RFL
Kigali

Kiyovu Sports itaye igikombe i Nyagatare iritahira - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/05/2023 14:17
1


Kiyovu Sports itsinzwe na Sunrise FC igitego 1-0, ikizere cy'igikombe igisiga i Nyagatare




Wari umukino wa bereye mu karere ka nyagatare, aho ikipe Sunrise yari yakiriye Kiyovu Sports ku munsi wa 29 wa shampiyona, kiyovu nibura yashakaga inota rimwe muri uyu mukino, ubundi ikazatsinda Rytsiro FC, ariko nabyo biranze. APR FC bari bahanganye, yatsinze Rwamagana city ibitego 4-1, bituma yizera igikombe kuko ubu isabwa gutsinda gusa.

uko umukino wagenze

90+5" umukino urarangiye 

umukino wahuzaga ikipe ya Sunrise FC yari yakiriye ikipe ya Kiyovu Sports, urangiye Kiyovu Sports itsinzwe igitego kimwe ku busa, bituma icyizere cy'igikombe kiyoyoka

Kiyovu Sports Penariti yahushije ndetse no kudatsinda uyu mukino, ishobora kuzabyicuza

90" umusifuzi yongeyeho iminota 5


Juvenal uyobora Kiyovu Sports, yongeye kubabara bwa kabiri nyuma y'igikombe cy'amahoro

ba Myugariro ba Sunrise FC bakoze akazi gakomeye 

85" Kiyovu Sports yabuze igisubizo neza neza, ndetse abafana batangiye kwiheba

Yafesi Mubiru nibwo yari akijya mu kibuga asimbuye Wanji Pius, umupira wa mbere afashe ahita arangiza Kiyovu Sports

75 Kiyovu Sports ihushije penariti yari itewe na Erisa Ssakisambu uyamuruye hejuru

71" igitego cya Sunrise FC 

Sunrise FC ibonye igitego cya mbere gitsinzwe na Yafesi Mubiru ku mupira uturutse mu kibuga hagati, uwufunga neza cyane arekurura ishoti rikomeye, Kimenyi Yves ntiyamenya aho umupira unyuze

68" kiyovu Sports ikoze impinduka, Iradukuranda Bertrand ava mu kibuga hinjira Mugenzi Bienvenue, naho Benedata Janvier asimbura Nshimiyimana Ismael

Kiyovu Sports yabuze uburyo igera imbere y'izamu rya Sunrise FC kuko yaba imipira yo hejuru ba myugariro ba Sunrise bari hejuru, ndetse bangiye n'abakinnyi ba Kiyovu ko bakina imipira yo hasi cyangwa se guhererekanya

54" Erisa uri gushakira ibitego Kiyovu Sports, abonye ikarita y'umuhondo, nyuma y'ikosa yari akorewe ariko agatera amahane.

51" Kiyovu Sports itewe na Muhozi Fred, ariko umupira ukurwaho na ba myugariro ba Sunrise FC. Umutoza wa Kiyovu Sports ahagurukije abakinnyi 3 barimo Mugenzi Bienvenue ngo bajye kwishyushya.

47" Kiyovu Sports ibonye kufura itewe na Mugiraneza ariko umupira ukurwarwaho na ba myugariro ba Sunrise FC, ugarukira abakinnyi ba KIYOVU, Muhozi asubyamo umupira Abedi ashyizeho umutwe, urengizamu.

45" Igice cya kabiri kiratangiye

igice cya kabiri kiratangiye kuri sitade ya Nyagatare, aho Sunrise FC na Kiyovu Sports zigiye gukina iminota 45 y'ubutaruhuka.

45+3" igice cya mbere kirarangiye hagati y'ikipe ya Kiyovu Sports na Sunrise FC, aho amakipe yombi agiye kuruhuka anganya ubusa ku busa

45" umusifuzi yongeyeho iminota 3 

amakipe uburyo arimo gukina biragaragara ko nta kipe ifite uburyo bw'imikinore yatuma ibona igitego mu gice cya mbere

40" Sunrise FC izamukanye umupira wari ufitwe na Niyibizi Vedaste, awuhereza Wanji Pius wari usigaranye n'umunyezamu, umusifuzi avuga ko yaraririye

Ikibuga cya Sunrise FC, kiri mu bibuga bitatu Perezida Paul Kagame yubakiye abaturage, ariko muri ibyo byose, ikibuga cya Sunrise FC nicyo cyonyine abafana bicara hakurya bateganye n'imyanya y'icyubahiro


mu kibuga hagati, ikipe ya Sunrise FC ifitemo icyuho nyuma yaho kapiteni wayo Kawunga atagaragaye ku mukino


ku bindi bibuga, ikipe ya APR FC yamaze kubona igitego cya mbere ku munota wa 3, ubu bikaba bivuze ko Kiyovu Sports iri kurudha inota rimwe APR FC

11" Kiyovu Sports ihushije igitego cyari cyabazwe

Kiyovu Sports yanze kuva imbere y'izamu rya Sunrise FC, Muhozi ahereje umupira Erisa, ashota mu Izamu nta Guhagarika, umupira Mfashingabo awukuramo, usanga, Abedi Bigirimana muri Penariti, arekura ishoti rikomeye, ariko umupira nabwo Mfashingabo awukuramo

Muyango umugore w'umunyezamu wa Kiyovu Sports, yitabiriye uyu mukino aho yahageze habura iminota 15 ngo umukino utangire

Kiyovu Sports yishyuhije yambaye imyenda yayo y'umweru

05" umukino utangiranye imbaraga zohejuru ndetse amakipe ari gusatirana ntacyo yikanga 

03" Kiyovu Sports ibonye uburyo bwo kugera imbere y'izamu ku mupira wari uzamukanwe na Muhozi, awuhereza mugeraneza wari munguni, umupira awuteye uca imbere y'izamu urengera mu rundi ruhande.

15:01" Umukino Uratangiye

Reka twingere tubahe ikaze nshuti bakunzi ba InyaRwanda ndetse n'abakunzi ba Kiyovu Sports na Sunrise FC, aho rwambikanye kuri sitade y'akarere ka nyagatare hagati y'aya makipe yombi. Kiyovu Sports yambaye amakabutyra y'umweru, imipira y'icyatsi kibisi, ndetse n'amasogisi y'umweru. Sunrise FC yambaye amakabutura y'umuhondo, imipira y'umuhondo irimo uturongo twa rose, n'amasogisi y'umuhondo.

14:59" amakipe yombi atangiye gusenga

14:57" amakipe yombi arimo kwifotoza amafoto y'urwibutso

14:55" Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

Kimenyi Yves

Serumogo Ali

Iracyadukunda Eric

Nsabimana Aimable

Ndayishimiye Thierry

Mugiraneza Frodouard

Iradukunda Bertrand

Muhozi Fred

Benedata Janvier

Bigirimana Abedi 

Ssekisambu Erisa

14:50" Abakinnyi 11 Sunrise FC yabanje mu kibuga

Mfashingabo Didier

Nzabonimana Prosper

Shyaka Clever

Kevin Mico Ndoli

Mwizerwa Elyse Nyamurangwa Moses

Ssebadduka Juma

Niyibizi Vedaste

Twagirimana Innocent

Wanji Pius

Samson Babuwa

14:45" abakinnyi b'amakipe yombi masubiye mu Rwambariro, aho bagiye kwambara imyenda y'akazi

Imbaraga ni zose ku bafana ba Kiyovu Sports bazindutse kare berekeza mu Karere ka Nyagatare, aho bafite icyizere cyo gucyura amanota atatu. Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n'amanota 60, irusha amanota 3 gusa APR FC. Ku rundi ruhande, APR FC igiye kwakira ikipe ya Rwamagana City mu marere ka Bugesera, aho isabwa gutsinda, Kiyovu Sports igatsindwa.

abafana ba Kiyovu Sports ubwo basesekeraga mu mujyi wa Nyagatare

Umunsi nk'uyu, uvuze byinshi kuri shampiyona y'umwaka ushize, kuko Kiyovu Sports icyo gihe yananiwe kwegukana igikombe cya shampiyona inganya na Espoir FC, mu gihe APR FC yari yatsinzwe na As Kigali ibitego bibiri ku busa.Abakinnyi ba Kiyovu Sports bageze i Nyagatare kuri uyu Gatandatu, aho baciye mu Karere ka Gicumbi mu muhanda mushya uhinguka i Nyagatare.

Umurambi w'Umutara uracyari wa wundi kuri wowe utahaheruka

Ikirere cya Nyagatare kirera de!! Ntabwo kijunditse izuba hari n'aho twaciye ibigori byeze nta kibazo

Ubwatsi bw'inka buratoshye nta kibazo ndetse abaturage batubwiye ko zikamwa ngo muzaze babazimanire

Ubwo InyaRwanda yageraga kuri sitade ya Nyagatare yasanze umutuzo ukiri wose, abafana batarahagera

Gare ya Nyagatare ihuza abaturage b'aka Karere n'Umujyi wa Kigali, unyuze i Kayonza, ndetse n'undi muhanda mushya wa Gicumbi

Ku isoko rya Nyagatare, wahasanga serivice nziza za MTN, harimo kubitsa no kubikuza, kohereza amafaranga ndetse n'ibindi bikorwa byose waba ukeneye

Abafana ba Kiyovu bageze muri Nyagatare, bahise bafata umujyi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndi habumuremyi jaen pierr1 year ago
    Tubahayikaze iwacu nyagatare kiyovu ikubitwa nkumwana ukubitwa namucyeba ntampuhwe ibitego 2:1 APR dutwara igikombe murkoze inyarwanda





Inyarwanda BACKGROUND