbi bitatu barimo ab'amazina azwi mu myidagaduro nka Mani Martin, Israel Mbonyi, Miss Kalimpinya, Simon Kabera, Dominic Ashimwe, Apotre Mignonne, Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome/Gasumuni, Bosco Nshuti, Tracy Agasaro, Papi Clever & Dorcas, Gaby Kamanzi, n'abandi.

Alex Dusabe wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Umuyoboro’, yageze ku rubyiniro ahagana saa moya z’ijoro. Akihagera, yavuze ko yanyuzwe n’uburyo abantu bamushyigikiye muri iki gitaramo cy’iserukiramuco ry’indirimbo zo guhimbaza Imana ateguye ku nshuro ye ya mbere.

Uyu mugabo w’abana batanu yavuze ko atabona amagambo asobanura uburyo yiyumvamo. Ati “Ntabwo dufite uko twabivuga, turanezerewe, dushimiye Imana yo mu Ijuru, dushimiye abantu bayo. Umuryango wanjye ng’uyu [Yerekanye umugore we n’abana be basanzwe ari abanyamuziki]. Njyewe n’abo Imana yampaye tuzakorera Uwiteka. Murakoze.”

Ku rubyiniro, Alex Dusabe yari kumwe n’abacuranzi ndetse n’abaririmbyi bamufashije kumvikanisha urutonde rw’indirimbo yari yateguye.

Muri iki gitaramo, Alex Dusabe yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe nka ‘Umuyoboro’, iyi ndirimbo ifatwa nka nimero ya mbere mu ndirimbo zakomeje izina rye. Ni indirimbo atera akirizwa na buri mukristo wese wumva neza ijambo ry’Imana.

Iyi ndirimbo yaramamaye cyane ahanini binyuze mu kiganiro cy’indirimbo zasabwe cyatambukaga kuri Radio Rwanda mu myaka ishize.

Asoje kuririmbira abakunzi be bitabiriye 'East Africa Gospel Festival' ibaye ku nshuro ya mbere mu mugoroba wiswe 'Integrity Gospel Concert', Alex Dusabe yavuze ko muri we ari kwiyumvamo ko hari benshi Imana igiye kuruhura. 

Nyuma yazanye ku rubyiniro abantu bakiri bato bamufasha kuririmba indirimbo ye. Asoje yavuze ko nawe yanyuze mu bihe nk’ibi, kandi buri gihe ababwira ko ‘nabo bazabaho’. Ati “Imana yatubereye igitare, irangije itwubakira n’urugo. Kandi, nta handi, nta kindi, keretse Uwiteka Imana yo mu ijuru.”

Umwe mu bana bo ku muhanda, yavuze ijambo rikomeye, yashimye igihugu cy’u Rwanda gishyira imbere umwana w’u Rwanda, ariko kandi avuga ko ababyeyi bakwiriye kwita ku bana bakabakorera ibishoboka byose bituma badasubira mu muhanda.

Muri iki gitaramo, Dusabe yaririmbye mu buryo bwa Live. Uyu muramyi yigeze kuvuga ko yamenye ko azakorera Imana ubwo yari afite imyaka 17 y’amavuko, kuva icyo gihe aharanira kumenyekanisha ubutumwa bwiza biciye mu mpano yahawe yo kuririmba.

Iyo usubije inyuma amaso ubona ko indirimbo ze zakunzwe zubakiye kuri album ebyiri; album yise ‘Mfite Ibyiringiro’ yo mu 2004 iriho indirimbo nka ‘Ngwino’, ‘Ibyiringiro’, ‘Umuyoboro’, ‘Hora ku Ngoma’, ‘Kuki turira’, ‘Nzajya nyiringira’ n’izindi.

Anafite album yise yise ‘Njyana i Gorogota’ iriho indirimbo nka ‘Ndagushima’, ‘Ninde wamvuguruza’, ‘Igitambo cyanjye’, ‘Nkomeza’, ‘Amazi y’ubugingo’ n’izindi.

Iki gitaramo cyari gisobanuye byinshi kuri Alex Dusabe weguriye ubuzima bwe Kristu, bitewe n'intego yacyo ndetse n'abaramyi b'igikundiro cyinshi yatumiye.

Umwihariko w'iki gitaramo ni na wo watumye ibigo binyuranye bihagurukira kumutera ingabo mu bitugu kugira ngo Ubutumwa bwiza bwamamazwe.

Alex Dusabe yari aherutse kubwira InyaRwanda ko iki gitaramo yacyise ‘Integrity Gospel Concert’ kubera ko "Imana ikwiriye amashimwe, ikwiriye icyubahiro no gushyirwa hejuru, ni iyo Kwizerwa.

Ati “Imana iduhamagarira kuba abizerwa muri Yesu Kristo. Niyo ikwiriye icyubahiro cyose, Gushimwa no gushyirwa hejuru, Ikwiriye no gutaramirwa."

Yavuze ko intego y’ibi bitaramo yatangije ari “Ugukirisha abantu ubutumwa bwiza ariko no gushyira Izina ry'Imana hejuru kuko ari iryo kubahwa no kuvugwa mu ndimi zose nk'uko ijambo ryayo ribivuga ngo 'Amavi yose azapfukama, Indimi zose zature ko Kristu Yesu ari Umwami." 

Prosper Nkomezi, umunyamuziki w’ibihangano byacengeye muri benshi


Uyu muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yageze ku rubyiniro ahagana saa mbiri z’ijoro yinjirira mu ndirmbo ye yise ‘Wanyujuje indirimbo’, iyi ndirimbo ye imaze imyaka ibiri isohotse, kandi imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 500.

Ku rubyiniro yari kumwe n’abasore n’inkumi bamufashije kunoza amajwi y’indirimbo yaririmbye. Uyu muramyi, ku wa 12 Gashyantare 2023 yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Huye cyabereye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye.

Yakomereje mu ndirimbo ye yise ‘Nzayivuga’ imaze imyaka itatu ishotse, aho imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1.

Asoje kuririmba iyi ndirimbo yanzitse mu ndirimbo ye yakunzwe yise ‘Urarinzwe’, mbere y’uko ayiririmba yagize ati “Allelluah, muranezerewe, reba umuntu muri kumwe umubwire ngo ntacyo uzaba urarinzwe.”

Iyi ndirimbo ye ‘Urarinzwe’ yayiririmbye maze buri wese wari muri iki gitaramo afatanya nawe kuyiririmba, kuva ayitangiye kugeza asoje. Byageze n’aho bamwe basimbuka, bitera hejuru.

Abarenga 50 bakiriye agakiza muri iki gitaramo: Umuvugabutumwa wabwirije muri iki gitaramo yikije cyane ku kumvikanisha uburyo Imana ari nziza, ubundi bamwe mu bitabiriye iki gitaramo bagaragaza ko banyuzwe n’ijambo ry’Imana, kandi biteguye kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.

Uyu muvugabutumwa yavuze ko hari byinshi umwana w’umuntu atekereza kureka, ndetse agahiga imihigo y’uko atazabisubiramo, ariko bikarangira abisubiramo. Ahanini, avuga ko biterwa no kuba uwo muntu atarakira neza Yesu Kristo muri we.

Alex Dusabe avuga ko ‘Iyo umuntu umwe yihannye (kwihana) mu Isi, mu ijuru haba umunezero mwinshi’. Uyu munyamuziki, yashimye cyane Rev. Alain Numa ku bwo ‘gushyira ku mutima iki gitaramo akagisengera’.

Mu isengesho rye, Apotre Mignonne yasabiye abana bo ku muhanda babarizwa mu muryango SOS, asaba Imana kugenda nabo umunsi ku wundi.


Prosper Nkomezi ni we wakiriye Aime Uwimana ku rubyiniro

Mbere yo kumwakira, Nkomezi yavuze ko ‘Nagiriwe umugisha wo kwakira umukozi w’Imana’. Ageze ku rubyiniro, Aime Uwimana yabanje kubaza abitabiriye iki gitaramo niba bameze neza. Ati “Mu meze neza, Allelluah, amen, amen.”

Mbere y’uko atangira kuririmba mu ndirimbo yari yateguye, Aime Uwimana yatunguwe no kumva abakunzi b’ibihangano bye baririmba indirimbo ye ‘Muririmbire Uwiteka’ maze ahita afatanya nabo kuyiririmba. 

Aime yigeze kubwira Radio Rwanda ko yagize iyerekwa ry’iyi ndirimbo ubwo yari iwe mu rugo afite gitari ari gucuranga, ni indirimbo yo muri za 90 ariko iracyafite amavuta.

Uwimana yavuze ko mu buhamya bwa Alex Dusabe yavuze aho Imana yamukuye, ariko buri munyarwanda wese afite ubuhamya bw’aho Imana yamukuye, yavuze kandi ko buri wese afite uburyo abana n’Imana ye, bityo afite ishimwe ku mutima.

Akomereza mu ndirimbo ye, aho aririmba ngo ‘Yesu ndagukunda, ngukundira y’uko wancunguye… Izina ryiza ni Yesu, rinezaza amatwi yanjye, nzajya ndihimbaza ntahwema. Yesu, ndagukunda, ….”

Uwimana yavuze ko yari yateguye indirimbo nyinshi zo kuririmba, ariko ageze ku rubyiniro Umwuka Wera yamuyoboye mu zindi ndirimbo bituma ataririmba izo yari yateguye zose. Ati “Abacuranzi banyihanganira, ibyo twari twateguye sibyo twaririmbye, kubera ko Imana yanyoboye mu zindi ndirimbo.”

 David Nduwimana, yavuze ko yanogewe no gutaramira abanya-Kigali


Nduwimana ubarizwa muri Australia, yavuze ko ubwo aheruka mu Rwanda, yahuye na Apotre Mignonne baraganira, kandi ubuhanuzi bwe bwagize akamaro ku buzima bwe.

Uyu mugabo we yavuze ko Apotre Habonimana ariwe wamufashije mu muziki kuva afite imyaka 13 kugeza n’uyu munsi, kandi ni umubyeyi we mu mwuka. Nduwimana yanavuze ko yanogewe no kongera kubona Gaby Kamanzi.

Nduwimana yinjiriye mu ndirimbo yitwa ‘It Is Well with My Soul’ ya Audrey Assad. Iyi ndirimbo imaze imyaka irindwi iri hanze, kuko yasohotse mu 2016.

Yavuze ko umuhimbyi w’iyi ndirimbo afite inkuru itangaje y’ubuzima bwe, kuko yayihimbye nyuma y’uko agize ibyago apfusha umugore we n’abana.

Nduwimana avuga ko Imana ikomeye kandi ifite imbaraga, kubona umuntu nk’uyu wapfushije umuryango agira imbaraga zo guhimba indirimbo nziza nk’iyi.

David Nduwimana ni umugabo w'umuhanga cyane mu muziki, afite ibigwi byinshi mu kuririmba indirimbo zo kuramya ndetse no gushimisha Imana.

Yavukiye mu Burundi ariko muri 2013 yaje kujya kuba muri Australia ahunze. Yageze muri iki gihugu nta muntu aziyo gusa yari afite impamyabumenyi mu bijyanye n'ubukungu ndetse afite na gitari ye.

Uyu mugabo arazwi mu ndirimbo zirimo nka 'Niwe', 'Narahariwe', 'Umuco','Yesu Nimuzima', 'Yesu uri inyishu' n'izindi nyinshi. Umuziki waramuhiriye cyane kugeza aho yiyambazwa mu gutera indirimbo y'igihugu mu mikino mpuzamahanga ibera muri Australia.

Uyu munyamuziki yanifashishije ijambo riboneka mu Abefeso 3: 13 hagira hati “Ni cyo gituma mbinginga ngo mudacogozwa n'amakuba yanjye yo ku bwanyu, kuko ari yo cyubahiro cyanyu.”

Apostle Apollinaire Habonimana, umunyamuziki w’indirimbo zitemba mu mitima ya benshi


Uyu mugabo yageze ku rubyiniro ahagana saa yine n’iminota 25’, yavuze ko ari ibitangaza ‘kubona abantu bahura na Kristo’ “kuko twamaze kubona abantu babohotse, bavuye mu buzima bw’umwijima, bakinjira mu buzima bw’umucyo. Icyo ni igitangaza kiruta ibindi bitangaza.”

Yashimye cyane Alex Dusabe wamutumiye i Kigali, anashima umufasha we. Ati “Imana ikomeza ibakoreshe iby’ubutwari.

Uyu mugabo yanavuze ko hari benshi baturutse mu Burundi bitabiriye igitaramo cye. Ati “U Burundi burabasuhuza.”

Yavuze ko ashima Imana ku bw’urugendo rw’indirimbo zihimbaza Imana mu Rwanda, kuva muri za 90. Yavuze ko ubwo yageraga mu Rwanda bwa mbere, yakiriwe n’umugabo witwa Robert n’umugore we, bamwakira kuva icyo gihe.

Habonimana yagaragaje ko umurimo w’Imana utangira mu Rwanda hari benshi batawumvaga, ariko ubu hishimirwa intera igezeho ‘kugeza igihe tuzasoza ubuzima bwacu’.

Mu gihe cy'iminota 30' yamaze ku ruhimbi, yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ze zizwi na benshi, abakristu barahembuka, ubundi arahanura.

Asoje kuririmba, yabwiye Alexis Dusabe ko azakomeza kumushyigikira mu murimo w'Imana. 

Ati "Ndashima Igihugu cyakubyaye, kikagukuza, nkiriho, nzashyigikira iyerekwa ryawe. Amen." Umurishyo wa nyuma w'iki gitaramo, wavugijwe ahagana saa sita z'ijoro.

Habonimana ni umuhanzi wo mu Burundi wagize ibihe byiza mu muziki w’indirimbo zihesha Imana icyubahiro.

Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Ndacafise impamvu’ yo kuri album ‘Muri wewe’ yo mu 2015, ‘Negereye intebe yawe’, ‘Imana niyo buhungiro’ n’izindi zitandukanye zakomeje izina rye kuva mu myaka myinshi ishize ari mu muziki.

Uyu mugabo afatwa nk’umwe mu bagize igikundiro kidasanzwe mu muziki wa Gospel mu Burundi no mu Karere. Amaze kuririmba mu bitaramo bikomeye birimo n’iserukiramuco ry’indirimbo zihimbaza Imana yakoreye mu gihugu cya Canada.

Aba baramyi b’amazina akomeye babanjirijwe ku rubyiniro na bagenzi babo:

Jessie Ndikumukiza, ni umuhanzikazi ukiri muto ariko wagaragaje ko atanga icyizere muri uyu muziki. Uyu mwana w’umukobwa yageze ku rubyiniro ari kumwe na Se usanzwe umufasha mu muziki, ubundi aranzika mu ndirimbo imwe.

Jessie asanzwe afite indirimbo zirimo 'Ntuzandeka’. Akunzwe bihebuje mu ndirimbo 'Ushimwe' imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 1.1 kuri Youtube, iyi akaba ari indirimbo ya Tonzi yasubiwemo n'uyu mwana. 

Producer Ndikumukiza Sam (Se wa Jessie), yigeze kubwira InyaRwanda ko uyu mwana we yavukanye impano yo kuririmba. Ati “Impano yarayivukanye. Byahereye akiri muto, urabona iyo umwana arimo arira ukavuza umuziki, hari ubwoko bw'umuziki abana bakunda, imwe irimo utuntu tubarangaza.”

Avuye ku rubyiniro, uyu mwana w’umukobwa yakurikiwe n’umuhanzikazi Madine Mbabazi uherutse gusinya mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Moriah Entertainment yashinzwe na Eric Mashukano.

Uyu muhanzikazi yavuze ko n’ubwo akizamuka mu muziki ariko muri ‘Kristo ndashaje’. Ati “Imana ihe umugisha abampaye uyu mwanya’.

Uyu mukobwa yahereye ku ndirimbo y’ubuhanuzi, ishingiye kuri Yesaya 57. Ati “Mu gihe tuza kuba tuyiririmba, ujye usubiza ngo Amen’. Madine asanzwe afite indirimbo zirimo ‘Urakunzwe’ na ‘Amina’.

Ubwo yasohoraga iyi ndirimbo ‘Amina’, Madine yabwiye InyaRwanda ati “Amagambo arimo ni ayo gusubizamo imbaraga, kandi akomeza abamenye Yesu ko ari we ngabo idukingira."

Umutima wishimye kandi unyuzwe kuri Alex Dusabe nyuma yo gukora igitaramo gikomeye yahurijemo abaramyi b'amazina akomeye mu Karere


Alex Dusabe yavuze ko we n'umuryango we biyemeje gukorera Uwiteka mu mashyi no mu mudiho

Dusabe wakiriye agakiza afite imyaka 17 y'amavuko, yakozwe ku mutima n'abantu ibihumbi bitabiriye igitaramo cye

Dusabe yavuze ko ibi bitaramo bigamije gufasha abantu kwegera Imana, gukira indwara n'ibindi

Bamwe mu baririmbyi bafashishije ku rubyiniro Alex Dusabe muri iki gitaramo cyihariye


Alex Dusabe yahaye umwanya abana bo ku muhanda batanga ubuhamya muri iki gitaramo, burimo gusaba ababyeyi kubaba hafi


Umushumba Mukuru wa Women Foundation Ministries na Noble Family Church, Apotre Alice Mignonne Kabera



Alex Dusabe yazanye ku rubyiniro abana babarizwa mu muryango SOS ubafasha mu buryo bw'imibereho







Umunyarwenya wamamaye nka 'Atome' ati 'Imana irabikoze rwose'



Apollinaire yanyuze abanya-Kigali mu gitaramo cy'indirimbo ziha ikuzo Imana, ashima abarundi bakitabiriye



Habonimana yijeje Alex Dusabe ko azakomeza kumushyigikira mu rugendo rw'ivugabutumwa



Israel Mbonyi yitabiriye iki gitaramo cyateguwe na Alex Dusabe wamubanjirije mu muziki



David Nduwimana yavuze ko binejeje umutima we kuba yataramiye i Kigali








Prosper Nkomezi yeretswe urukundo muri iki gitaramo binyuze mu ndirimbo zirimo 'Wanyujuje indirimbo' n'izindi


Israel Mbonyi uherutse gufata amashusho y'indirimbo zigize album ye ya Gatanu, ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo


Nkomezi yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe mu bihe binyuranye, agaragaza ko gukorera Imana nta gihombo



Muri Gashyantare 2023, Nkomezi yakoreye igitaramo gikomeye muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye







Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Dominic Ashimwe uherutse gufata amashusho y'indirimbo ze zo hambere  


Rev. Alain Numa ukora muri MTN yagiranye ubusabane n'Imana muri iki gitaramo


Umunyarwenya Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome yari muri iki gitaramo- Yari kumwe na Kalimpinya Queen wabaye igisonga cya Gatatu cya Miss Rwanda 2017 



Umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba, Tracy Agasaro aganira n'abo bahuriye muri iki gitaramo


Bamwe bitwaje amafirimbi, bibafasha kuvuza neza akaruru k'ibyishimo nyuma yo gukorwa ku mutima



Aime Uwimana yageze ku rubyiniro, umwuka wera amwerekeza mu zindi ndirimbo atari yateguye



Uwimana yavuze ko ubuhamya bw'aho Imana yakuye Alex Dusabe ari bwiza, kandi ko buri wese afite ibyo kuyishimira



Aime Uwimana, umunyamuziki benshi bafata nka 'Bishop' w'abandi bahanzi

Indirimbo ye yise 'Muririmbire uwiteka' yabaye ikimenyabose; ndetse nawe ayifata nk'ibihe byose




Abarenga ibihumbi bitatu bitabiriye iki gitaramo cy'urwibutso ku bakristu basabanye n'Imana




Umuhanzi Mani Martin witegura gukora igitaramo na Etienne wo muri Symphony Band, ni bamwe mu bitabiriye iki gitaramo


Abantu barenga ibihumbi bibiri bitabiriye iki gitaramo Alex Dusabe ateguye ku nshuro ye ya mbere



Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire uherutse mu bitaramo yakoreye muri Tanzania yari yafashijwe muri iki gitaramo


Umunyamuziki Bosco Nshuti uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Yanyuzeho', 'Ni muri Yesu' n'izindi



Amashimwe yari yose muri iki gitaramo- Byari ibihe byo kuzamurira Imana amashimwe


Dj Ira [Ubanza ibumoso] uzwiho cyane mu kuvanga indirimbo za 'Secullar' ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo



Dj Spin usanzwe ari umushyushyarugamba mu bitaramo bya Gospel, yifashishije indirimbo zinyuranye yagaragaje ko arambye muri aka kazi


Amatsinda y'abaririmbyi akomeye mu Rwanda, yabanje kwinjiza abantu mu mwuka binyuze mu ndirimbo ziha ikuzo Imana


Abakristu bitabiriye iki gitaramo bari mu matsinda- hari n'abo wabonaga bazanye n'imiryango yabo

Mbere yo kwinjira muri iki gitaramo wagaragaza ko waguze itike unyuze ku rubuga rwa Noneho Events, ubundi ugahabwa uburenganzira bwo kwinjira


Bamwe baserukanye imyambaro igaragaza ko bitabiriye igitaramo 'East African Gospel Festival'- Ni iserukiramuco ribaye ku nshuro ya mbere ariko rizakomeza no mu y'indi myaka


Abantu batangiye kugera ahabereye iki gitaramo ahagana saa cyenda z'amanywa zo ku Cyumweru tariki 21 Gicurasi 2023

KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI YARANZE IKI GITARAMO CYA ALEX DUSABE

AMAFOTO: Sangwa Julien-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND